Urukiko rwanzuye ko Kanyankole wayoboraga BRD aburana afunzwe

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 23 Ukwakira 2018 saa 04:50
Yasuwe :
0 0

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko Kanyankole Alex wahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Banki Itsura Amajyambere y’u Rwanda, BRD, afungwa by’agateganyo iminsi 30.

Akurikiranyweho ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu birimo gufata ibyemezo bishingiye ku itonesha, gusaba no kwakira impano cyangwa indonke.

Ibi byaha byose akekwaho bishingiye ku byemezo yafashe akiyobora BRD byo gutanga inguzanyo eshatu zirimo iya miliyoni 8.1 y’amadolari, iya miliyoni 3.4 z’amadolari n’indi ya miliyoni 591 Frw.

Mu mwanzuro rwafashe kuri uyu wa Kabiri, urukiko rwanzuye ko Kanyankole aburana afunzwe kuko hari ibimenyetso bikomeye bituma akekwaho ibi byaha.

Harimo kuba yaremeye ko yahawe indonke na Gahima Abdou uhagarariye ishuri Good Harvest and Primary school wasabaga kwegurirwa inguzanyo y’ishuri yafashwe n’uwitwa Omar Nzamwita ingana na 591 351 688 Frw.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Gahima yaguriye Kanyankole ‘Biodisque’ yo kumufasha mu kibazo cy’umugongo, ‘Energy Water Jug’ ivura umugongo n’amadarubindi arimo camera.

Urukiko ruvuga ko mu Bugenzacyaha, Gahima na Kanyankole bemeye ko ibyo bikoresho koko byatanzwe, bityo ngo ni ikimenyetso gikomeye gituma akekwaho icyaha.

Indi mpamvu ni uko Kanyankole ngo yemeje ko Gahima yegurirwa inguzanyo kandi abakozi ba BRD bari bagaragaje ko nta bushobozi ishuri rifite bwo kuyishyura.

Urukiko kandi rwashingiye ku nguzanyo yemereye Trust Industries ya miliyoni 3 433 200 $ mu 2017, kandi byari byagaragajwe ko uru ruganda rudakwiye kuyihabwa kuko rufite inguzanyo nyinshi.

Kuba Kanyankole yaremereye inguzanyo ya miliyoni umunani z’amadolari sosiyete Top Service yatangaga amafumbire bitabanje kwemezwa n’inama y’ubutegetsi, urukiko rusanga ari indi mpamvu ikomeye ituma akekwaho icyaha.

Umwanzuro wasomwe mu cyumba cy’urukiko hari abantu bagera kuri 20 ariko Kanyankole nta wari uhari.

Mu iburanisha riheruka tariki 17 Ukwakira 2018, Kanyankole yaburanye ahakana ibyo aregwa.

Uyu mugabo yayoboye BRD kuva muri Nyakanga 2013 kugeza mu mwaka wa 2017.

Inkuru bifitanye isano:

Kanyankole wahoze ayobora BRD yitabye urukiko ku byaha bivugwamo miliyoni zirenga 12$

Kanyankole yahakanye ruswa n’itonesha asaba kurekurwa kuko arwaye


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza