Uruganda rwa Burera Diary Limited rutunganya amata rweguriwe umushoramari wo muri Zimbabwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Mutarama 2020 saa 07:00
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze kwegurira abikorera uruganda rwa Burera Diary Limited, rutunganya umusaruro ukomoka ku mata.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Mutarama 2020. Kuva mu 2018 uru ruganda rwari rwarahagaze leta ifata umwanzuro wo kurwegurira abikorera.

Uruganda rwahawe uwikorera witwa African Solutions Company, muri gahunda ya leta yo kwegurira abikorera bimwe mu bikorwa by’ubucuruzi

Iki kigo cy’umushoramari wo muri Zimbabwe, Ruvimbo Chikwava, cyari gisanzwe gikorera mu Rwanda, aho gitunganya ibiryo by’amatungo.

Ruvimbo avuga ko afite gahunda yo gushora miliyari 1.6 y’amafaranga y’u Rwanda muri uru ruganda rwa Burera Diary Ltd, akazajya atunganya litiro 10,000 by’ umusaruro w’amata azajya akusanyirizwa mu makusanyirizo atandatu yo mu Karere ka Burera.

Mu byo azatunganya harimo ikivuguto, Yoghurt, Fromage, Ice Cream n’ibindi.

Uyu mushoramari avuga ko gahunda y’uruganda ari ugukora ubucuruzi ariko banafasha aborozi b’inka.

Ati "Dufite gahunda yo guhugura aborozi uko bakongera umusaruro w’amata no kuwutunganya bakawugeza ku ruganda umeze neza, dufite gahunda kandi yo kubaha ibiryo by’amatungo bazagaburira inka bigatuma bongera ubwiza n’ubwinshi by’amata".

Ruvimbo avuga ko azatangira gukora muri Gashyantare 2020, kandi ko mu minsi ya vuba ibizakorwa n’uruganda bizaba biri ku isoko.

Leta yari ifite imigabane ingana na 98.3% by’umutungo wa Burera Diary Ltd, ikaba yari ihagarariwe na NIRDA na BDF.

Umuyobozi w’agateganyo wa NIRDA, Mukeshimana Claire, avuga ko leta yizeye ko guha uru ruganda abikorera bizatuma rutera imbere rugakora ibikomoka ku mata byiza kandi byinshi.

Avuga ko aborozi b’inka bo mu karere bagiye kubona aho bagurisha umusaruro wabo bakiteza imbere.

Ati “Twizeye ko uyu mushoramari azafasha abaturage bo mu karere ka Burera gutera imbere. Aborozi bazahabwa amahugurwa yo korora kijyambere kandi umusaruro wabo ukagurwa ku giciro cyiza. Abaturage kandi bagiye kubona n’akazi”.

Ikusanyirizo ry’amata rya Burera ryafunguwe mu 2015 ariko rigenda rigira imbogamizi mu mikorere, bituma aborozi babura aho bagurishiriza umukamo. Imwe mu mbogamizi iri kusanyirizo ryagize harimo imicungire mibi.

Uruganda rwa Burera Diary Ltd rweguriwe umushoramari wo muri Zimbabwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza