00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urugendo rwa Sol Solange uri mu bakunzwe ku mbuga nkoranyambaga (Video)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 20 March 2025 saa 07:59
Yasuwe :

Abakurikirana imbuga nkoranyambaga cyane X bamaze kumenyera cyane umukobwa witwa Sol Solange, uzwi cyane kubera amashusho akora asura ahantu hatandukanye, agasobanura uko hateye ibihakorerwa n’ibindi bitandukanye biherekeye ariko mu buryo bumeze nk’ubwo gusetsa.

Bamwe bamumenye kubera uburyo ahuza kumenyekanisha ahantu no gushyiramo umunyu, aho atangira amashusho akenshi agira ati ‘uko nageze...’

Sol Solange ubusanzwe witwa Nishimwe Solange, yabwiye IGIHE ko yatangiye gukora amashusho nk’aya mu Ukuboza mu 2023.

Icyo gihe yari mu kumenyekanisha ubukerarugendo bw’ahantu hatandukanye mu gihugu ariko akabikora atazi ko bizagera aho byageze ubu cyane ko byatangiye no kumwambutsa imipaka akajya hanze y’u Rwanda.

Avuga ko mbere yo gutangira akazi kumenyekanisha ubukerarugendo yabanje kuba umusizi, akaba umukomisiyoneri, umwarimu, umufotozi ndetse n’umuforomo.

Avuga ko kwiyumvamo gukora amashusho avuga ahantu hatandukanye yasuye, byaje kuko ari umuntu mu busanzwe ukunda gufotora wanabyihuguyemo.

Ati “Ndi umuntu wakuze akunda gufotora n’ibindi byerekeye gufata amashusho. Bimwe narabyiyigishije ibindi mfata amasomo y’igihe gito. Kubikora nkunda gufotora byose ni ibintu bimwe, nabanje guhura n’ibibazo byo kubura ibikoresho ndavuga nti reka njye nkora amashusho ndi mu muhanda.”

Agaragaza ko ikintu cyamuteye imbaraga ari ukuba ibintu akora yari asanzwe abyiyumvamo kandi abikunda mu buryo budasanzwe.

Ati “Ndi mu bantu batekereza ikintu ariko iyo ntagikoze ngo kive mu nzira kiba gipfuye. Ubwo rero iyo ntifatiranye ngo mbikore biragenda. Mbikora kuko mbikunda kurusha uko navuga ngo nshaka ko kanaka abibona.”

Zimwe mu mbogamizi we na bagenzi be bakora ‘Content Creation’ mu Rwanda, avuga ko ari ukuba amashusho bakora ku mbuga nkoranyambaga batayishyurirwa ahubwo bagenda babona amafaranga kubera kwamamaza kandi mu bindi bihugu atari ko bimeze ho bahembwa n’izo mbuga bashyiraho ubwo butumwa.

Sol Solange akunzwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga
Sol Solange amaze umwaka umwe atangiye kumenyekana
Sol Solange avuga ko ibyo kumenyakanisha hantu mu mashusho yabitangiye atazi ko bizagera aho bimuhemba
Sol Solange ni umwe mu bakobwa bamaze kumenyekana kubera kumenyekanisha ahantu nyaburanga mu mashusho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .