Urugendo rwo gushaka abarimu ibihumbi 28 bashya

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 31 Kanama 2020 saa 06:43
Yasuwe :
0 0

Leta ikataje kubaka ibyumba by’amashuri 22505, gahunda ni uko mu gihe amasomo yaba asubukuwe, ibyo byumba byaba byaruzuye ku buryo byahita bitangira gukoreshwa mu gukemura ikibazo cy’ubucucike bw’abanyeshuri.

Uko kubaka ibyumba, kuri kujyana no gushaka abarimu bazabyigishirizamo, imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi, REB, igaragaza ko hakenewe abarimu nibura ibihumbi 28 bashya, umubare munini ugereranyije n’ibihumbi bitatu byakenerwaga nibura ku mwaka.

Aya mashuri ari kubakwa, mbere muri gahunda hari harimo ko agomba kuba yuzuye mu gihe cy’imyaka ibiri, ariko kubera icyorezo cya Coronavirus, gahunda zahise zihutishwa ya myaka ihinduka amezi atanu kuko muri Kamena aribwo ibikorwa byatangiye bigomba kurangira muri Nzeri.

Umwanzuro wa gatandatu w’Inama iheruka y’Umushyikirano wavugaga ko kubaka amashuri byihutishwa “mu gihe kitarenze imyaka ibiri” hagamijwe kugabanya ubucucike n’urugendo rurerure abana bakora bajya ku ishuri.

Mu ntangiriro z’umwaka w’amashuri wa 2020, hari abarimu barenga gato ibihumbi 72, kubera gahunda yo kubaka ibyumba by’amashuri bishya, hari gushakwa abandi ibihumbi 28.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi, REB, Dr Irenée Ndayambaje yabwiye IGIHE ati “Barenze abo twajyaga dukenera mu myaka yashize. Ubundi twajyaga dukenera ibihumbi bitatu, bitanu, bitandatu ntabwo twajyaga tubarenza mu gihe cy’umwaka w’amashuri umwe.”

Mu gihe aba barimu baboneka, umwarimu umwe azaba abarirwa nibura abana 46 mu ishuri, nubwo nabo bakiri benshi kuko imibare ya UNESCO igena ko umwarimu umwe akurikirana nibura abanyeshuri 35.

Dr Ndayambaje ati “Icyifuzo n’ubushobozi igihugu gifite uyu munsi, ni uko tutagira abana barenze 46 mu ishuri cyane ko hari aho twari dufite 70 mu cyumba cy’amashuri na 80 tujya tubabona. Ni bwo bushobozi dufite uyu munsi.”

Uko abarimu bari gushakwa

REB isobanura ko guhera tariki ya 10 Ukuboza 2019 hatangiye gukorwa ibizamini byo gushaka aba barimu, hategurwa ikizamini cyakorewe mu gihugu umunsi umwe, mu gihe mbere byategurwaga n’uturere.

Icyo gihe abarimu batsinze bamwe bashyizwe mu myanya mu ntangiriro za 2020 gusa abandi basigara nta kazi bafite, bari kuri lisiti y’abategereje kuko imyanya yari mike.

Itegeko ryavugaga ko urutonde rw’agateganyo barumaraho nibura amezi atandatu yarenga bakazongera guhatana, gusa ryaravuguruwe ya mezi ava kuri atandatu agirwa 24.

Ati “Dufite abarimu n’abayobozi b’amashuri 1300, abo turabifitiye. Abo bariyizi, nta mpamvu yo kuza uyu munsi ngo bongere gusaba kuko hari andi matangazo mashya twashyize hanze ahamagarira abantu kuza ngo bakore ibizamini, uriya wakoze kiriya gihe, nta mpamvu uyu munsi yo kugira ngo aze gukora ikizamini.”

“Aba barimu 1300 bari baratsinze kiriya gihe, Minisiteri y’Abakozi ba Leta yabemereye ko rwa rutonde rw’agateganyo rwari rufite amezi atandatu rwongerewe igihe bijyanye na sitati nshya y’abarimu, bagiye ku rutonde rw’agateganyo rufite amezi 20 bitewe n’uko hari hashize amezi ane ugereranyije n’igihe sitati nshya yasohokeye (muri Werurwe). Baracyari mu barimu tuzashyira mu myanya ku ikubitiro.”

REB ivuga ko hari ibindi bizamini byakozwe muri Nyakanga uyu mwaka, byasize hari abatsinze. Nabo bari ku rutonde rw’abagomba kuzaherwaho mu guhabwa akazi bidasabye ko bongera gukora ikizamini.

Ku bagombaga gukorera mu Karere ka Rusizi, ariko ibizamini ntibikorwe kubera ko kari muri gahunda ya Guma mu Rugo, basabwe gutegereza, igihe nikigera bakazamenyeshwa ko bemerewe gukora.

Ati “Umunsi w’ibizamini nugera Rusizi ikaba yavuye muri Guma mu Rugo, amahirwe ku babyemerewe aracyahari.”

Mu bizamini bimaze gukorwa, muri Nyakanga abarenga ibihumbi bitanu nibo batsinze, aba biyongereye ku 1300 bari basigaye umwaka ushize, bigaragaza ko abagera ku bihumbi 21 bataraboneka.

Abashaka kwinjira mu burezi batangiye gukora ibizamini kugira ngo haboneke abarimu ibihumbi 28 bakenewe

Abatarize uburezi bahawe amahirwe

Dr Ndayambaje avuga ko hari amahirwe yatanzwe ku bifuza kujya mu burezi ariko batarabwize, bene abo bitewe n’amasomo bize, bahawe rugari kuri iyi nshuro ariko bakazajya bakora bagengwa n’amasezerano.

Ati “Haba ku rwego rw’amashuri yisumbuye warize MEG cyangwa se HEG, cyangwa warize ha mbere Bio-Chimie cyangwa Maths- Physique; uyu munsi ukaba ufite ubumenyi mu byo wize [...] nabo baza bagapigana. Umwihariko bo iyo baje mu burezi bakorera ku masezerano kuko atari abarimu b’umwuga.”

“Ni n’umwanya mwiza wo kugira ngo abantu baze biture uburezi, ibyo dukora buriya tuba twaranyuze mu burezi, ushobora kuba warize ukavuga uti ngiye gucuruza, uyu munsi nawe ngwino utange umusanzu wawe.”

Mbere muri gahunda harimo ko abantu batize uburezi, badakwiriye kubukora mu buryo bw’umwuga, gusa ubu muri sitati nshya harimo ko bahawe amahirwe y’imyaka itatu yo kuba bakarishya ubumenyi bwabo bakaba abanyamwuga ba nyabo.

Gushaka abarimu benshi icya rimwe ntibizatuma hari n’abadashoboye bahabwa akazi?

Dr Ndayambaje asobanura ko kuba uyu mwaka hari gushakwa abarimu benshi, bidasobanuye ko hazafatwa n’abadashoboye mu buryo bwo kuziba icyuho.

Abishingira ku mibare y’abasabye mu bizamini biheruka n’abatsinze, aho mu bihumbi birenga 40 bari basabye, abatsinze barenga gato ibihumbi bitanu.

Ati “Twari dufite abakandida barenga ibihumbi 40, ariko bitewe n’ibizamini uko byari biteguye twabonye ibihumbi bitanu. Urumva se ari buri wese? Abo dushaka bagomba kuba bafite ubumenyi, kandi ubumenyi si ukuvuga ngo ni igipapuro gusa, ugomba kuza tugasuzuma ko ibyanditse ku rupapuro nawe ushobora kubisubiza kugira ngo tutavuga ngo turashaka abarimu benshi bikarangira dufashe n’abadashoboye kandi dushaka ireme ry’uburezo.”

Amahirwe ku biga uburezi

Ku banyeshuri batsinze neza binjiye mu mashuri nderabarezi, bishyurirwa 50% y’ikiguzi cy’uburezi muri iryo shuri, ni ukuvuga ngo niba ikiguzi ari ibihumbi 120 Frw ku gihembwe, yishyura ibihumbi 60 Frw andi leta ikayishyura.

Urangije amashuri nderabarezi, aba asabwa kwigisha nibura imyaka itatu, hanyuma akishyurirwa 100% ikiguzi cy’uburezi muri Kaminuza. Iyo uwo arangije agasubira mu burezi, ntabwo yishyura amafaranga leta yamutanzeho nk’uko bigenda ku bandi bahawe inguzanyo yo kwiga kaminuza.

Iyo arangije kwiga kaminuza, aba asabwa kwigisha imyaka itanu hanyuma leta ikamwishyurira Masters, yarangiza nabwo ntasabwe kwishyura.

Kuva muri Werurwe umwaka ushize, umushahara w’abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye wongereweho 10% nyuma y’igihe bataka ko bahembwa intica ntikize.

Mbere y’uko uwo mwanzuro utangazwa, umwarimu ukirangiza amashuri yisumbuye (A2) yahembwaga ibihumbi 44 Frw ku kwezi, urangije icyiciro cya mbere cya kaminuza (A1) agahabwa ibihumbi 90 Frw, mu gihe urangije kaminuza (A0) yahabwaga ibihumbi 120 Frw.

Bisobanuye ko guhera muri Werurwe, nk’umwarimu wahembwaga ibihumbi 44 Frw, yatangiye kubona inyongera ya 10% y’amafaranga yari asanzwe ingana na 4400 Frw.

Sendika y’Abarimu mu Rwanda iherutse kugaragaza ko nibura umwarimu akenera ibihumbi 150 Frw buri kwezi kugira ngo abashe kugura ibiro 25 by’umuceri, litiro enye z’amavuta yo guteka, ibiro 20 by’ibishyimbo, imiti ine y’amasabune yo gufura, ibihumbi 20 byo gukodesha inzu, 1000 cyo gukoresha mu rugendo ndetse n’amafaranga 1000 y’ifunguro rya buri munsi.

REB isobanura ko gushaka abarimu benshi bitazatuma hafatwa n'abadashoboye ariyo mpamvu habaho amasuzuma akomeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .