Uyu mugabo aregwa ibyaha byo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, guhisha ibintu byakoreshejwe cyangwa byagenewe gukoreshwa icyaha n’ubuhemu.
Mu iburanisha ryabaye ku wa 11 Ukuboza abanyamategeko be bari basabye ko uru rukiko kwiyambura ububasha bwo kumuburanisha bavuga ko ibyaha aregwa bidakwiriye kujyanwa mu nkiko ziburanisha imanza z’inshinjabyaha, ahubwo byari kuregerwa urukiko rw’ubucuruzi.
Ni icyifuzo cyari cyamaganiwe kure n’ubushinjacyaha, bwavuze ko kuba uru rubanza rwajyanwa mu rukiko rw’ubucuruzi nta shingiro bifite, kuko mu iperereza hagaragaye amalisiti ya baringa agaragaza abantu bahawe ifumbire kandi ntayo bahawe, bitandukanye no kuba icyaha gishingiye ku masezerano, ku buryo urukiko rwaregewe rufite ububasha bwo kuburanisha uru rubanza.
Kuri uyu 14 Ukuboza, ubwo hasomwaga umwanzuro kuri iki cyifuzo, urukiko rwavuze ko nta shingiro gifite cyane ko ibyaha uyu munyemari aregwa atari iby’ubucuruzi, ahubwo ko byakomotse ku masezerano y’ubucuruzi.
Urukiko rwavuze ko ikiregerwa atari amasazerano atarubahirijwe ahubwo ari ibyaha byavutsemo, bityo rwanzura ko ruzakomeza kumuburanisha.
Urubanza rw’uyu munyemari ruzakomeza kuburanishwa mu mizi ku wa 30 Ukuboza 2020.
Ibyaha uyu mugabo aregwa bifitanye isano na miliyari 2 Frw ashinjwa ko yanyereje mu bucuruzi bw’ifumbire mvaruganda binyuze mu kigo cye cya ENAS, agahimba imikono byitwa ko ari iy’abantu bafashe ifumbire mvaruganda ntibishyure, ashyiraho n’abatarayihawe kugira ngo ahabwe amafaranga na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!