Urukiko rw’Ikirenga rwagumishijeho igifungo cy’imyaka 30 yakatiwe Charles Bandora

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 22 Werurwe 2019 saa 02:22
Yasuwe :
0 0

Urukiko rw’Ikirenga rwatesheje agaciro ubujurire bwa Bandora Charles bunahindurira inyito icyaha cy’ubwumvikane bugamije gukora Jenoside, kigirwa icyo gucura umubambi wa Jenoside, rushimangira ko akomeza gufungwa imyaka 30 yari yarakatiwe n’Urukiko Rukuru.

Bandora Charles w’imyaka 65 yagejejwe mu Rwanda wa 10 Werurwe 2013 yoherejwe n’Urukiko rwa Oslo muri Norvège. Mu gihe cya Jenoside yari Visi Perezida w’ishyaka rya MRND muri Ngenda, akaba na Perezida w’abacuruzi muri ako gace.

Yashinjwaga ibyaha bitandatu birimo Icyaha cya Jenoside, Gucura umugambi wo gukora icyaha cya Jenoside, ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside, Kurimbura imbaga nk’icyaha kibasira inyoko muntu, Kwica nk’icyaha kibasiye inyoko muntu no Kurema no gutunganya umutwe w’abagizi ba nabi.

Yaburanishijwe n’Urukiko Rukuru rw’u Rwanda binyuze mu Rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha byo mu rwego mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imipaka.

Muri Gicurasi 2015 rwamuhamije ibyaha bitatu birimo icy’Ubwumvikane bugamije gukora Jenoside, kuba icyitso cy’abakoze Jenoside no kuba icyitso mu cyaha kigamije kurimbura imbaga y’Abatutsi. Yahise akatirwa gufungwa imyaka 30.

Yaje kujuririra iki cyemezo avuga ko hari amakosa akomeye yakozwe n’Urukiko arimo kwirengagiza abatangabuhamya bamushinjura ndetse n’Ubushinjacyaha bujurira buvuga ko yahawe igihano gito ugereranyije n’uburemere bw’ibyaha yakoze n’ingaruka byagize ku muryango nyarwanda.

Muri Gashyantare 2018 nibwo Urukiko rw’Ikirenga rwatangiye kuburanisha mu ruhame ubujurire bwa Bandora n’Ubushinjacyaha.

Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe n’abarimu Nkusi Faustin naho Bandora yunganiwe na Me Bruce Bikotwa na Me Jeanne d’Arc Umutesi.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Werurwe 2019, nibwo Bandora n’Ubushinjacyaha bitabye Urukiko rw’Ikirenga kugira ngo hasomwe umwanzuro ku bujurire. Bandora yageze ku Rukiko rw’Ikirenga ahagana saa tatu n’igice z’igitondo yambaye impuzankano z’abagororwa, inkweto z’umukara n’amasogisi maremare y’umweru arimo ibara ry’umutuku.

Ku isaha ya saa yine n’iminota 18 nibwo Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Sam Rugege wari uyoboye inteko iburanisha yatangije isomwa ry’umwanzuro, asobanura ko Ubushinjacyaha bwajuriye butanga impamvu y’uko urukiko rwaragabanyije ibihano.

Bwavuze ko Bandora yagiye yiregura ahakana ibyaha, bityo urukiko rwagombaga gushingira ku mpamvu nkomezacyaha n’uburemere bw’ibyaha yakoze n’ingaruka byagize ku muryango nyarwanda.

Bandora n’abamwunganira bajuriye bavuga ko urukiko rwaguye mu ikosa ryo guhamya Bandora ibyaha atakoze ngo abyiregureho nko kuba Urukiko rwaremeje ko ku 7 Mata 1994, mu mazu ya Bandora harabereye inama zigamije gutegura Jenoside.

Bakomeza nko kuba urukiko rwaremeje ko Bandora yatanze amabwiriza yo kwica abatutsi kandi nta bimenyetso simusiga ubushinjacyaha bwagaragaje.

Urukiko rw’Ikirenga rwavuze ko Bandora yajuriye avuga ko yahamijwe ibyaha atigeze akora ariko ruhamya ko nta kosa ryakozwe ahubwo icyabaye ari uguhindura inyito kandi Urukiko rufite ububasha bwo guhuza inyito z’ibyaha.

Ku cyaha cy’ubwumvikane bivugwa ko Bandora yagikoze mu nama zagiye zibera mu nzu yacururizagamo, Urukiko rusanga icyaha gihama Bandora ari ugucura umugambi wo gukora Jenoside aho kuba ubwumvikane bwo gukora Jenoside.

Nyuma yo gusesengura ingingo zose zajuririwe, Urukiko rw’Ikirenga rwanzuye ko Bandora Charles ahamwa n’ibyaha bitatu aribyo Gucura umugambi wa Jenoside, kuba icyitso cy’abakoze Jenoside no kuba icyitso mu cyaha kigamije kurimbura imbaga y’Abatutsi.

Rwavuze ko imyaka 30 y’igifungo yari yarakatiwe igumaho bityo ubujurire bwe buteshejwe agaciro ndetse n’busabe bw’Ubushinjacyaha bwasabaga ko yongererwa ibihano, nta shingiro bufite.

Urukiko rw'Ikirenga rwemeje ko Bandora akomeza gufungwa imyaka 30

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza