Uruhare rw’umuco nyarwanda mu rugamba rwo kwirinda no guhangana na Covid-19

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 9 Nzeri 2020 saa 10:05
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, avuga ko hari zimwe mu ndangagaciro zigize umuco w’Abanyarwanda zabafashije mu kwirinda no guhangana n’icyorezo cya Covid-19, nubwo nacyo hari bimwe mu bigize umuco cyangije.

Ibijyanye n’uruhare rw’umuco nyarwanda mu kwirinda no kurwanya Covid-19, Bamporiki yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Rwanda.

Bamporiki avuga ko indangagaciro yo kubaha no kumvira ari imwe mu zafashije abanyarwanda guhangana na Covid-19, kuko igihe inzego z’ubuzima zashyiragaho amabwiriza yo kwirinda Covid-19 abenshi bayubahirije.

Ati “Tukimara kubona ko u Rwanda rwahisemo amabwiriza yo kudasabana uko twasabanaga icyago kitaraza, guhoberana, gusangira, kuba twarubahirije iyo ndangagaciro yo kumvira niyo mpamvu iki cyorezo kitatumereye nabi.”

Nubwo umuco wagize uruhare mu kwirinda no kurwanya Covid-19 kw’abanyarwanda, Bamporiki avuga ko hari n’aho iki cyorezo cyagize uruhare mu kwangiza umuco ahanini binyuze mu byo yise ‘Imyambaro y’umuco’.

Yagize ati “Mu byo abakurambere badusigiye harimo gusabana, gutarama, uko imiryango yacu ikura binyuze mu gushyingira abana baba babyirutse muri icyo gihe bagakora umuryango mushya, bigaherekezwa n’ubusabane bunini cyane busabanya ya miryango, noneho muco wacu dufite ukuntu tugaragarizanya ibyishimo bikagaragarira mu kuntu nguhobera ngukoraho.”

Yakomeje agira ati “Ibyambitse umuco wacu ni byo byangijwe na Covid-19 kubera ko bigoye ko abantu bahura bagasabana ariko biragoye ko umuco nyarwanda wavuga ngo wacitse cyangwa ko wapfuye. Umuco ugifte abantu bawurengera bafite za ndangagaciro no kuzirengera ibyo ntacyo byabaye, icyahungabanye n’ibyambitse umuco.”

Umutoza w’umuco, Umubyeyi Clothilde, nawe wari kumwe na Bamporiki muri iki kiganiro yavuze ko kuva na kera mu Rwanda habaga indwara z’ibyorezo, ariko ubuyobozi bukita ku barwaye hagamijwe kutanduza nk’uko biri kugenda mu Rwanda rw’uyu munsi, bikaba indi ngingo y’umuco igaragaza uruhare rwawo mu guhanga na Covid-19.

Yagize ati “Babubakiraga ahantu bakabayo, umutware w’umukenke afatanyije n’uw’ubutaka bakagena ikibatunga kugeza icyorezo kibonewe umuti hakaba nubwo kitabonewe umuti abantu bagapfa.”

Yakomeje ati “Uko rero abantu babyitwaragamo ntabwo birekura ngo n‘umubyeyi, n’umwana n’inshuti ngo sinamureka ahubwo bagiraga uko bitwara bakubaha abari mu kato ariko kandi b’abari mu kato bakagira uko bafatwa n‘abahanga bariho icyo gihe kugirango batanduzanya icyo cyorezo.”

Kuva icyorezo cya Covid-19 cyagera mu Rwanda, igihugu cyafashe ingamba zitandukanye zo kugikumira zirimo no guhagarika ibifatwa nk’ingenzi mu muco nyarwanda birimo kuramukanya, gusurana, gutarama, gutabarana, gutahirana ubukwe, gusa byose bikorwa mu rwego rwo kurinda abanyarwanda.

Muri iki gihe igihugu gikomeje guhangana na Covid-19, abanyarwanda bibutswa kandi kwambara agapfukamunwa igihe cyose bagiye ahahurira abandi, guhana intera, gukaraba intoki kenshi gashoboka no kwirinda ingendo zitari ngombwa.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard avuga ko umuco nyarwanda wagize uruhare mu kwirinda no kurwanya Covid-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .