Urukiko rukuru rwimukiye mu nyubako nshyashya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Kamena 2020 saa 10:43
Yasuwe :
0 0

Guhera kuri uyu wa Mbere urukiko rukuru ruratangira gukorera mu nyubako nshyashya iherereye i Nyamirambo ku Karere ka Nyarugenye, ruvuye aho rwakoreraga ku Kimihurura.

Ubusanzwe urukiko rukuru rwakoreraga ku Kimihurura ahari icyicaro cy’urukiko rw’Ikirenga n’urukiko rw’Ubujurire.

Itangazo ryashyizwe hanze kuri iki Cyumweru, rivuga ko “Kuva ku wa 22/6/2020 Urukiko Rukuru rwimukiye mu nyubako nshya iherereye i Nyamirambo ku Karere ka Nyarugenye hafi y’Urwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutafatifu Andereya (Collège Saint André) na Paruwasi Gatolika - Mutagatifu Karoli Lwanga.”

Uretse urukiko rukuru, muri iyo nyubako hazanakoreramo Urukiko rukuru rw’ubucuruzi n’urukiko rw’ubucuruzi. Amakuru IGIHE ifite nuko iyo nyubako ari iya Leta atari inkodeshanyo.

Iyi nyubako nshya izajya ikoreramo urukiko rukuru iherereye i Nyamirambo
Iyi nyubako urukiko rukuru rwimukiyemo ni iya Leta, si inkodeshanyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .