Urukiko rwasubitse isomwa ry’urubanza Oda Paccy aregwamo n’Umunya-Canada kumurya amafaranga

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 30 Ukuboza 2020 saa 05:41
Yasuwe :
0 0

Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi rwa Nyarugenge rwasubitse isomwa ry’umwanzuro ku rubanza rw’ubujurire bwa Uzamberumwana Pacifique wamamaye Oda Paccy, wagombaga gutangazwa kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Ukuboza 2020.

Isomwa ry’uru rubanza ryasubitswe kubera ko ubwinshi bw’izari ziteganyijwe kuburanishwa. Urukiko rwatangaje ko isomwa ry’uwo mwanzuro ryimuriwe tariki 28 Mutarama 2021, saa Munani z’amanywa.

Mu minsi ishize Oda Paccy yajuririye umwanzuro w’Urukiko rw’Ubucuruzi rwa Nyarugenge wavugaga ko agomba kwishyura miliyoni zisaga 27 Frw ku Munya Canada, Denis Loi, wamufashije kubaka Ladies Empire Records.

Iki kirego cyatangiye kuburanishwa mu bujurire tariki 17 Ukuboza 2020. Imvano yacyo yabaye umushinga wa studio yitwa Ladies Empire Records, yatangijwe na Oda Paccy ariko amafaranga yakoreshaga ayahabwa na Denis Loi.

Amafaranga yageraga kuri Paccy aciye mu ntoki z’undi muntu witwa Hélène Labelle wahoze ari umugore wa Denis Loi, wanasabye ko bahabwa imigabane ingana na 60% muri iyi sosiyete yari yarashinzwe na Paccy.

Paccy yanze gutanga iyo migabane, avuga ko amafaranga n’ibikoresho birimo camera, mudasobwa n’ibindi yabihabwaga nk’ubufasha aho kuba ideni rizishyurwa.

Loi yaje kwitabaza Urukiko rw’Ubucuruzi rwa Nyarugenge rutegeka ko Oda Paccy asubiza ibikoresho byose yari yahawe no kwishyura 27.935.000 Frw ya bimwe byangiritse n’ibyabuze, hanarimo miliyoni eshanu z’indishyi y’akababaro.

Icyo gihe kandi urukiko rwategetse Paccy kwishyura ibihumbi birindwi by’amadorali yari yahawe nk’inguzanyo na Denis Loi.

Oda Paccy utaranyuzwe n’imikirize y’urubanza yafashe icyemezo cyo kujurira Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi.

Mu bujurire, Paccy yemereye urukiko ko azishyura Denis Loi ibihumbi birindwi by’amadorali (6. 937.085 Frw) yamuhaye nk’inguzanyo ariko hakubahirizwa igihe cy’imyaka ibiri bari bumvikanye cyo kuba yamwishyuriyeho.

Usibye aya yemera kwishyura, umunyamategeko wa Paccy mu rubanza yavuze ko andi mafaranga yose umukiliya we yahawe yari impano n’inkunga yo kuzamura Ladies Empire Records, bityo ko kuyishyura byaba ari akarengane.

Yamenyesheje umucamanza ko Paccy afite ibimenyetso bigaragaza ko Denis Loi yateraga inkunga umushinga we aho kumuguriza.

Icyo gihe, abunganira Umunya-Canada, Denis Loi, bo batsembeye urukiko ko nta biganiro byigeze biba hagati y’impande zombi bigaragaza ko amafaranga n’ibikoresho yagiye agurira Ladies Empire Records ari inkunga.

Basabye urukiko kuzigana ubushishozi uburyo amafaranga yatanzwemo, rwasanga atari impano cyangwa inkunga nkuko byavuzwe rugategeka uyu muhanzikazi kubahiriza imyanzuro ya mbere yafashwe n’urw’Ubucuruzi.

Isomwa ry'urubanza rwo mu bujurire rwa Oda Paccy ryasubitswe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .