Urugendo rwa Uwimana Jenoside yasanze atwite inda y’amezi icyenda n’uko yishatsemo imbaraga zo kubabarira

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Mata 2020 saa 07:57
Yasuwe :
0 0

Mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi mu1994 yari irimbanyije, Interahamwe zifite imipanga zirimo kwica, nibwo Denise Uwimana yibarutse umuhungu we wa gatatu.

Ni ubuhamya yagarutseho mu gitabo yise ‘From Red Earth: A Rwandan Story of Healing and Forgiveness’ cyasohotse umwaka ushize, aho agaruka ku rugendo rwe uri Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwo uyu wari umugore utwite inda y’amezi icyenda akabasha kurokoka abifashijwemo n’abaturanyi be batahigwaga.

Ni igitabo avuga ko yahaye iryo zina kuko yifuzaga kugaragaza ukongera kuvuka k’u Rwanda nyuma ya Jenoside, kimwe n’ibyo yanyuzemo muri ayo mateka mabi igihugu cyagize.

Uwimana avuga ko ababyeyi be bavukiye mu Rwanda, ariko baza guhunga mu myaka ya za 60 bahungira mu Burundi ari naho yavukiye, baza no kuba muri Zaire mbere y’uko agaruka mu Rwanda, ari naho Jenoside yamusanze.

Yagize ati “Nari mfite umugabo mwiza, ariko ku bw’amahirwe make byabaye iby’igihe gito. Ntabwo nagize igihe cyo kwishimana na we. Twabaga dufite inzozi nyinshi, uburyo tuzarera abana bacu, gutembera mu Burundi, Bukavu, mu Rwanda n’ahandi, kuko yari injeniyeri mu ruganda rwa sima (Cimerwa).”

Jenoside yabaye afite abana babiri, icyo gihe kandi yari atwite inda y’amezi icyenda. Umugabo we hari hashize iminsi amubuze, aza kumenya ko yishwe.

Yakomeje ati “Nkiri muto data yakundaga kutubwira uburyo we na mama bahunze bava mu Rwanda bakajya mu Burundi, data yakoraga ku bitaro bya Kibogora, mugenzi we aza kumubwira ko bashaka kumwica, ahunga atyo.”

Uwimana yakundaga kuva mu Burundi agasura nyirakuru ku Kibuye ndetse na bene wabo mu majyepfo, umunsi umwe ubwo yari afite imyaka 20 aza gusura bene wabo mu Rwanda atabwa muri yombi ashinjwa ubutasi, ariko baza kumurekura.

Icyo gihe urwango rwakomeje kwigishwa, Abatutsi bamburwa uburenganzira bwose mu gihugu kandi iyo ngengabitekerezo ikomeza kwigishwa.

Jenoside yabaye Uwimana atwite inda y’amezi icyenda

Ubwo indege ya Perezida Juvenal Habyarimana yari imaze kuraswa, Uwimana yakangutse mu gitondo, mu gihe yumvagamo amatangazo ya mu gitondo kuri Radio Rwanda, yumva hariho ikinanga gusa.

Ati “Nagiye kubaza umuturanyi icyabaye arambaza ngo ntabyo wamenye? Indege ya Perezida yarashwe, yapfanye na Perezida w’u Burundi hamwe n’abandi bayobozi bari kumwe mu ndege, ubu Abatutsi turashize.”

Ako kanya ngo bumvise umuntu inyuma y’urugo arimo kubabaza niba ari abagore beza kurusha Uwilingiyimana Agathe wari Minisitiri w’Intebe, na we wari umaze kwicwa. Ku wa 16 Mata nibwo mu rugo rwa Uwimana hagabwe igitero, icyo gihe mu nzu iwe hari abantu bagera ku 10 barimo babyara be na muramu we.

Yakomeje ati “Ubwo numvaga dutewe nakoranyije abo twari kumwe, dusezeranaho, dusabana imbabazi, twumva ko bamwe bagiye kwicwa abandi bakarokoka. Ndababwira nti ku baza gupfa, mbabwira mu gifaransa nti “Rendez-vous au ciel (tuzahurira mu ijuru). Tuvuga ko buri wese agomba guca ukwe, njye njya mu bwiherero [ahetse umuhungu we wa kabiri].”

“Aho nari ndi natonganyije Imana nti ‘kuki utambwiye ko nzicwa’… ako kanya abicanyi baba bangezeho, ariko ntibanyica ahubwo bansaba amafaranga. Njya mu cyumba cyanjye ngo mbahe amafaranga [nsanga babyara banjye bamaze kubica], ndayabaha, umwe aravuga ati ‘mumureke ntabwo ari mubi’. Bamwe bafata amafaranga ariko undi aravuga ati ‘oya tugomba kwica uyu mututsikazi.”

Ngo yazamuye inkota agiye kumwica undi amufata ukuboko, baragenda bica abandi. Kubera ko yari kumwe n’umuhungu we wa kabiri, ngo yagiye hanze amuha umukozi.

Yakomeje ati “Ngaruka mu cyumba nihisha munsi y’igitanda, ndyama mu maraso ya babyara banjye.”

Yagumyemo nyuma ya saa sita, ijoro ryose arimaramo, akumva babyara be baboroga kuko bari bagisamba. Nibwo isuha yamenetse, agiye kubyara. Yaje kubona abicanyi bagiye, arasohoka ajya mu baturanyi ari nabo bamufashije kwibaruka. Ni inkuru Uwimana avuga ko yibuka nk’iyabaye ejo hashize.

Yakomeje ati “Nahise njya ku muturanyi wanjye, yari umuhutukazi, mugezeho agira ubwoba aravuga ngo ningufungurira twembi baratwica, ariko aza kumfungurira. Mbere y’uko mbyara bagarutse mu rugo kwica buri wese, ubwo hari ku wa 17 Mata.”

“Yagize ubwoba arambwira ngo sohoka ariko sinabishoboraga. Narabyaye, ndamubwira ngo ntabwo mbasha kugenda mfite isereri. Ndavuga ngo nshobora kuva muri iki cyumba nkajya aho babika ibintu hamwe n’umwana wanjye, mwegekeho urugi, abicanyi nibaza ntabwo bakeka ko harimo umuntu.”

“Mu kanya gato abicanyi arinjiye ntibambona, bajugunyamo grenades ebyiri, iya mbere ntiyaturika, iya kabiri ntiyaturika, ni uko nabyaye. Ni uko narokotse ariko bandi barabishe.”

Uwimana avuga ko umubare munini w’Abahutu wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu buryo buziguye cyangwa rutaziguye, ariko hari n’abandi bitangiye kurokora Abatutsi, ari nabo yise ba “malayika boherejwe n’Imana.”

Umugabo we yamusize akiri muto

Benshi mu bagize umuryango wa Uwimana haba kwa Se no kwa nyina, barishwe. Umugabo we na we ntiyabashije kurokoka, ibintu avuga ko byamubereye ikigeragezo gupfakara akiri muto, ku myaka 29.
Ati “Kugeza n’ubu ntabwo nzi impamvu bamwishe, nta n’uwigeze ambwira ngo umugabo wawe yishwe n’aba bantu, ndabizi yishwe n’Interahamwe ariko ntabwo nzi ahantu bamushyize, ntabwo nzi aho ari, ibyo byose biraturemerera.”

Uwimana ngo akomeza kugenda abaza abantu batandukanye niba hari uwamenya akanunu ke, ariko nta makuru arabona.

Ubwa nyuma babonana ngo hari ku wa 5 Matana 1994, mbere yo gutandukana uwo munsi ngo yabanje kumubaza uko yiyumva.

Ati “Namubwiye uko numva meze, aransezera, kandiyagombaga kugenda nk’ibisanzwe, arampobera, aragenda. Ntabwo nongeye kumubona.”

Agaruka ku ijambo rya nyuma yibuka umugabo we yambubwiye, Uwimana yagize ati “Yarampobeye, arambwia ngo ndagukunda, arangije aragenda.”

Uwimana avuga ko muri Jenoside yabonye ibintu bidasanzwe ku buryo ajya abwira Imana ko yamutengushye. Yabonye abantu benshi bicirwa mu nsengero kandi ari ahantu bajyaga bizeye kuhakirira, ariko ziciwemo abantu ibihumbi, izindi bagakingiranwamo bakaziha inkongi.

Nyuma y’ibyabaye ariko yaje kwishakamo imbaraga zo kubabarira, aho yumviye ijwo rimubwira ko ineza igomba kuganza inabi, yiyemeza gutanga imbabazi.

Uwimana yiyemeje kwita ku barokotse Jenoside kubera ibyo yanyuzemo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .