Urukiko rw’Ubujurire rwagumishijeho igifungo cy’imyaka 10 ku bashinjwa gucuruza amahembe y’inzovu

Yanditswe na HABIMANA James
Kuya 7 Ukuboza 2018 saa 11:18
Yasuwe :
0 0

Urukiko rw’Ubujurire rwateye utwatsi ubujurire bwa Reverien Nshimiyimana wahamijwe gufunga imyaka 10 no gutanga ihazabu y’ibihumbi 500 Frw kubera gufatanwa amahembe y’inzovu.

Ubwo hasomwaga imyanzuro y’ubujurire bwa Nshimiyimana, umucamanza yavuze ko ibimenyetso byatanzwe n’uyu mugabo bidafatika, bityo ko agomba gukomezwa gufungwa imyaka 10 yari yahawe n’Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Rwamagana.

Abagabo batandatu barimo Reverien Nshimiyimana batawe muri yombi mu 2015 mu Karere ka Kirehe, nyuma y’aho hagaragaye amakuru ko bashakaga kugurisha amahembe y’inzovu i Rome muri Togo. Icyo gihe bafatanwe ibiro 94.

Nshimiyimana yatanze ubujurire avuga ko yajyaga atanga amakuru ku mupolisi mukuru, wakoraga iperereza ku bantu biba amahembe y’inzovu.

Mu Ukwakira uyu mwaka ubwo yatangaga ubujurire, Nshimiyimana yabwiye Urukiko ko yahawe akazi n’umupolisi witwa Ezechiel Twagiramungu, ngo ajye amuha amakuru y’abantu biba amahembe y’inzovu.

Gusa Umushinjacyaha yabwiye Urukiko ko bitumvikana uburyo Nshimiyimana wari usanzwe atwara tagisi mu Mujyi wa Kigali, ariwe wagombaga gutoranywa n’umupolisi ngo ajye kumumenyera amakuru mu Karere ka Kirehe.

Mu kwanzura, Urukiko rw’ubujurire rwanze ubu bujurire bwa Nshimiyimana, ruvuga ko atigeze agaragaza aya makuru ubwo urubanza rwatangiraga bityo ko agomba gufungwa.

The Newtimes yatangaje ko uko bari batandatu, babiri baje kurekurwa naho abandi bane bahamwa n’icyaha.

Umwe muri aba bane yahanishijwe gufungwa imyaka ine ntiyanajurira, azarangiza igihano muri Nyakanga 2019, naho abandi batatu barimo na Nshimiyimana barajuriye.

Muri aba batatu, uwitwa Saidi Ndahayo na Emile Mutsindashyaka bo baje kugerwaho n’imbabazi za Perezida wa Repubulika, bahita bavanamo ubujurire bwabo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza