Urugo mbonezamikurire rw’abana bato rwabaye urukingo rw’igwingira n’ingaruka z’imirire mibi

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 28 Gicurasi 2019 saa 09:00
Yasuwe :
0 0

Inzobere mu by’ubuzima n’imikurire y’umwana zigaragaza ko gukura mu bwenge no mu gihagararo bikorwa kuva agisamwa kugera nibura ku myaka itatu kuko icyo gihe cyihariye nibura 80% y’iterambere ry’ubwonko.

Bisobanuye ko ari igihe gikwiye kwitonderwa n’ababyeyi, abarezi n’abandi bifuza ko umwana azabasha kwiteza imbere no guteza imbere igihugu.

Ku Isi abana barenga miliyoni 250 bari munsi y’imyaka itanu bazaharira muri icyo cyiciro. Igenzura ryakozwe ku rwego rw’ubuzima bw’abaturage mu Rwanda DHS (2014-2015), rigaragaza ko abana bafite amezi 36-59 babasha gutera imbere mu gusoma, kubara, mu gihagararo n’imyitwarire ari 63%.

Bivuze ko umwana umwe muri batatu mu Rwanda yari akeneye kwitabwaho byihariye. Icyo gihe 38% by’abari munsi y’imyaka itanu bari bagwingiye. Ibyo bituma Isi ihomba abakozi bafite ubumenyi bwayifasha guhangana n’ibibazo biyugarije.

Inzobere zigaragaza ko akenshi kugwingira biterwa no kubura ababitaho uko bikwiye mu gihe barwaye, kurya nabi, kubura amazi asukuye, isuku nke, kutiga neza n’ibindi.

Urugo mbonezamikurire rw’abana bato [Early Childhood Development: ECD] ni imwe muri gahunda Guverinoma y’u Rwanda yatangije muri 2014 igamije gukumira no guhangana n’ibibazo by’igwingira n’imirire mibi mu bana.

Ibikorerwa mu rugo mbonezamikurire

Kimwe n’abandi basobanukiwe akamaro karwo, buri gitondo saa kumi n’ebyiri (6:00), Uzamukunda Fortunée, arabyuka akuhagira umwana we w’imyaka itatu, saa moya (7:00) akamujyanayo, akitabwaho n’abarezi barwo, akigira mu kazi, agasubirayo kumufata batashye.

Uyu mubyeyi w’abana babiri, umwe niwe urererwa mu rugo mbonezamikurire rwa Muko rurerwamo abana 231 bari hagati y’umwaka n’itandatu, ruherereye mu Kagari ka Mburabuturo, Umurenge wa Muko mu Karere ka Musanze.

Umurezi akaba n’Umuyobozi w’Urugo Mbonezamikurire rw’abana bato rwa Muko, Mugabekazi Jeannine, yabwiye IGIHE ko bafite ibyiciro bitatu birimo abari munsi y’imyaka ibiri, abafite itatu n’ine n’abafite itanu n’itandatu.

Ati “Mu byo rukora harimo kwigisha, kubatekera ibyo kurya bikungahaye ku ntungamubiri birimo umuceri, imboga, ibishyimbo, inyanya, indagara n’ibindi, tubaha ifu y’igikoma y’imvange. Hakabamo n’irerero, bategurirwamo kujya mu mashuri abanza.”

Umwana ukirugeramo yitabwaho n’ababishinzwe bitewe n’icyiciro arimo nk’uko umubyeyi we abikora ku bijyanye n’isuku, gukina, kwigishwa amasomo y’ibanze, guhabwa ifunguro rya mu gitondo n’irya saa sita bikungahaye ku ntungamubiri, kumuryamisha akaruhuka n’ibindi.

Mugabekazi avuga ko iyi gahunda ari ingirakamaro mu buryo butandukanye kuko uretse kurera umwana ababyeyi be bakigira mu kazi, bayitorezwamo umuco, indangagaciro bakanahabwa indyo yuzuye.

Ati “Iyo umwana ungana kuriya yiriranwa n’umukozi mu rugo, akenshi n’iyo umubyeyi azaba afite ibyo kumuha ntabwo umubyeyi azamwitaho. Icyiza cy’iri rerero ni no gufasha umwana mu mikurire, tumuha igihe cyo kurya, gukina no kwiga.”

Ibyo ngo bimufasha gukura mu bwenge, mu gihagararo no mu mbamutima, bikamurinda ingaruka ziterwa n’imirire mibi nka bwaki, kubura amaraso, kuzingama n’ibindi.

Mugabekazi avuga ko umubyeyi nta gihambaye asabwa kugira ngo yemererwe kuzanamo umwana uretse guhindura imyumvire akumva agaciro ko kumujyanayo, gutanga amafaranga y’ifunguro ku gihembwe [6000Frw ku barerwa umunsi wose na 1500 Frw ku barerwa igitondo].

Mugabekazi ati “Dutangira uyu mwaka twari dufite abana bafite ikibazo cy’imirire mibi batatu ariko uyu munsi nta kibazo bafite. Bose bafite ubuzima bwiza kubera ifunguro, igikoma n’amata tubaha kandi tukabitaho.”

Mu rugo mbonezamikurire, abana babona umwanya wo gukina no kwidagadura

Abagana urugo mbonezamikurire barishimira serivisi zirutangirwamo

Uzamukunda Fortunée wo mu Kagari ka Mburabuturo yavuze ko kururereramo bimufasha kubona umwanya wo gukora akazi kandi ntibibangamire imikurire y’umwana.

Ati “Umwana wagiye mu rugo mbonezamikurire, mu gitondo abona igikoma kirimo intungamubiri, saa sita akabona ibyo kurya biteguye neza bigatuma akura neza atagize ikibazo cyo kugwingira.”

Uzamukunda avuga ko gushyiramo umwana binamufasha gukunda ishuri hakiri kare. Uretse ibyo, bifasha abadafite umwanya n’ubumenyi bwo gutunganya indyo yuzuye bityo abana babo ntibagerwaho n’ingaruka z’imirire mibi’.

Imanizabayo Angelique nawe ufite umwana urererwayo yagize ati “Icyo bimfasha ni uko umwana aba yiriweyo kandi akabona n’ibyo kurya byuzuye intungamubiri zihagije nanjye nkabona uko nirirwa mu mirimo yanjye .”

Imanizabayo avuga ko n’ubwo nawe yashobora gutegura ifunguro ririmo intungamibiri bitamworohera kubera indi mirimo agira.

Ati “Ibyo ku manywa ntabwo nabona uko mbitegura uko bikwiye kubera akazi. Nk’uwo banderera namuzanye ubona ko atangiye gusubira inyuma ariko uyu munsi nta kibazo afite.”

Nyirasanzimana Léa we avuga ko yafashe icyemezo cyo kujyanayo umwana we kuko atabasha kumuha ubumenyi nk’ubwo bahabwa n’abarezi babifitiye ubushobozi kandi akaba ari kumwe n’abandi bigakangura ubwonko bwe kandi bikamufasha gushabuka .

Uyu mubyeyi w’abana bane avuga ko urugo mbonezamikurire y’abana bato runamufasha muri gahunda yo kugaburira umwana indyo yuzuye.

Ati “Hari abazinduka bakamutekera igikoma rimwe na rimwe ariko hari n’abatabibonera umwanya. Ibyo rero urumva ko bigira ingaruka ku mikurire y’abana ku buryo bishobora no gutuma bagwingira.”

Urugo mbonezamikurire ishuri mu gutegura indyo yuzuye

Ababyeyi bo mu Kagari ka Mburabuturo buri wa kabiri wa Gatatu w’Ukwezi saa saba, bahurirayo bitwaje ibikoresho byo mu gikoni, ibirayi, imboga, indagara, isombe, umuceri, inyanya n’ibindi.

Abajyanama b’ubuzima nibo bayobora iki gikorwa kitabirwa n’ababyeyi batwite n’abafite abana guhera ku mezi atandatu kugera ku myaka itandatu.

Nyiransabimana ati “Abajyanama b’ubuzima baba bafite indyo bateguye kutwigisha, bakabitwereka tukayiteka twarangiza tukagaburira abana ariko tukahava buri wese yamenye indyo twateguye iyo ariyo n’icyo imarira umubiri.”

Umujyanama w’Ubuzima wo mu Mudugudu wa Kigasa, Nyiramahirwe Agnes, yavuze ko bashishikariza ababyeyi batwite kubyitabira kuko banahahererwa inama z’uko bakwitwara bigafasha abana batwite kutagerwaho n’igwingira cyangwa ingaruka z’imirire mibi.

Ati “Dutegura ifunguro ry’abana twarangiza tukabereka uko barirya maze tukabagaburira. Ni ifunguro rikungahaye ku ntungamubiri ririmo ibirinda indwara, ibitera imbaraga n’ibyubaka umubiri.”

Urugo mbonezamikurire y’abana bato rwa Musanze

Mu rugo mbonezamikurire y’abana bato rwa Musanze, abana 82 barurererwamo bahagera saa moya bagataha saa tanu na mirongo ine. Abana bahabwa igikoma cy’uruvangavange rw’ifu y’amasaka, ingano, ibigori, soya, uburo n’amata

Umurezi akaba n’umuyobozi wungirije w’ikigo cy’amashuri abanza cya Musanze II urwo rugo mbonezamikurire rubarizwamo, Hakuzimana Callixte, yavuze ko ritaragera ku rwego rwo hejuru kubera amikoro.

Rutangirwamo serivisi yo kongerera abana ubumenyi, kubafasha mu kubona amafunguro nk’igikoma n’amata bikungahaye ku ntungamubiri n’ababyeyi batwite bakahipimishiriza, bagahabwa ubujyanama bw’uko barya bikabarinda kubyara abana bafite ikibazo cyo kugwingira n’izindi ndwara ziterwa n’imirire mibi.

Ati “Hari abana bo mu miryango ikennye twakira baturuka iwabo nta kintu cyo kurya bahawe. Iyo abonye igikoma n’amata bikungahaye ku ntungamubiri, bimwunganira ku rindi funguro afata iwabo.”

Yavuze ko rutangira rwakiriye abana 82 barimo 30 bari bafite ibibazo by’imirire mibi ariko uyu munsi hasigaye batanu gusa barimo kwitabwaho.

Mukandayisenga Angelique wo mu Kagari Rwambuga Umurenge wa Musanzwe yagize ati “Kuko babaha igikoma n’amata biradufasha cyane. Hari nk’umwana usanga yaje atangiye gucurama imisatsi hashira iminsi ukabona yagaruye agasura.”

Umukozi w’Ikigo nderabuzima cya Musanze, ukurikirana ubuzima rusange n’isuku by’abaturage, Nizeyimana Fidèle, yavuze ko urugo mbonezamikurire rubafasha mu kugabanya ikibazo cy’igwingira kuri ubu kiri ku kigero cya 38% mu Karere.

Ati “Twari dufite ibibazo by’imirire mibi ihutiyeho, umubyeyi yagiraga umwana ufite imirire mibi, akamusigira abandi kandi umwana ntiyita ku wundi ariko iyo bari hamwe, ababarera babitaho bakanabigisha.”

Batozwa amasomo atandukanye arimo no kubana neza na bagenzi babo
Muri ECD Muko abana bahabwa ifunguro ririmo intungamubiri
ECD ya Musanze irererwamo abana basaga 80
Hakuzimana Callixte, yavuze ko ECD Musanze itaragera ku rwego rwo hejuru kubera amikoro
Muri ECD, ababyeyi bigishwa gutegura amafunguro akungahaye ku ntungamubiri
Muri ECD abana bahabwa ubumenyi bubategura gutangira amashuri abanza ari intyoza
Nyirabahire arimo gusukura abana bo muri ECD ya Musanze bari biyanduje
Nyirasanzimana Léa ufite umwana urererwa muri ECS ya Muko
Umukozi w’Ikigo nderabuzima cya Musanze ukurikirana ubuzima rusange n’isuku by’abaturage, Nizeyimana Fidèle ashima akamaro ka ECD
Umurezi akaba n’Umuyobozi w’Urugo mbonezamikurire rw’abana bato rwa Muko, Mugabekazi Jeannine
Uzamukunda ahamya ko umwana warerewe muri ECD bimurinda kugira imirire mibi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza