00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Daily Monitor yuririye kw’inyerera ry’indege ya RwandAir ibeshya icya Semuhanuka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 April 2022 saa 09:00
Yasuwe :

Nyuma y’amakuru y’indege ya RwandAir yanyereye ku Kibuga cy’Indege cya Entebbe muri Uganda mu masaha yo mu gitondo ku wa Gatatu, Ikinyamakuru Daily Monitor cyahisemo kujyana iyi nkuru mu buryo bw’amakabyankuru ari bukurure abantu kivuga ko “mu bagenzi bari muri iyi ndege harimo abakobwa n’abagore 20 bari abashyitsi b’Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba”.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko “aba bakobwa bari batumiwe n’uyu muhungu wa Perezida mu birori by’isabukuru y’uyu mugabo y’imyaka 48 biteganyijwe ku wa 24 Mata 2022.”

Mu rwego rwo gushimangira uyu murongo upfuye Daily Monitor yatwayemo iyi nkuru yifashishije bumwe mu butumwa bwa Gen Muhoozi yagiye yoherereza abantu bakomeye b’i Kigali binyuze kuri Twitter, barimo na zimwe mu nshuti ze z’abakobwa n’abagore azitumira mu birori by’isabukuru ye.

“Nta hantu na hamwe bihuriye n’impanuka RwandAir yahuriye nayo ku kibuga cy’indege” ubu ni ubutumwa bwanditswe n’umwe mu bantu b’i Kigali babonye iyi nkuru ya Daily Monitor.

Uyu muntu yakomeje avuga ko uburyo iki kinyamakuru cyatwayemo iyi nkuru bupfuye kandi butari ubwa kinyamwuga ku buryo n’ibinyamakuru nka Red Pepper bisanzwe bizwi ku nkuru nk’izi bitatinyuka kubikora.

Iyi ndege yaguye ku kibuga hariho ikirere kibi bikayiviramo kunyerera yari iturutse i Nairobi irimo abagenzi 60 baturuka mu bihugu bitandukanye nk’uko bigaragazwa n’urutonde rw’abari mu ndege.

Muri iyo nkuru ya Daily Monitor ntiyigeze igaragaza uko yamenye ko abo bagore n’abakobwa b’inshuti z’uyu mugaba w’ingabo zirwanira ku butaka bari muri Uganda ku bw’isabukuru ye. Urutonde rw’abagenzi bari mu ndege ntiruba rugaragaza gahunda bagiyemo kuko ayo ari amakuru y’ubuzima bwite bw’umuntu areba ba nyirayo.

Amahame agenga umwuga w’itangazamakuru niyo yonyine yaba ikimenyetso cy’uburyo Daily Monitor yatandukiriye cyane mu gutangaza iyi nkuru irimo ibinyoma.

“Birumvikana ko izina Gen Muhoozi rikomeye kandi ryatuma inkuru igera kure nubwo ntaho yaba ahuriye no kunyerera kw’indege. Baramwifashishije kugira ngo baryoshye inkuru yabo bazamura iki kinyoma cy’uko iyi ndege yari irimo abakobwa n’abagore bagiye mu birori bye.” Ibi ni byavuzwe n’undi muntu wasomye iyi nkuru, wanashimangiye ko ibyo Daily Monitor yakoze ari agasuzuguro.

Abagenzi bose bari muri iyi ndege n’abakozi ba RwandAir bari bayirimo babashije kurokoka ndetse bayivamo amahoro gusa yo yaje gukurwa muri iki cyondo yari yanyereyemo mu ijoro ryo kuri uwo munsi.

Haribazwa impamvu Daily Monitor yabeshye ko mu bagenzi bari mu ndege ya RwandAir yanyereye harimo n'abakobwa 20 bitabiriye isabukuru y'amavuko ya Lt. Gen Muhoozi Kainerugaba.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .