Urukiko rwanze kurekura abashinjwa gukwiza ibihuha bifashishije Iwacu TV kuri YouTube

Yanditswe na Habimana James
Kuya 17 Nzeri 2019 saa 07:31
Yasuwe :
0 0

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko abantu batatu bashinjwa gukwiza ibihuha babinyujije kuri konti ya YouTube izwi nka Iwacu TV, bakomeza gufungwa kugeza ku itariki y’urubanza rwabo ku wa 5 Ukuboza 2019.

Uko ari batatu Mutuyimana Jean Damascène, Nshimiyimana Jean Baptiste na Niyonsenga Schadrack batawe muri yombi mu Ukwakira 2018 bashinjwa cyo ‘Gutangaza amagambo cyangwa amashusho binyuranye n’uko byafashwe’.

Ni ibintu ngo byashoboraga guteza imvururu muri rubanda, ndetse ko bakwije ibyo bihuha bagamije kwangisha Leta mu bihugu by’amahanga, bifashishije Iwacu Tv bashyiragaho amashusho yabo.

Muri Nyakanga uyu mwaka, aba ‘banyamakuru’ bajuririye icyemezo cy’Urukiko rw’ibanze rwavugaga ko bakomeza gufungwa kugeza itariki y’urubanza igeze. Bagaragaje impungenge z’uko igihano giteganywa n’amategeko ku cyaha baregwa bashobora kukimara bafunzwe, bataraburanishwa mu mizi.

Ubwo humvwaga ubusabe bwabo kuri uyu wa Kabiri, ababuranyi bose ntibagaragaye mu rukiko. Urukiko rwavuze ko bafunzwe bikurikije amategeko, bityo ko ubusabe bw’Ubushinjacyaha bw’uko bakomeza gutegereza itariki y’iburanisha bugomba gukurikizwa.

Mu rubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rwaburanishijwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bifashishaga inkuru zatangajwe n’ibindi bitangazamakuru byo mu Rwanda bakazihindurira imitwe, izindi bakazihimbira bagamije ko zirebwa cyane kuri YouTube.

Icyo gihe Ubushinjacyaha bwatanze ingero z’imitwe imwe yazo zirimo iyagiraga iti “Abashyigikiye FPR ntibazi ibyo barimo; Iby’impunzi za Kiziba bikomeje kuba agatereranzamba; Mu Rwanda hagiye kumeneka amaraso menshi hasigaye gato; Umurenge wa Nyabimata wigaruriwe n’inyeshyamba, Leta y’u Rwanda ifite ubwoba bwinshi cyane RNC ya Kayumba irakataje” n’izindi.

Icyo gihe abaregwa bireguye ko bashinze Iwacu Tv bagamije gukorera amafaranga nubwo batigeze bayandikisha mu mategeko.

Bavuze ko bari bagamije gushyiraho inkuru bakoraga mu bindi bitangazamakuru, indirimbo n’ibiganiro bitandukanye, ariko ko hari zimwe mu nkuru ubushinjacyaha buvuga zitigeze zishyirwaho ariko zose zitakozwe hagamijwe gukwirakwiza impuha no guteza imvururu.

Baburanaga bifuzaga ko urubanza rwashyirwa vuba, bagaragaza impungenge z’uko umwanzuro watinze gufatwa. Bagagaragaje ko bagiye kumara umwaka muri Gereza bataraburanishwa, bagaragaza ko nta butabera bwaba burimo igihe bafungwa igihe kiruta igihano bahabwa icyaha kiramutse kibahamye.

Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko icyifuzo cy’abaregwa nta shingiro gifite kuko nta cyemezo cy’uko icyo gihano kitakwiyongera. Bwavuze ko kuba basaba ko urubanza rwashyirwa mbere ari uburenganzira bwabo ariko badakwiye kwitwaza ko bazamaramo igihe kirenga igifungo bahabwa baramutse bahamwe n’icyaha.

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse abantu batatu bashinjwa gukwiza ibihuha babinyujije kuri konti ya YouTube bakomeza gufungwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza