Uruhare rwa Minisitiri Mateke wa Uganda mu gitero cyagabwe mu Kinigi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Ukuboza 2019 saa 11:08
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga wa Leta muri Uganda ushinzwe ubutwererane bw’akarere, Philemon Mateke, byatangajwe ko yari inyuma y’abarwanyi bagabye igitero i Musanze ahazwi nko mu Kinigi kigahitana abaturage 14.

Iyi ngingo ni imwe mu zo u Rwanda rwagaragarije Uganda mu biganiro bigamije amahoro byabereye i Kampala kuri uyu wa Gatanu gusa bikaza kurangira nta mwanzuro kuko impande zombi zitabashije kumvikana.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier, yavuze ko ubwo bari ku ngingo zijyanye n’uko Uganda ifasha imitwe yitwaje intwaro, yatanze urugero rw’igitero cyabaye ku itariki ya Gatatu n’iya Kane Ukwakira aho abarwanyi b’umutwe wa RUD Urunana bateye mu Kinigi.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko inzego z’umutekano zishe abantu 19 bari mu bagizi ba nabi bagabye iki gitero, cyaguyemo abaturage 14.

Mu iperereza ryakozwe, hari ibikoresho byafashwe birimo na telefoni zigendanwa n’ubuhamya bwatanzwe n’abafashwe, byagaragaje uruhare rwa Uganda muri iki gitero.

Amb. Nduhungirehe ati “Ibyo byose bigaragaza ko uwari uyoboye icyo gitero ari uwitwa Philemon Mateke akaba Umunyamabanga wa leta ya Uganda ushinzwe ubutwererane bw’akarere. Byagaragajwe na za telefoni n’ubuhamya bwatanzwe n’abafashwe.”

Yakomeje avuga ko “hari n’uwitwa Nshimiye wiyita Governor ushinzwe ibikorwa byihariye muri RUD Urunana, atuye hariya mu Karere ka Kisoro n’umuryango we, byagaragaye ko akunda kujya muri Kivu y’Amajyaruguru ahitwa Benza gutegura ibitero kandi ko ariwe wakoranaga bya hafi na Philemon Mateke. Urwo ni urugero rumwe natanze ariko hari n’izindi nyinshi twatanze zigaragaza ko bagikomeza guha urubuga abaturwanya.”

Umwe mu bafashwe uri mu bagabye iki gitero ni umusore witwa Habumukiza Théoneste, wari urangije Kaminuza mu Rwanda na bagenzi be bavuze ko binjiye muri ibi bikorwa banyuze mu mutwe wa RUD Urunana, ugizwe n’inyeshyamba z’Abanyarwanda biyomoye mu mutwe wa FDLR nawo urwanya Leta y’u Rwanda.

Ubwo yafatwaga yagize ati “Ubwo nari maze amezi atandatu niga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza muri Makerere, naje guhura n’umuntu w’umukire anyizeza kujya nkora akazi ko gucuruza amabuye y’agaciro i Walikale muri Congo ambwira ko nzajya mpembwa neza. Twarajyanye tugezeyo mba nisanze nageze mu mutwe wa FDLR RUD-Urunana.”

Mugenzi we witwa Hakizimana Emmanuel we yavuze ko yagiye muri FDLR abanje kwinjirira muri Uganda aho yari agiye gushaka akazi.

Yakomeje agira ati “Abari batuyoboye baduhaye amabwiriza yo kwinjira mu gihugu tunyuze mu Birunga, tugahangana n’abasirikare tugafata ubutegetsi. Abadushoye muri uru rugamba bari batwijeje ko niturutsinda hari ibihembo biduteganyirijwe birimo amazu meza, amafaranga, imodoka nziza kandi zihenze n’ibindi”.

Si ubwa mbere Mateke avuzwe mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, kuko byavuzwe ko mu Ukuboza 2018 yakoranyaga inama yahuje FDLR na RNC i Kampala, ngo bategure igikorwa gihuriweho cya gisirikare ku Rwanda – nk’uko La Forge Bazeye na Theophile Abega bari bahagarariye FDLR muri iyo nama babivuze nyuma yo gufatirwa ku mupaka wa Bunagana basubiye mu birindiro muri RDC.

Soma: Hahishuwe ubutumwa Museveni yahaye imitwe irwanya u Rwanda mu nama y’i Kampala

Ubuhamya n'ibimenyetso byafashwe nyuma y'igitero cyo mu Kinigi, byagaragaje uruhare rukomeye Philemon Mateke yari agifitemo

Ubuhamya bw’abarokotse icyo gitero

Niyonshuti Isaac warokotse ubwo bwicanyi, yavuze ko hari ku mugoroba hagati ya saa mbili n’igice na saa tatu, ubwo mu gasanteri bacururizagamo hari hasigaye hakinguye butike nke, kuko abacuruzi bataha kure bari bamaze gutaha.

Nibwo ngo abo bagizi na nabi babagezemo bambaye imyenda ya gisirikare, babicaza hasi babategeka kubaha ibyo bafite byose.

Niyonshuti ati “Badukora mu mifuka, icyo bakuyemo cyose bakabika, bahita binjira no muri butike batangira gusohora ibintu, basohora hanze ibyo kurya n’amakote, amatoroshi, ama-biscuit, imigati, ibyayi, amata byose basohora barunda hanze.”

“Mu gihe bamwe bakoraga ibyo ngibyo, abandi bahise batwinjiramo, bafata uwa mbere batangira kumukubita agasuka gatoya mu mutwe, undi nawe atangira gukubita undi mugabo isuka. Ubwo bari batwatse telefoni ariko mu mufuka w’ikote nari nasigaranyemo telefoni ya smartphone nini kuko batayibonye bansaka, isa n’aho ariyo yankikije.”

Iyo telefoni ngo yarasonnye bahita batangira kumukubita ngo ayibahe, akiyikuramo bakomeza kumwuka amagambo ngo abahe n’izindi telefoni afite kuko ari nyinshi.

Yakomeje ati “Ndababwira nti rwose nta yindi mfite ni iyi ngiyi mbahaye, basa n’aho bayirwaniye, ubwo kuko nari mbonye ko batangiye kutwica, uwari iruhande rwanjye batangiye kumukubita agafuni mu mutwe, nahise nsimbuka uwarimo kureba muri iyo telefoni mukubita umutwe arazindara ndiruka.”

“Undi mugabo twari twegeranye na we ahita yiruka, bashatse kutwirukaho nibwo abandi badamu babiri twari twicaranye bahise bakata inyuma nabo barabacika.”

Hashize igihe kinini Uganda ishyirwa mu majwi ku mikoranire yayo n’imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda irimo RNC, FDLR, RUD Urunana, n’indi; gusa iki gihugu cyakomeje kwinangira ku kuba cyakwirukana ku butaka bwacyo aba bagizi ba nabi.

Indi nkuru wasoma: Abaturage 14 baguye mu bugizi bwa nabi mu Kinigi bashyinguwe: Ubuhamya bw’uko igitero cyagenze


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .