00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urukiko rwa EAC rwasubitse imirimo kubera amikoro make

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 May 2024 saa 01:22
Yasuwe :

Urukiko rw’ubutabera rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACJ) rwabaye ruhagaritse imirimo kubera kubura amafaranga yo gukoresha.

Byatewe n’uko ibihugu binyamuryango bitaratanga amafaranga y’umusanzu bisabwa ngo ibikorwa bya EAC bishoboke.

Mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Mbere, urwo rukiko rwatangaje ko rubabajwe no kumenyesha abafatanyabikorwa barwo ko nta mirimo izakorwa mu ntangiriro za Kamena, kugeza igihe ikibazo kizakemukira.

Uru rukiko rwagaragaje ko ibyo bibazo bije byiyongera ku bwinshi bw’ibirego bisaga 200 rutarakemura.

Uru rukiko rukemura ibirego rwagejejweho n’abaturage bagize ibihugu binyamuryango. Rukorera Arusha muri Tanzania.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .