00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uruganda rwa SKOL rwatanze buruse ku bana 68 b’abakozi bayikorera

Yanditswe na
Kuya 8 Ugushyingo 2022 saa 03:25
Yasuwe :

SKOL Brewery Ltd yahaye buruse 68 ku bana b’Abakozi bayo biga mu mashuri yisumbuye muri uyu mwaka w’amashuri wa 2022-23, nk’imwe muri gahunda zayo zo guteza imbere imiryango y’abakozi bayo.

Izi buruse zatanzwe ku bufatanye na Maïté Relecom, umufatanyabikorwa wa Unibra Group, sosiyete yo mu Bubiligi yashinze SKOL Brewery Ltd muri gahunda yatangijwe mu 2021 ku bana b’abakozi ba SKOL biga mu mashuri yisumbuye, ay’imyuga na kaminuza.

Iyi gahunda yatangijwe mu rwego rwo gufasha kuzamura ubushobozi bw’urubyiruko nyarwanda, cyane cyane Abana b’abakozi ba SKOL kandi bikagira uruhare mu myigire yabo no guteza imbere ubumenyi.

Ubuyobozi bwa SKOL na Madamu Relecom bishimiye kubona ko gahunda igirira akamaro abana benshi buri mwaka.

Muri Gashyantare uyu mwaka nabwo SKOL yari yahaye buruse abana 59 batewe inkunga mu mwaka w’amashuri wa 2021-22.

SKOL yishyuriye abana 68 b'abakozi bayo ngo bakomeze amashuri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .