Ubusabe bwa Lt Joel Mutabazi ku gufungurwa by’agateganyo bwateshejwe agaciro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Kamena 2019 saa 01:13
Yasuwe :
0 0

Urukiko rw’Ubujurire rwatesheje agaciro inzitizi zari zatanzwe na Lt Joel Mutabazi asaba ko afungurwa by’agateganyo kuko afunzwe mu buryo butubahirije amategeko.

Mutabazi yakatiwe n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare ku wa 3 Ukwakira 2014, rumaze kumuhamya ibyaha byo gutoroka igisirikari, gutunga intwaro cyangwa amasasu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gukwirakwiza impuha zigamije kwangisha Leta y’u Rwanda amahanga, kugambirira no kugirira nabi ubutegetsi buriho, kugambirira no kugirira nabi Perezida wa Repubulika.

Yahamijwe kandi ibyaha by’iterabwoba, ubwicanyi n’ubwinjiracyaha mu bwicanyi no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Tariki ya 11 Kamena 2019 yagarutse mu rukiko rw’ubujurire, ajuririra umwanzuro w’urukiko rukuru anatanga inzitizi asaba ko arekurwa by’agateganyo agakomeza kuburana ari hanze.

Mu nzitizi yatanze mu bujurire, Mutabazi yavuze ko arwaye amaso, umuvuduko w’amaraso na Hepatite, agasaba ko yaburana ari hanze, agafungurwa by’agateganyo.

Yavuze kandi ko afunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko ari muri Kasho mu kigo cya gisirikare i Kanombe kandi yakabaye afungiwe ku Murindi muri gereza ya gisirikare.

Ku bijyanye n’imirire, Lt Mutabazi, yavuze ko agaburirwa ibishyimbo, ibigori na kawunga, ibi bikaba bitajyanye n’uburwayi bwe, agasaba ko yakoroherezwa kubona ifunguro ryiza.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo urukiko rw’ubujurire rwatanze umwanzuro ku nzitizi zari zatanzwe na Mutabazi.

Umucamanza yavuze ko kuba Mutabazi yiyemerera ko ahura n’abaganga ari ikimenyetso ko ubuzima bwe bwitaweho, bityo ko atari ikintu cyashingirwaho afungurwa.

Kuba afungiye i Kanombe mu kigo cya gisirikare, umucamanza yavuze ko nta kibazo kirimo kuko yafashwe akiri umusirikare, akaburanishwa n’urukiko rwa gisirikare, bityo gereza ya gisirikare ariyo ifite inshingano zo kugena aho imfungwa yayo ifungirwa mu gihe hatabangamiye amahame mpuzamahanga agenga imfungwa.

Kuba Lt Mutabazi yaragaragaje ko agaburirwa ibishyimbo na kawunga bitajyanye n’uburwayi bwe, umucamanza yavuze ko atari ingingo yashingirwaho bemeza ko afashwe nabi kuko atigeze agaragaza ko ibiryo agaburirwa bidafite intungamubiri.

Kuba kandi Mutabazi ashinjwa ibyaha by’ubugome, ni indi ingingo urukiko rusanga ikomeye ku buryo atarekurwa by’agateganyo.

Iburanisha ku bujurire bwa Mutabazi rizakomeza tariki 25 Kamena mu rukiko rw’ubujurire. Aregwa hamwe n’abandi bantu icumi.

Urukiko rw’Ubujurire rwatesheje agaciro inzitizi zari zatanzwe na Lt Joel Mutabazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .