Uruhare rwa ICDL mu iterambere ry’ikoranabuhanga mu Rwanda

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 23 Ukwakira 2018 saa 10:02
Yasuwe :
0 0

Abahanga mu ikoranabuhanga bifuzwa cyane ku isoko ry’umurimo kubera umuvuduko Isi iriho.

U Rwanda rwaryimakaje mu kuzamura umusaruro mu kazi mu cyerekezo kigirwamo uruhare na leta n’abikorera.

Mu Rwanda kuva mu 2015, Ikigo cyigisha amasomo y’Ikoranabuhanga, International Computer Driving Licence (ICDL), gikorana na leta mu guhugura abenegihugu uko baryifashisha.

ICDL ikarishya ubumenyi mu gukoresha mudasobwa (Computer essentials), gukoresha neza murandasi (online collaboration), ubwirinzi mu ikoranabuhanga (IT Security), gutegura inyandiko zifashishwa mu gihe cy’imbwirwaruhame n’andi masomo.

ICDL Africa ni agashami ka ICDL Foundation ifite icyicaro i Kigali. Ni ikigo kigenzura imikorere yo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Gikorana na guverinoma muri Afurika mu gufasha abaturage gukoresha ikoranabuhanga mu burezi no mu kazi.

Umuyobozi ushinzwe kwagura Ibikorwa bya ICDL, Umurerwa Alice, yavuze ko u Rwanda rwahisemo amasomo arindwi, ariko uhugurwa ashobora kuyarenza.

Yagize ati ‘‘ICDL yatangiye mu 2015, ariko Abanyarwanda bahabwaga amasomo binyuze mu ishami ryayo muri Afurika y’Epfo. ICDL ifasha abantu kubona inyemezabumenyi mu gukoresha mudasobwa mu buryo buhanitse. Dufite abahugura mu bigo babifitiye ubumenyi. Uwize aya masomo ashobora gukora akazi neza, kenshi kandi mu gihe gito.’’

ICDL ntigarukira mu biro gusa kuko inafasha abaturage nk’abahinzi kumenya gukusanya amakuru ku musaruro bejeje.

Umurerwa yavuze ko intego nkuru yabo ari uko ‘‘Byatunezeza kubona ICDL ihinduye ubuzima bw’Abanyarwanda.’’

Iki kigo gitanga amasomo y’ibanze abumbiye muri ‘modules’ zifasha abafite ubumenyi buke kuri mudasobwa kugera ku nzobere mu kuyikoresha.

Cyatangije ibigo bya ATC 15 mu Rwanda birimo icyo mu Kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro no muri Kaminuza y’Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n’Ubucuruzi (UTB).

Mu myaka 10 ishize, ICDL Africa yashinze ibigo bitangirwamo amahugurwa bizwi nka Accredited Test Centres (ATC) ku bantu, imiryango yigenga n’iya Leta.

Mu birori biteganyijwe ku wa 25 Ukwakira 2018, ICDL izaha inyemezabumenyi abakozi 40 ba RRA bahuguwe. Izanashimira UTB, Kaminuza ya mbere mu Rwanda yashyize iyi porogaramu mu nteganyanyigisho yayo.

Umuhuzabikorwa wa Gahunda ya ICDL muri UTB, Mutijima Asher Emmanuel, yavuze ko yuzuzanya n’iya leta isaba Umunyarwanda ugiye mu kazi kumenya gukoresha mudasobwa.

Yagize ati ‘‘Muri Nzeri 2017 twasinyanye imikoranire yo kuba ikigo gitanga amahugurwa n’inyemezabumenyi ya ICDL. Habanje guhugurwa abarimu umunani bazafasha abandi. Twasobanuriye abanyeshuri iyo porogaramu, barayumva. Kuva muri uyu mwaka w’amashuri, buri munyeshuri wa UTB agomba kuyiga.’’

‘‘Umuntu wayize ashobora gukora ubushakashatsi no kwihutisha ibyo akora bimworoheye. Yoroherezwa mu bizamini by’ikoranabuhanga. Ni icuriro ry’abakozi biteguye guhatana ku isoko ry’umurimo.’’

UTB izatanga inyemezabumenyi ku banyeshuri 30 mu Ukuboza 2018.

Mu myaka itatu ishize, ICDL yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’u Rwanda binyuze mu yari Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, agamije guhugura abakozi ba leta ibihumbi 85 mu myaka itanu.

Mu 2016 hahuguwe abapolisi, abasirikare n’abakozi bo mu Kigo gishinzwe kongerera Ubushobozi abakozi ba Leta 146 mu mezi icyenda. Abasaga 500 bamaze guhabwa inyemezabumenyi mpuzamahanga mu gukoresha mudasobwa zibemerera gukorera ku Isi hose.

ICDL ikorera muri Amerika, Asia, u Burayi no mu Burengerazuba bwo Hagati.

Umuyobozi ushinzwe kwagura Ibikorwa bya ICDL, Umurerwa Alice, yavuze ko u Rwanda rwahisemo amasomo arindwi, ariko uhugurwa ashobora kuyarenza

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza