00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urukiko rwanze ko Karangwa ukekwaho uruhare muri Jenoside yoherezwa mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Ugushyingo 2022 saa 10:20
Yasuwe :

Urukiko rwo mu Buholandi rwahagaritse icyemezo cyo kohereza mu Rwanda Pierre-Claver Karangwa, ushakishwa n’ubutabera ngo aburanishwe ku byaha akekwaho byo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Maj Karangwa w’imyaka 66 wari wihishe muri icyo gihugu kuva mu 1998, yafashwe na Polisi y’u Buholandi ku wa Gatatu tariki 11 Gicurasi 2022 mu gace kitwa Ermelo.

U Rwanda rwaramushyiriyeho impapuro zisaba ko atabwa muri yombi, akekwaho uruhare muri Jenoside binyuze mu bitero byo kurimbura Abatutsi bo kuri Paruwasi ya Mugina mu Karere ka Kamonyi.

Mu 1994, Maj Karangwa yari ofisiye muri Gendarmerie, aho bivugwa ko uretse i Mugina yanagize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi mu bice bitandukanye bya Kigali.

Nyuma yo gutabwa muri yombi, yagiye imbere y’urukiko avuga ko yumva atabona ubutabera buboneye mu gihe cyose yakoherezwa kuburanira mu Rwanda. Inzitizi ze zahawe agaciro mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa Gatatu.

Uyu mugabo yavukiye mu yahoze ari Segiteri ya Mugina, ubu ni mu Karere ka Kamonyi.

Mu myaka ya 1992-1993 yari mu rwego rw’ubutasi rwa EX-FAR. Mu Ukuboza 1993 yari umukozi w’ubutumwa bw’amahoro bwa Loni [UNAMIR].

Uyu mugabo yaje kujya mu ishami rya Gendarmerie ari na ryo yabarizwagamo mu 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga.

Nk’umuntu wari umusirikare mukuru, yakoranaga bya hafi n’ubuyobozi mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’ubwicanyi bwakorewe muri Paruwasi ya Mugina, akaba kandi ngo yaragemuriraga intwaro Interahamwe zicaga Abatutsi.

Bivugwa ko Maj Karangwa yagiye anayobora inama zategurirwagamo ibitero byo kwica Abatutsi ndetse ngo yagize uruhare mu iyicwa ry’uwari Burugumesitiri wa Mugina utari ushyigikiye Jenoside.

Paruwasi ya Mugina iherereye mu Kagari ka Mbati, Umurenge wa Mugina, Akarere ka Kamonyi.

Muri Jenoside Paruwasi ya Mugina yahungiyeho Abatutsi baturutse imihanda yose barimo abaturutse mu Bugesera, Kigali y’Umujyi, Kigali Ngari no mu Makomini yari aturanye na Komine Mugina.

Hari Abatutsi benshi ku buryo bari bazi ko bazirwanaho nta kibazo bazagira, ariko biza kurangira abicanyi bazanye intwaro zirimo imbunda na za gerenade.

Maj Pierre Claver Karangwa, yahawe icyemezo cy’ubuhunzi bw’u Buholandi mu 1999, ndetse mu ntangiriro za 2000 yaje kubona ubwenegihugu.

Nyuma yo kumenyekana ko akekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka, mu 2013, nibwo rwafashe icyemezo cyo kumwambura ubwenegihugu.

Icyemezo cyo kumwambura ubwenegihugu yaje kukijuririra mu rukiko ndetse ruza gutesha agaciro ubujurire bwe, bityo ku wa 11 Gicurasi 2022, ahita atabwa muri yombi.

Karangwa ni umwe mu basirikare bari bakomeye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ushinjwa kuyigiramo uruhare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .