Urugerero ruri ku ndiba y’ibisubizo biri ku mutima w’igihugu cyacu- Minisitiri Shyaka

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 24 Kamena 2019 saa 03:19
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yavuze ko ibikorwa byakozwe n’Urugerero ruciye Ingando 2019, bigaragaza ko ibibazo biri mu gihugu byose bishobora kubonerwa ibisubizo kandi bigakorwa n’Abanyarwanda ubwabo.

Yabivuze ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, mu gitaramo gisoza Urugerero Ruciye Ingando ku rwego rw’igihugu, cyabereye mu cyanya cya Rusororo kiri mu Karere ka Gasabo.

Umuhango wo gusoza urugerero ruciye ingando no gutanga inka y’ubumanzi wari witabiriwe n’Intore zigera ku 408 zihagarariye izindi 8221 zari zitabiriye urugerero ruciye ingando zabarizwaga mu byanya 27 byo mu gihugu cyose.

Visi Perezida wa Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu, Lt Col Migambi Desire, wagaragaje incamake y’ibikorwa byakozwe n’Urugerero Ruciye Ingando, yavuze ko muri rusange urebye ibyo izi ntore zari zarahize gukora n’ibyakozwe bitandukanye cyane kuko zarengeje cyane intego zari zihaye.

Yagaragaje ko hakozwe ibikorwa byibanze ku kurengera abatishoboye mu miturire, kurwanya umwanda n’imirire mibi, gusana no kubaka ibikorwa remezo n’ubukangurambaga.

Muri rusange mu gihugu hose intore zubatse inzu 147, hasanwa 199, zahomye inzu 560, zirwanya umwanda zubaka ubwiherero 1,129, udutanda two kwanikaho amasahani 1,420.

Uru rubyiruko rwanubatse kandagira ukarabe 226, rondereza 29; rwanatuganyije uturima tw’igikoni 3,049 ndetse runasana ubwiherero 1,129.

Mu bikorwa byagutse byakozwe binarimo iyubakwa ry’imihanda y’imigenderano ireshya na kilometer 99.3, gucukura imiyoboro y’amazi ya kilometer 6.3, guca imirwanyasuri ya kilometer 24.07, gutunganya ibibuga by’umupira bitatu, kubaka ibyobo bifata amazi 15 n’ibindi.

Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu yatangaje ko nubwo ibarura rigikomeje byose hamwe bifite agaciro ka miliyoni 900Frw.

Minisitiri Shyaka yavuze ko ibi bikorwa byakozwe n’izi ntore ku rugerero bigaragaza ko binyuze muri iyi gahunda abanyarwanda bakwishakamo ibisubizo by’ibibazo biri mu gihugu cyabo.

Yagize ati “Itorero ry’u Rwanda ni umutima w’igihugu, kandi Urugerero ni umutima w’Itorero, ubwo rero Urugerero ruri ku ndiba y’ibisubizo biri ku mutima w’igihugu cyacu.”

“Uru ni urugero rw’uko twahuza itorero n’ubuzima bw’abanyarwanda, n’uko binyuze mu rugerero itorero ryaba igisubizo cy’ibibazo igihugu gifite rikaba n’umusemburo w’umunyarwanda wuzuye. Uru rugerero turarufata nk’uwo musingi.”

Kuva Perezida Kagame ari nawe Mutoza w’Ikirenga yongera gutangiza Itorero ryari ryaravanyweho n’Abakoloni, uyu mwaka nibwo habaye Urugerero ruciye ingando mu byanya bigize hafi uturere twose tw’igihugu.

Minisitiri Shyaka yashimye kandi intore zivuye ku rugerero muri ibi byanya byose n’abayobozi b’uturere ndetse n’ababungirije, bagiye babana nazo umunsi ku munsi mu bikorwa zagiye zifatanyamo n’abaturage.

U Rwanda nk’igihugu kimakaje umuco wo gukorera ku mihigo no kugira ngo buri wese mu byo akora abazwe inshingano ze. Ni kubw’ibyo akarere ka Kamonyi kahawe ‘Inka y’Ubumanzi nk’agafite intore n’abatoza babaye indashyikirwa’.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Kayitesi Alice yavuze ko intore zo muri aka karere zakoze ibikorwa bihambaye birimo kuba zaratuje imiryango ine y’abaturage batari bafite aho kuba, bashyirwa mu nzu nziza yubatswe mu buryo bwa ‘2 in 1’.

Yakomeje agira ati “Ikindi gikomeye bakoze, dufite umudugudu ntangarugero ujyanye na gahunda yo kwihutisha iterambere mu Ntara y’Amajyepfo, twahisemo umudugudu umwe mu Murenge kugira ngo tuwuzamure ugere ku rwego ntangarugero mu bijyanye no guhindura imyumvire no kugira ngo umuturage agire uruhare mu bimuteza imbere no mu bimukorerwa.”

“Izi ntore rero zasize zibubakiye ibiro byiza by’umudugudu mu matafari ahiye, babakorera ibikoni, ubwogero n’ubwiherero bwiza, bubaka uturima tw’igikoni twunganira imirire ku buryo muri uwo mudugudu urugo rwasigaye rufite akarima keza.”

Meya Kayitesi yavuze ko urebye muri aka karere, intore zaranzwe n’imyitwarire myiza, zifatanya n’abaturage mu bikorwa birimo n’ubukangurambaga n’ibindi byose hamwe bifite agaciro ka miliyoni zisaga 60Frw.

Intore ibihumbi umunani zitabiriye uru rugerero, zari zibumbiye mu mutwe nw’inkomezabigwi ziri mu matorero ane arimo Benimana, Abadahemuka, Abataneshwa n’Abadaheranwa.

Muri izi ntore hatoranyijwemo abahagarariye abandi 408 bahita bajya mu Itorero Indangamirwa kuri uyu wa Mbere.

Intore zisaga 400 nizo zari zihagarariye izindi mu gitaramo cyo gusoza urugerero ruciye ingando
Abayobozi b'uturere twa Rwamagana, Ruhango na Bugesera basomye ku nzoga y'imihigo
Minisitiri Shyaka, Meya Kayitesi, Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Gasana na Bamporiki uyobora Itorero ry'Igihugu batanga inka y'ubumanzi
Intore za Kamonyi zishimira inka y'ubumanzi zahawe nk'izagaragaje umurava no kuba indashyikirwa
Visi Perezida wa Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu, Lt Col Migambi Desire, yagaragaje ko ibyo intore zakoze birenze ibyo zari zahize
Uturere twa Karongi, Kamonyi, Gatsibo na Ruhango twabaye indashyikirwa mu kwesa imihigo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza