Dr. Imanishimwe Ange uvuka mu Karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Tare, ahegereye Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, ni umwe mu bafashe iya mbere muri uru rugamba, aho kuri ubu afite igisa na pariki y’ibiti n’ibyatsi bya gakondo. Amaze gutera ibiti kuri hegitari 75.
Ubu yatoranyijwe mu bantu 18 ku Isi bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu kubungabunga ibinyabuzima, atsindira igihembo azahabwa binyuze muri Kinship Conservation Fellows Program. Ni igihembo azahererwa muri Leta ya Washington muri Amerika muri Nyakanga 2025.
Uyu mushakashatsi ku rusobe rw’ibinyabuzima n’iterambere ry’abaturage, urugendo rwe rwo gukunda urusobe rw’ibinyabuzima ruhera mu 2012.
Icyo gihe yashinze ikigo kibungabunga urusobe rw’ibinyabuzima kikanateza imbere abaturage cyitwa BIOCOOP cyaje guhinduka umuryango utari uwa Leta witwa BIOCOOR mu 2020.
Muri uwo mwaka yahise aba imfura ya Youth Connekt, ahembwa 3.500.000 Frw na Minisiteri y’Urubyiruko.
Yaje gukora muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ayobora ba mukerarugendo akorera Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere muri (RDB), umushahara ahembwe akawukoresha mu bikorwa byo kurengera ibidukikije.
Mu 2015, Dr. Imanishimwe yatsindiye kujya muri Porogaramu yashyizweho na Barack Obama (Mandela Washington Fellowship).
Yahuguwe mu masomo ya politiki n’imiyoborere muri University of California Berkeley, ibyatumye ahura na Perezida Obama wamushimiye ibyo yakoreye abaturiye Pariki ya Nyungwe akoresheje ibihaboneka.
Ibi yabibangikanyije no kuminuza mu masomo y’ibidukikije, ndetse n’amahugurwa mu kigo cy’Abanyamerika kibungabunga urusobe rw’ibinyabuzima (The Nature Conservancy), akomereza n’ahandi nko mu Budage, Suède, Ethiopia, Kenya, n’ahandi.
Nyuma y’isesengura yakoze, Dr. Imanishimwe yasanze bimwe mu bituma abantu bangiza Pariki ya Nyungwe, ari ugushakamo imiti baburiye ahandi, bituma atangira gutera ibyatsi n’ibiti gakondo ku buso bwa hegitari enye. Nyuma yabyaguriye ahandi henshi muri Nyamasheke, Nyamagabe, Nyaruguru na Huye.
Ati ‘‘Tureba ahari ubutaka bwangiritse nk’ahari inkangu cyangwa hangijwe n’abantu ku migezi tukahatera ibiti cyangwa ibyatsi, bigafata ubutaka, bikagarura ubuturo bw’ibinyabuzima binagabanya imyuka yangiza ikirere.’’
Dr. Imanishimwe kuri ubu afite ibigo bitatu birimo icyitwa Nyungwe Conservation Leadership Center na Nyungwe BioInnovation Centre bihugura abaturage mu bijyanye no kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima ndetse na Nyungwe EcoVillage cyakira kikanacumbikira ba mukerarugendo.
Mugendashyamba Emmanuel w’imyaka 42, avuga ko yabaye mu buhigi imyaka 14, agakurwamo na BIOCOOR. Yajyaga muri Nyungwe agiye guhiga no gushaka ubuki, akamaramo nk’icyumweru.
Ati ‘‘Dushimira BIOCOOR yatuvanye mu buhigi, kuko aho kutwungura bwaraduhombyaga.’’
Kuri ubu, Umuryango BIOCOOR ufite abakozi 35 bahoraho n’abadahoraho 3200.
Kuva yatangiza BIOCOOR, Dr Imanishimwe agaragaza ko amaze gutanga arenga miliyari 4 Frw nk’imishahara, amafaranga yafashije abaturage kwiteza imbere.
























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!