Uruhare rw’umugore mu #Kwibuka26, kwiyubaka no guteza imbere igihugu

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 6 Kamena 2020 saa 09:00
Yasuwe :
0 0

Abagore bari mu bihugu bitandukanye ku Isi, baganiriye ku ruhare rw’umugore mu kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu kwiyubaka no guteza imbere igihugu.

Ni ikiganiro cyakorewe mu buryo bw’ikoranabuhanga cyitabirwa n‘abanyarwanda bari ku mpande zose z‘isi mu gihe cy’amasaha arenga abiri. Umunyamakuru wa RBA, Ingabire Egidie Bibio na Karirima Ngarambe Aimable wa IGIHE bafatanyije na Senghor Nkuriza wigisha muri Finland ni bo bayoboye iki kiganiro.

Iki kiganiro cyateguwe na Dr Ngoga Innocent, utuye muri Copenhagen muri Danemark. Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Dr Ngoga yasobanuye ko yatekereje ku kababaro gakomeye igitsina gore cyagiriwe mu mateka yagejeje u Rwanda kuri jenoside yakorewe Abatutsi, akifuza gutumira bamwe mu bagore ngo baganire, basangire ubuhamya n‘amakuru.

Hari kandi gufasha abato kumenya ayo mateka mabi kugira ngo ibyabaye bitazongera ukundi. Avuga kandi ko ari n’uburyo bwo gusangira ubunararibonye n‘imbaraga zaranze bamwe nyuma ya 1994.

Iki kiganiro cyatangijwe n‘ubuhamya bwa Marie Kosita Musabye mu mateka yaciyemo muri jenoside yakorewe Abatutsi, ubu akaba ari umubyeyi wishimiye ubuzima kuko yiyubatsemo icyizere cy’ejo heza, akaba afatanya n‘umwana we kubaho kandi neza.

Ati “Iyo ureba uko u Rwanda rwiyubaka nta kuntu utagira imbaraga, utajyanye n‘ibihe waba uhomba kandi noneho tukabikora ku rwego mpuzamahanga”.

Umunyamakuru Ingabire Bibio yagize ati “Amateka twaciyemo arashaririye cyane ariko tugomba kureba twese hamwe icyakomeza gutuma umugore aba mutima w’urugo akaba n‘umutima w‘igihugu, urwo ruhare tumusaba rero ni ukubanza kureba inzira nzitane yagiye acamo tukabikuramo amasomo”.

Mary Barikungeri uyobora “Rwanda Women Network”, yerekanye uko we n‘umuryango we bahunze u Rwanda afite gusa imyaka umunani y‘amavuko, bakiruka ibihugu bitandukanye bashakisha imibereho ariko ababyeyi bakabaha impano yo kugumana umuco nyarwanda mu byo bakora byose naho bagenda hose.

Ati “Ni ikintu cyatubereye inkingi ya mwamba mu buzima kuko twagumanye urukundo rw‘igihugu twumva ko tugomba kuzagituramo uko byagenda kose, ni ubwo byari mu nzozi ariko byabaye impamo. Ntushobora kumva uko dushimira ingabo za FPR Inkotanyi zatumye twongera kwitwa abanyarwanda mu gihugu cyacu tutakiri impunzi”.

Christine Safari uyobora umuryango wa Ibuka-Hollande, yagarutse ku ruhare rw’umugore mu gukumira guhakana no gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi, uburyo hajya haganirizwa urubyiruko rukamenya amateka badaciye ku ruhande kuko n‘ubundi uko byagenda kose bajya kuyashaka akenshi bakabona atari yo.

Ati “Ababyeyi rero dufate iya mbere tuganirize abana mu nzira yo kubayobora mu kubaka u Rwanda rw’ejo rwiza n‘Isi muri rusange”.

Ingabire Marie Immaculée uyobora Transparency International-Rwanda yatanze ikiganiro ku gufatwa ku ngufu ku bwinshi mu buryo buhoraho kandi bigakoreshwa nk’intwaro ya jenoside yakorewe Abatutsi, anavuga kandi ku ngamba zafashwe nyuma ya jenoside cyane mu butabera abagore bahawe n’imibereho yabo nk’abakorewe ibyaha by’indengakamere.

Josée Butera yatanze ikiganiro ku mateka yaciyemo yabashije gushyira mu gitabo afatanyije na bagenzi be, anashimira cyane Ambasade y‘u Rwanda muri Suède yabateye inkunga igitabo kikandikwa kikanasohoka. Yatanze n‘inama ku batarandika ko byababera uburyo bwiza bwo gutura umutwaro.

Ati “Abantu benshi hano mu mahanga ntabwo bazi amateka yacu, wenda mu Rwanda hari inzibutso niho byabereye ariko hano n‘ubwo bigoye ariko nitwe bo kubikora, utabashije no kwandika akajya kuri internet akandika akamenya uko asobanurira ababeshywa n‘ababigize umwuga mu nyungu zabo cyangwa bakingira ikibaba abakoze jenoside bo mu miryango yabo”.

Iki kiganiro cyasojwe no gutanga umwanya munini hakabazwa ibibazo kuri buri ngingo yose yaganiriweho, hifuzwa ko ibiganiro nk‘ibi byakomeza.

Ikiganiro cyose muri Vidéo:

Ingabire Egidie Bibio, umunyamakuru wa RBA niwe wayoboye ibi biganiro afatanyije na Karirima Ngarambe Aimable wa IGIHE
Mary Barikungeri uyobora Rwanda Woman Network yerekanye uko we n‘umuryango we bahunze u Rwanda afite gusa imyaka 8 y‘amavuko, bakiruka ibihugu bitandukanye, bashakisha imibereho, ariko ababyeyi bakabaha impano yo kugumana umuco nyarwanda
Christine Safari uyobora umuryango wa Ibuka-Hollande " yagarutse ku ruhare rw' umugore mu gukumira guhakana no gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi
Marie Kosita Musabye watanze ubuhamya ku mateka yaciyemo muri jenoside yakorewe Abatutsi, ubu akaba ari umubyeyi wishimiye ubuzima kuko yiyubatsemo icyizere cy'ejo heza
Josée Butera yatanze ikiganiro ku mateka yaciyemo yabashije gushyira mu gitabo afatanyije n‘abagenzi be, anashimira cyane Ambasade y‘u Rwanda muri Suède yabateye inkunga igitabo kikandikwa kinasohoka, atanga n‘inama ku batarandika ko byababera uburyo bwiza bwo gutura umutwaro
Ingabire Marie Immaculée uyobora Transparency International Rwanda yatanze ikiganiro ku gufatwa ku ngufu ku bwinshi mu buryo buhoraho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .