Ni umushinga uzamara imyaka itanu kuva muri 2023 kugera mu Ukuboza 2027, ukazafasha urubyiruko rurenga ibihumbi 100 ruri hagati y’imyaka 18 na 35 kubona akazi keza ariko 70% by’abo bakaba ari abari n’abategarugori.
Uyu mushinga uterwa inkunga na Mastercard Foundation, binyuze muri Care Rwanda ugashyirwa mu bikorwa n’imiryango itari iya Leta itandukanye irimo na DUHAMIC-ADRI.
SERVE ikorera mu Turere twa Rulindo, Gakenke, Kayonza, Rwamagana, Ngoma, Kirehe, Nyamagabe, Huye, Nyabihu na Rubavu, abagenerwabikorwa bayo bagafashwa ku kuzamura imishinga yabo mito n’iciriritse iri mu ruhererekane nyongeragaciro rw’ubuhinzi bw’imiteja, urusenda n’inyanya ndetse n’ubworozi bw’inkoko.
Ni umwe mu mishinga iri muri gahunda ya Mastercard Foundation yo guteza imbere urubyiruko hahangwa imirimo ibihumbi 300. Uzarema imirimo ibihumbi 10 muri buri karere, bitarenze mu 2030.
Mu rwego rwo gufasha abafite imishinga mito n’iciriritse, ku wa 30 Ukwakira 2024, DUHAMIC-ADRI ku bufatanye na CARE Rwanda, yahembye imishinga 47 y’urubyiruko iri guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi yo mu turere 10, ihabwa miliyoni 275 Frw, zitazasubizwa, aho 68% ari iy’abari n’abategarugori.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa DUHAMIC-ADRI, Muhigirwa Benjamin, yavuze ko guhemba imishinga y’urubyiruko ishingiye ku guhanga udushya , ari kimwe mu byo bakora byo gukangurira urubyiruko kwishakamo ibisubizo.
Yerekanye ko iyo mishinga 47 yatoranyijwe mu yindi 614 yahatanye. Iyari yujuje ibisabwa yari 580, nyuma hasuzumwa umushinga ku wundi, hatoranywamo 47 y’abahize bagenzi babo ari nayo yahembwe, miliyoni 275 Frw.
Ati “Ni imishinga iri gukemura ikibazo kiriho, haba mu gutunganya amafumbire y’imborera, ibikorwa birengera ibidukikije n’ibindi. Twashakaga ko bibazamura mu bikorwa byabo bikanatuma bagenzi babo na bo babikora kandi bagahanga akazi ku rundi rubyiruko.”
Muri iyo mishinga yatsinze harimo uwa Muhayuwera Vivine, ufite ubumuga bw’ingingo, ariko akaba umworozi w’inkoko wabigize umwuga, aho ubu afite inkoko 800 yororera i Mwurire mu Karere ka Rwamagana atuye anarerera abana batatu wenyine.
Ati “Natangiye ku nkoko 50 nari mfite ubumuga, akaboko ntigakora n’umugongo. Namenye SERVE nserukana umushinga w’ituragiro rigezweho. Iki gihembo kiramfasha gukuba abakozi kabiri bakagera kuri batandatu bahoraho na ba nyakabyizi 20. Nshaka ko mu myaka itanu nzaba mfite inkoko zirenga 5000.”
Umuyobozi Mukuru wa Care Rwanda, Hela Gharbi, yagaragaje ko gushyigikira abantu nk’aba baba batagerwaho na serivisi z’imari uko bikwiriye, ari byo biyemeje gukora haba mu mushinga wa SERVE n’indi mishinga itandukanye bakora mu Rwanda.
Ati “Tumaze imyaka 40 mu Rwanda. Tuzwi cyane mu kugeza ku abaturage serivisi z’imari, mu kwizigama n’ibindi. Ubu twishimira ko tumaze guhanga amatsinda yo kubitsa no kugurizanya ibihumbi 39 abarizwamo abarenga miliyoni by’Abanyarwanda, abarenga 80% bakaba abari n’abategarugori.”
Nka Care Rwanda, Gharbi yavuze ko bashaka ko bitarenze 2025 bazaba barafashije abari n’abategarugori miliyoni 1,5 kubona amahirwe abateza imbere.
yavuze ko uyu munsi igihugu kiri guteza imbere ubuhinzi bugezweho bugamije ubucuruzi, ababikora ku bw’amaramuko bakagabanywa.
Dr Karangwa ati “Ntabwo dushishikariza abantu kujya mu buhinzi gusa, ahubwo tubasaba no kujya mu ruhererekane nyongeragaciro. Ntabwo abantu bose bagomba kumva ko bagomba kujya gukubita isuka. Mu igenamigambi dukora ni uko abantu bagabanyuka bakava mu buhinzi bakajya mu zindi nzego.”
Uyu muyobozi yavuze ko muri gahunda y’icyerekezo 2050, u Rwanda ruzaba rufite abahinzi bari munsi ya 30% bavuye ku barenga 64% batunzwe n’ubuhinzi uyu munsi, hakazasigaramo ababikora kinyamwuga.
Kugeza muri Kamena 2024, imibare igaragaza ko muri SERVE imishinga 23.504 imaze kunganirwa muri uwo mushinga. Muri yo, harimo irenga 15.567 ingana na 66,23%, imishinga 827 ingana na 4% ni iy’urubyiruko rw’impunzi mu gihe imishinga 203 ingana na 1% ari iy’abafite ubumuga.
Muri uyu mushinga kandi hamaze gukorwa ubuhinzi kuri hegitari 731,4 mu bihembwe by’ihinga bya B na C bya 2024 harimo hegitari 115,77 z’urusenda, 259,46 z’ibishyimbo, na 356,17 z’inyanya, ndetse hashyizweho ‘green house’ 10 mu turere SERVE ikoreramo.
Hatanzwe ibikoresho by’ubworozi bw’inkoko ku rubyiruko rwibumbiye mu matsinda 104, barimo abagore 1558 n’abagabo 753.
Mu buryo bwo guteza imbere uburyo bwo gusarura hamaze gutangwa shitingi 3200 zitangiriza ibidukikije, ibikoresho byo gusaruriramo 5500, ibyo gutwaramo amagi (crette) 3000, bihabwa abahinzi bari mu matsinda 421 agizwe n’abagore 6.779 n’abagabo 3,816 males, abafite ubumuga n’impunzi z’abari n;abategarugori 156 n’iz’abagabo 74.
Mu buryo bw’imari ihuriro ry’ibigo by’imari, AMIR, ubu iri gufasha abantu kugezwaho serivisi z’imari aho kugeza muri Kamena 2024 yari iri gufasha imishinga 74 yasabye inguzanyo ya miliyoni 127 Frw ndetse imaze gusinyana amasezerano y’imikoranire n’abanyamuryango bayo 40 mu gufasha urubyiruko.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!