Urukiko rwasubitse isomwa ry’urubanza rwa Dr Habumugisha ushinjwa ihohotera

Yanditswe na Habimana James
Kuya 17 Nzeri 2019 saa 04:13
Yasuwe :
0 0

Urukiko rwibanze rwa Nyarugenge rwasubitse isomwa ku ifungwa n’ifungurwa rya Dr Francis Habumugisha ushinjwa guhohotera umukozi yakoreshaga.

Urukiko rwavuze ko ruzarusoma umwanzuro tariki 23 uku kwezi.

Rwavuze ko impamvu iri somwa ryasubitswe ni uko havutse ikibazo cya murandasi, kuba hari CD igaragaza Habumugisha ahohotera umukozi we itarashyirwa mu ikoranabuhanga rikoreshwa n’urukiko, no kuba inyandiko z’abishingizi ba Habumugisha zari zitaratangwa.

Dr Habumugisha akurikiranweho ko tariki 15 Nyakanga uyu mwaka ubwo yari mu nama n’abakozi be, yahohoteye uwitwa Kamali Diane.

Ubushinjacyaha bushinja Dr Habumugisha ko ubwo yari mu nama y’ikigo cye cyitwa Alliance in Motion Global, abakozi bavuze ku bintu bimwe bitagenda mu kigo cye, yakubise urushyi Kamali Diane akanangiza telefoni ye kuko ngo yaketse ko yari arimo kumufata amajwi n’amashusho.

Nyuma ngo yongeyeho gutukana mu ruhame bimwe mu bitutsi birimo kubwira umukozi ko ‘yamuha Nyina ndetse ko ari umwanda’.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Dr Habumugisha anakekwaho gukomeretsa ku bushake kuko nubwo yageze mu bushinjacyaha akabihakana, ariko ngo tariki 26 Nyakanga ubwo yari mu bugenzacyaha yari yabyemeye.

Habumugisha ubwo aheruka mu rukiko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza