Urukiko rugiye gufata icyemezo ku itegeko rihana ababyeyi bica impinja batabigambiriye

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 11 Ugushyingo 2020 saa 08:00
Yasuwe :
0 0

Urukiko rw’Ikirenga rugiye gutangaza umwanzuro ku cyifuzo cyatanzwe n’Ikigo gitanga ubwunganizi mu mategeko cya Certa Law, gisaba ko ingingo ya 108 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ihindurwa.

Umwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga kuri iyi ngingo ya 108 iteganya igihano ku babyeyi bica impinja batabigambiriye uzatangazwa ku wa 27 Ugushyingo 2020.

Ingingo ya 108 iteganya igifungo cyo kuva ku myaka itanu kugeza kuri irindwi ku bagore bahamwe n’icyaha cyo kwica batabigambiriye impinja biturutse ku mpanuka cyangwa ibibazo byo mu mutwe bagira nyuma yo kubyara.

Aba banyamategeko batanze icyifuzo cyabo mu kwezi gushize, bashingiye ko iyi ngingo igaragaramo ivangura kuko mu guhana hibandwa ku bagore gusa kandi usanga naba se bashobora gukora ibyo bikorwa.

Ibi bikaba bigaragazwa nuko umugabo wahamwe n’icyaha cyo kwica uruhinja yoroherezwa agafatwa nk’uwishe umuntu atabigambiriye agahanishwa igifungo cy’amezi atandatu, naho umugore wakoze nk’ibyo agafungwa imyaka irindwi.

Umwe mu banyamategeko ba Certa Law, Rwagitare Fiston, yabwiye TNT ko iri ari ivangura kubona abantu babiri bakora icyaha kimwe bahabwa ibihano bitandukanye.

Ati “Harimo ivangura. Ntibyumvikana uko abantu bakora icyaha kimwe umugabo agahanishwa igifungo cy’amezi atandatu, umugore agahanishwa imyaka irindwi muri gereza.’’

Yongeyeho kandi ko ingingo ya 15 n’iya 16 zo mu Itegeko Nshinga zirwanya ivangura ndetse n’amasezerano ya 2003 y’i Maputo asaba ibihugu gukuraho amategeko anyuranya n’Itegeko Nshinga agaragaramo ivangura.

Ati “Icyifuzo cyacu ni uko iri tegeko ryavanwa mu mategeko ahana kuko ingingo ya gatatu mu gitabo cy’amategeko rivuga ko ingingo z’itegeko zinyuranya n’Itegeko Nshinga zigomba kuvanwamo.”

Ikigo cya Certa Law gisobanura ko ingingo ya 108 ibangamye k’uko ubwayo ivuga ko umugore wishe uruhinja aba atameze neza mu mutwe nyuma yo kubyara, ariko agakomeza agahanwa nyamara ibyabaye atabikoze abishaka.

Rwagitare yavuze ko niba umuntu yagaragayeho ibibazo byo mu mutwe atakabaye yitwa umunyabyaha ngo anahanwe.

Ati “Niba bavuga ngo umuntu wakoze biriya bikorwa atari ameze neza mu mutwe hari n’ibigaragaza ko ubwonko bwe butakoraga neza igihe yabikoraga, ntabwo yakabaye yitwa umunyabyaha ngo ahanwe.”

Ikigo cya Certa Law kivuga ko ingingo ya 108 idahana umubyeyi nk’uwishe uruhinja atabigambiriye, ahubwo imuhana nk’uwakoze ubwicanyi yateguye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .