Urukiko rw’Ubujurire rwashimangiye igifungo cya burundu cyakatiwe Dr Léon Mugesera

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 25 Nzeri 2020 saa 03:24
Yasuwe :
0 0

Urukiko rw’Ubujurire rwashimangiye igifungo cya burundu cyakatiwe Dr Léon Mugesera, nyuma yo gusanga impamvu yatanze ajuririra igihano yakatiwe muri Mata 2016, nta shingiro zifite.

Isomwa ry’umwanzuro w’ubujurire bwa Mugesera, ryabaye kuri uyu wa Gatanu guhera ku isaha ya saa tanu. Hari hashize amezi umunani Urukiko rw’Ubujurire rwumva Mugesera Léon n’Ubushinjacyaha.

Rwasesenguye ingingo ze z’ubujurire, imbwirwaruhame ashinjwa ko yavugiye ku Kabaya ku wa 22 Ugushyingo 1992 n’ijambo yavugiye mu nama i Nyamyumba ku wa 6 Nyakanga 1992 no gusesengura imvugo z’abatangabuhamya.

Rwazuze ko rwasanze ayo magambo Mugesera yavuze agize icyaha cyo gushishikariza abandi ku mugaragaro kandi ku buryo butaziguye gukora jenoside.

Icyo cyaha giteganywa n’ingingo ya gatatu y’Amasezerano Mpuzamahanga yo ku wa 9 Ukuboza 1948 yerekeranye no gukumira no guhana icyaha cya jenoside u Rwanda rwashyize mu mategeko yarwo mu Itegeko-Teka ryo mu 1975, n’ingingo ya 132 y’Itegeko-Ngenga ryo mu 2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana ryakurikizwaga igihe Mugesera Léon yacirirwaga urubanza ku rwego rwa mbere.

Icyaha cya jenoside ni icyaha gifatwa n’isi yose nk’icyaha kibangamira bikomeye inyokomuntu, mu Rwanda kikaba gihanwa n’ingingo ya 121 y’iyo Tegeko-Ngenga.

Urukiko rwavuze ko kubera ko Mugesera yashishikarije abaturage kurimbura abatutsi no gutoteza bikomeye abayoboke b’andi mashyaka ya politiki ataravugaga rumwe n’ishyaka MRND, Urukiko rw’Ubujurire rwamuhanishije igifungo cya burundu giteganyirijwe icyaha cyo gushishikariza ku mugaragaro kandi ku buryo butaziguye gukora jenoside.

Ku birebana n’uko Mugesera avuga ko yimwe uburenganzira bwo guhamagaza abatangabuhamya bamushinjura, Urukiko rw’Ubujurire rwasanze Urukiko Rukuru rwaramusabye inshuro nyinshi gutanga imyirondoro y’abatangabuhamya yifuza ko baza kumushinjura kugira ngo bahamagazwe ntiyayitanga kugeza ku munsi urubanza rwapfundikiwe, nyuma y’imyaka itatu aburana. Kuba nta batangabuhamya yatanze bikaba bidashobora kwitiranywa no kuvutswa uburenganzira bw’uregwa.

Naho ku birebana n’uko Mugesera avuga ko yahamijwe ibyaha birebana na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyamara ngo jenoside yarakozwe we atakiri mu Rwanda kuko yari yarahungiye muri Canada kuva mu 1992, Urukiko rw’Ubujurire rwasanze nta shingiro bifite kuko Itegeko ry’u Rwanda rihana ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu rihana ibikorwa bibigize ryakozwe kuva ku wa 1 Ukwakira 1990 kugera ku wa 31 Ukuboza 1994, bityo ibikorwa akurikiranyweho akaba yarabikoze mu gihe itegeko rivuga.

Dr Léon Mugesera utanyuzwe n’imyanzuro y’urukiko, yahise avuga ko asabye gusubirishamo urubanza ku mpamvu z’akarengane.

Dr Léon Mugesera hamwe n'umwavoka we Me Rudakemwa Jean Felix, bari imbere y'urukiko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .