Urukiko rw’Ubujurire rwatesheje agaciro ikirego cy’abanyarwanda bakoreye i Burundi basaba pansiyo

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 9 Ugushyingo 2018 saa 07:38
Yasuwe :
0 0

Urukiko rw’Ubujurire mu Rwanda rwatesheje agaciro ikirego cy’Abanyarwanda bakoreye Leta y’u Burundi, bareze basaba ko u Rwanda rwabaha pansiyo nk’uko amategeko y’igihugu abigena.

Iki cyemezo cyaje gishimangira icyo Urukiko Rukuru rwafashe mu Ukwakira 2017.

Aba Abanyarwanda basabaga ko hateshwa agaciro icyemezo cy’Inama y’abaminisitiri yo ku wa 9 Ukuboza 2015, gisaba ko Ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) cyabasubiza imisanzu bari baratanze mu Burundi, ariko bagasanga ari akarengane kuko yagakwiye kubarwa hakurikijwe amategeko ateganya itangwa rya pansiyo.

Urukiko rw’Ubujurire rwemeje ko abo Banyarwanda bakoreye Leta y’u Burundi batakambiye ubuyobozi mu ibaruwa yo ku wa 18 Ukuboza 2015, banabisubiramo ku wa 8 Ukuboza 2015, bagana inkiko bararengeje amezi atandatu ateganywa n’amategeko iyo umuntu yatakambye.

Urukiko rwahaye agaciro inzitizi abahagarariye leta bari batanze ko urwo rubanza rudakwiye kwakirwa ngo ruburanishwe mu mizi.

Mu iburanisha, Me Kamali Valens wunganira abo Banyarwanda yavugaga ko gutakamba gukurikije amategeko ari ukwakozwe n’abakiriya be ku wa 23 Ugushyingo 2016.

Akavuga ko ibaruwa bari bandikiye Umukuru w’igihugu mbere bagasinyaho ari benshi, bitakwitwa gutakamba kubahirije amategeko kuko batari ishyirahamwe cyangwa koperative.

Abanyarwanda babiri nibo bagannye inkiko ariko bemeza ko icyemezo cy’urukiko gifite ingaruka ku bantu bagera mu 1800 bakene guhabwa pansiyo nk’uko Leta y’u Rwanda yabisinyanye n’iy’u Burundi, iki gihugu kikohereza imisanzu y’ubwiteganyirize bari baratanzeyo.

U Rwanda rwari rwaremeye kuzaha pansiyo abo banyarwanda hakurikijwe uburambe ku kazi bakoreye mu bihugu byombi, kuko hari abatahutse batarageza ku myaka 15 y’uburambe, ariko bagakomeza gukorera igihugu cyabo.

Gusubizwa amafaranga y’imisanzu gusa, aba Banyarwanda bagaragaza ko bidakwiye kuko ayo biteganyirizaga rwari uruhare rw’umukozi, rugomba guhuzwa n’urw’umukoresha mu bwisungane, kugirango nagera ku myaka y’ikiruhuko cy’izabukuru azabone pansiyo ya buri kwezi isimbura umushahara.

Ubu bari gusabwa gufata imisanzu nk’aho babitsaga.

Mu 2016 Uwari Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb.Claver Gatete, yabwiye Abadepite ko Guverinoma y’u Rwanda itabasha kwishyura pansiyo y’abo banyarwanda kuko Leta y’u Burundi yohereje imisanzu gusa.

Mu 2012 nibwo u Burundi bwohereje iyo misanzu ibarirwa muri miliyoni 139 Frw.

Nyuma yo gutsindwa, aba Banyarwanda barateganya guhura bari kumwe na avoka, bagafata icyemezo niba bakomeza ubundi buryo bwo kugaragaza ikibazo cyabo.

Umwe mu baburanaga basaba guhabwa pansiyo n'u Rwanda, Kayigi Pierre Claver, avuga ko icyemezo cyiza bari gufatirwa cyari no kugira ingaruka ku bo bahuje ikibazo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza