Minisitiri Dr. Bizimana yabitangaje mu kiganiro ku ruhare rw’Abanyapolitike mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye ku Rwibutso rwa Rebero hasozwa Icyumweru cy’Icyunamo ku wa 13 Mata 2025.
Yavuze ko abarimo umuhungu w’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Habyarimana Juvenal, witwa Léon Habyarimana babeshya ko nta ruhare Se yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi yarateguwe ikanakorwa buhoro buhoro ku butegetsi bwe.
Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko hari n’ababeshya ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho kubera ko amashyaka nka MDR, PSD na PL havutsemo igice cya ‘Hutu Power’.
Ati “Ibi ni ukuri gucagase cyane. Hutu Power yavuze mu Ukwakira 1993, ariko itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi ryatangiye mu Ukwakira 1990. Mu myaka ine Jenoside yateguriwemo, icengezamatwara ry’urwango ku Batutsi ribambura ubwenegihugu bakitwa Abagande, inyangarwanda byakwijwe mu nzego zose.”
Yavuze ko byakurikiwe n’inyandiko nyinshi n’imbwirwaruhame zikangurira Abahutu gufata imbunda n’imihoro bakica Abatutsi.
Ibyo kwishyira hamwe kw’Abahutu bagatsembatsemba Abatutsi byatangiye kuvugwa mu Ukwakira 1990 “bishyirwa muri gahunda ya Leta ya Habyarimana.”
Ni mu gihe kongere ya MRND yabaye muri Mata 1992, byavugwaga ko ivuguruye yafatiwemo ibyemezo byo gushyiraho inzego zayo nshya, baniyemeza kurwanya uwo bise umwanzi w’igihugu uwo ari we wese cyane cyane Inkotanyi n’Abatutsi.
Dr. Bizimana ati “Bagendeye ku cyivugo cya Perezida Habyarimana yatangaje ati ‘ndi ikinani cyananiye abagome n’Abagambanyi.’”
“Iyo Habyarimana yavugaga abagome, yabaga avuga Abatutsi nk’Inkotanyi, iyo yavugaga abagambanyi yabaga avuga Abahutu batemera umugambi wa Jenoside, yabaga avuga Abahutu barwanya irondabwoko, ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside iyo ari yo yose, harimo abo twibukira hano kuri uru Rwibutso rwa Rebero.”
Yashimangiye ko Habyarimana Juvenal wari Perezida w’u Rwanda mu 1992 ajya mu mishyikirano na FPR atayemeraga, ahubwo yemeraga umugambi wa Jenoside ndetse akabifatanya no kuyitegura.
Ku wa 21 Nzeri 1992, ku isabukuru y’umunsi bitaga ‘kamarampaka’, Habyarimana yavuze ko ubutegetsi buriho ari ubwa rubanda nyamwinshi, anenga imishyikirano ya Arusha yari yitezweho kugarura amahoro mu gihugu.
Habyarimana yavuze ko bibuka intwari zaharaniye ubwigenge nyakuri zikirukana ingoma ya cyami n’umwami wariho.
Dr. Bizimana ati “Aba bantu Habyarimana yita intwari ni aba-PARMEHUTU batangije ubwicanyi mu 1959 no mu myaka yakurikiyeho, ni abayoboye ibikorwa byo gutwika no kumenesha Abatutsi mu gihugu.”
Habyarimana yavugaga ko impunzi z’Abatutsi zari zimaze imyaka mu bihugu byo mu Karere zahunze amatora ya kamarampaka yabaye mu 1961, nyamara zarahunze gutwikirwa, kwicwa, kwamburwa imitungo bikozwe na Leta ya MRND.
Minisitiri Dr. Bizimana yahamije ko “iyi politike ya gatanya ni yo yasenye u Rwanda.”
Ati “Ntaho Habyarimana afata Inkotanyi nk’Abanyarwanda, arabita abanzi bavuye mu bugande bagatera u Rwanda. Anacyurira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe ko basinzirijwe n’ikinyoma cy’Inkotanyi [...] anaca amarenga ya Jenoside ko ingabo ze z’inzirabwoba ziri maso ngo zifatanyije na rubanda nyamwinshi ndetse akangurira abakuru gusobanurira abato icyo kamarampaka bisobanuye.”
Dr. Bizimana yashimangiye ko yabivugaga abizi ko kuva mu 1959 kugeza mu 1962 ari imyaka itararanzwemo icyiza ku Batutsi, kuko ari yo yabaye intangiriro y’ubwicanyi mu Rwanda.
Yanagaragaje ko raporo ya Komisiyo yashyizweho na Habyarimana yari iyobowe na Theoneste Bagosora yigaga uburyo Guverinoma yatsinda intambara mu rwego rwa Gisirikare, itangazamakuru na Politike, bamubwiye ko umwanzi ari Umututsi n’undi wese umuha ubufasha maze na we arabyemera.
Yabeshye ko agiye kubahiriza amasezerano y’amahoro anashyize imbere Jenoside
Minisitiri Bizimana yavuze ko muri Werurwe 1994 habayeho imbaraga nyinshi harimo iz’imbere mu gihugu no hanze zisaba Habyarimana gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono.
Ku wa 1 Werurwe 1994, Intumwa ya Habyarimana yagiye kubonana n’uwari Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Boutros Boutros-Ghali asaba ko amasezerano y’amahoro ashyirwa mu bikorwa, bitaba ibyo ingabo za MINUAR zikavanwa mu gihugu.
Ibihugu by’i Burayi byari bifite Ambasade mu Rwanda na byo icyo gihe byavuze ko amasezerano y’amahoro nadashyirwa mu bikorwa inkunga bahaga igihugu zizahita zihagarikwa.
Ku wa 2 Mata 1994, mu nama yabereye i Gisenyi mu rugo rwa Habyarimana ahitwa mu Butotori, yatumiwemo abayobozi ba MRND barimo Joseph Nzirorera wari umunyamabanga Mukuru wayo, Jacques-Roger Booh Booh wari uhagarariye Loni mu Rwanda bagirana ibiganiro ndetse Habyarimana avuga ko kubera ingendo afite ku wa 4 no ku wa 6 Mata 1994, yasabye umuyobozi mu biro bye guteguza ko ishyirwaho ry’inzego ziteganyijwe mu masezerano ya Arusha rizaba ku wa 8 Mata 1994.
Dr. Bizimana ati “MINUAR yarabyishimiye ariko igaragaza ko Nzirorera yarakaye agasubiza Habyarimana ko ibyo batazabyemera. RTLM na yo yarabitangaje ndetse yemeza ko hazabaho simusiga.”

Uko urupfu rwa Habyarimana rwateguwe
Dr. Bizimana yavuze ko Bagosora yasubiye i Kigali agatangira imyiteguro yo kwica Habyarimana kuko yari afite uburenganzira bwo gusimbura Minisitiri w’Ingabo igihe adahari, kandi yari yaragiye mu butumwa muri Cameroun.
Ati “Bagosora yafashe icyemezo cyo kohereza Gen Nsabimana i Dar es Salaam guherekeza Habyarimana. Serivisi za Minisiteri y’Ingabo zari ziyobowe na Bagosora zakoze urupapuro rwo kohereza Gen Nsabimana mu butumwa tariki 5 Mata 1994, barumushyira iwe.”
Abajyanye urupapuro basanze Gen Nsabimana yagiye iwabo mu Ruhengeri, bamutumaho vuba.
Umugore wa Gen Nsabimana, witwa Uwimana Athanasie, mu ibazwa ryakozwe n’Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bw’u Bubiligi ku wa 30 Kamena 1994, i Bruxelles yavuze ko “Ku wa 5 Mata 1994, babwiye umugabo wanjye ko yagombaga guherekeza Perezida i Dar es Salaam, bakagenda ku itariki ya 6 Mata mu gitondo kare. Umugabo wanjye ntiyari azi impamvu z’urwo rugendo. Hari ku nshuro ya mbere bamusaba kujya mu rugendo nk’urwo.”
Uwimana kandi yavuze ko ku wa 7 Mata 1994 indege ya Habyarimana yaraye ihanuwe, yabajije impamvu umugabo we yoherejwe igitaraganya guherekeza Perezida, umugore wa Habyarimana, Agathe Kanziga Habyarimana amusubiza ko ibyabaye byagombaga kuba.
Dr. Bizimana ati “Biragaragara rero ko umugambi wo kwica Habyarimana wari umugambi wo guhirika ubutegetsi Bagosora yakoze mu ibanga kugira ngo bibafashe kwihutisha vuba itangizwa rya Jenoside muri ako kavuyo ko kwanga ko n’amasezerano y’amahoro ashyirwa mu bikorwa.”
Jean Berchimas Birara, we yabwiye ubushinjacyaha bw’u Bubiligi ko Bagosora yavuye ku Gisenyi akajya i Kigali tariki 4 Mata 1994 kugira ngo anonosore imyiteguro yo gukora Jenoside no kwica umukuru w’igihugu.
Ati “Tariki ya 4 Mata 1994, ku wa Mbere wa Pasika Col Rusatira wari Umunyamabanga Mukuru muri Minisiteri y’Ingabo imyaka 15, nyuma akaba Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare asimbuye Col Buregeya yaje iwanjye saa Sita. yambwiye ko Perezida Amaze guha Enock Ruhigira wari ukuriye ibiro bye amabwiriza y’ibikenewe byose byo kurahiza Abadepite na Guverinoma, iwabo w’umugore wa Perezida Habyarimana n’Abasirikare bakuru babimenye bahamagaje Bagosora ari mu kiruhuko ku Gisenyi, ageze i Kigali tariki ya 5 Mata 1994 nimugoroba, ni we wafashe icyemezo cyo guhanura indege ya Perezida no kugarura Col Serubuga, Buregeya na Rwagafirita mu basirikare bakuru batatu batari bishimye abashyira mu ngabo.”
Minisitiri Bizimana yashimangiye ko abahakana ko Habyarimana nta ruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi “baribeshya. Yararugize mu 1990 kugeza mu 1994 ariko kubera ko yari yemeye ko inzego z’inzibacyuho zijyaho, abatabishaka bahise bamwica kugira ngo bahirike ubutegetsi, banaburizemo amasezerano y’amahoro ariko rube urwitwazo rwo gushyira mu bikorwa Jenoside yari yarateguwe.”
Uwari Minisitiri w’Intebe wa Guverinoma y’Abatabazi, Jean Kambanda yemeye ko Jenoside yari yarateguwe mbere hose, kuko mu byaha 11 yemereye imbere y’urukiko rwa ICTR, yavuze ngo “njyewe Jean Kambanda nemera ko mu 1994 mu Rwanda habayeho ibitero byinshi byateguwe kandi byibasiye abaturage b’abasivile b’Abatutsi biturutse ku mugambi wo kubarimbura wateguwe mbere ya 1994.”
Minisitiri Dr. Bizimana yahamije ko uwo mugambi wateguwe mbere ya 1994 wateguwe n’ubutegetsi bwa Habyarimana Juvenal.


VIDEO: Igisubizo Isaac
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!