Intara y’Iburasirazuba ni yo ibarizwamo inka nyinshi mu gihugu, ikanatanga umukamo w’amata utubutse.
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko umukamo w’amata wari litiro zisaga miliyoni mu 2017, ukaba ugeze kuri litiro miliyoni 2,9.
Mu kiganiro Guverineri Pudence Rubingisa yagiranye na IGIHE, yavuze ko uruganda rw’amata y’ifu rw’i Nyagatare rugemurirwa amata ari hagati ya litiro ibihumbi 150 n’ibihumbi 200, bigatuma rukora ku rugero rwa 30% gusa.
IGIHE: Intara muyoboye yiganjemo ibikorwa by’ubuhinzi, ni iyihe mishinga minini iri gukorwa yitezweho gufasha abahinzi mu kuhira?
Guverineri Rubingisa: Intara yacu natangira mbabwira ko ari Intara izwi nk’ikigega cy’igihugu mu buhinzi n’ubworozi ari na yo mpamvu dufite koko imishinga minini, Leta y’u Rwanda yashoyemo imari n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo dukore ubuhinzi bwa kinyamwuga.
Aho bimaze kugera ubu duhinga ibihembwe bitatu, mu mishinga rero dufite nk’ubu dufite umushinga wo muri Kirehe uzwi nka ETI [Export Targeted Irrigation]. Ni umushinga wo kuhira mu mirenge ya Kirehe. Uzafasha abaturage kuhira mu gice cya mbere ni hegitari 2600 ariko turateganya hegitari 7000.
Igice cya kabiri kiri mu ruhande rwa Mahama, igice cya gatatu ntabwo biratangira gukora kuko ibikoresho byari guturuka hanze y’igihugu ariko ubu bari gushyira impombo mu butaka.
Dufite undi mushinga wa Gabiro Agribusiness Hub, ugamije gukora ubuhinzi n’ubworozi mu buryo bugezweho.
Igice cya mbere cya hegitari 5600 cyatangiye gukoreshwa cyose cyabonye abashoramari bafata ubwo butaka bakabuhinga ariko umushinga wose uzakorerwa kuri hegitari ibihumbi 16, uzakoresha amazi y’umugezi wa Akagera, ibisigazwa by’ibihingwa bizajya bigaburirwa amatungo bitume tunongera umukamo.
Nyagatare tuhafite undi mushinga munini uzwi nka Muvumba Multipurpose Dam, uyu mushinga ubungabunga icyogogo cya Muvumba uri gukorerwa mu mirenge ya Karama na Rukomo.
Uzajya ufata amazi metero kibe miliyoni 55, havemo amazi akoreshwa mu ngo z’abaturage mu mirenge ya Karangazi, Nyagatare, Rwimiyaga na Rwempasha ndetse n’indi yo muri Gatsibo.
Hazavaho kandi izindi hegitari 9600 zizuhirwa muri uyu mushinga. Urumva iyo mishinga yose navuze igamije kudufasha kwihaza mu biribwa no kongerera agaciro ibijyanye n’ubuhinzi.
Usibye iyo mishinga minini nanavuga ko iyi Ntara dufite gahunda yo kuhira ku buso buto, nk’ubu twatanze ibyuma bikurura amazi. Dufite kandi ibishanga 111 bihingwamo imboga n’umuceri ku buryo byunganira gahunda ya Leta yo kwihaza mu biribwa.
Uruganda rw’amata y’Ifu rwaraje ariko rubona amata adahagije ngo rukoreshe ubushobozi bwarwo. Muri gukora iki ngo bikemuke?
Uruganda rwaraje ni cyo kintu dushimira Leta yacu kuko icyiza cyavuyemo ni uko rwongerera agaciro ibivuye ku nka, rukanatanga akazi ku baturage benshi.
Ubu uruganda rwagakwiriye kuba rwakira amata nibura litiro ibihumbi 650 ku munsi, ariko uyu munsi ruri gukora ku kigereranyo cya 30%. Ubu rero ubuyobozi bw’uruganda, ubw’uturere, twe , Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ndetse n’aborozi ntabwo turyame turi gushaka uko twongera umukamo kugira ngo rubone amata menshi.
Ubu rwakira amata ku munsi ari hagati ya litiro ibihumbi 150 iyo byazamutse neza hari ubwo bigera kuri litiro ibihumbi 200 urumva ko bikiri hasi ariko ni ibyo kwishimira kuko hari aho tuvuye hari n’aho tugana.
Ingamba ziri gushyirwaho rero ni ugushaka uburyo inka zigaburirwa n’uburyo tubona icyororo, aborozi bakabona inka z’umukamo. Aborozi bakoze ingendoshuri henshi na RAB iri kubafasha ku buryo tubona ubwatsi bwiza duhinga tukanabona intanga nziza zituma twongera umukamo, kugira ngo ruriya ruganda na rwo rwongere ibyo rukora nibura rukore 100%.
Nubwo mubona ruri hariya ariko ni uruganda rw’igihugu nka Nyabihu na yo izana amata hano, Gicumbi n’utundi turere twose turayazana ariko kuko hakenewe amata menshi cyane tugomba gushaka uburyo umukamo wiyongera mu gihugu hose kugira ngo n’abandi bakenera amata batazajya bayabura.

Umushinga wa Gako Beef ugamije gutanga inyama ku isoko ryo mu Rwanda no hanze ugeze he? Nta bashoramari bari baboneka?
Gako Beef ni umushinga watangiriye mu Karere ka Bugesera, ubu turabara ko dufiteyo inka 6700 harimo inka z’inyama kuko zigenda zibyara hakabamo n’izitanga amata nubwo atariwo mushinga nyamukuru.
Ubu rero aho tugeze ni uko Leta yakanguriye abashoramari binyuze muri RDB, ibiganiro rero bigeze kure hari abamaze kuboneka kugira ngo bahabyaze umusaruro mu buryo bwo kubona inyama ku ma hoteli yacu, ku ma soko yacu n’izishobora kuba zacuruzwa hanze.
Ikindi nakongeraho muri uyu mushinga wa Gako Beef harimo igice gihingwa, uyu munsi hari hegitari 1500 zigomba guhingwaho ubu tumaze kugera kuri hegitari 700 zuhirwa zinahingwaho, mu gihembwe gishize twamaze no gusarura kandi hari n’ibindi bikorwa byinshi biri kuhakorerwa kandi ibiganiro biri gukorwa ku buryo mu minsi ya vuba tuzabona rwiyemezamirimo uzakomereza aho Leta yari igejeje.
Icyanya cy’Inganda cya Rwamagana kirimo ibibazo by’abantu baguze ibibanza none bamaze imyaka myinshi batabibyaza umusaruro, bizarangira gute?
Ubu muri iyi ntara dufite ibyanya by’inganda bitatu binini harimo icya Rwamagana, Nyagatare na Bugesera. Muri Rwamagana icyanya cyaho gifite ubushobozi bwo kwakira inganda 51, ubu harimo inganda 19 zikora neza n’izindi enye zarangiye zitegereje ibyangombwa ngo zitangire gukora.
Hari izindi nganda 14 ziri kubakwa, rero ni byo koko hagiye habamo gukererwa kwa ba nyiri ibibanza ariko hari nka Covid-19 yadusubije inyuma, ariko hari ibiganiro twagiranye kubufatanye na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda abenshi bemera gusubukura.
Twabanje kuganira tureba imbogamizi bafite kugira ngo tunabafashe kandi rwose ahasigaye si hanini hari icyizere ko na bo bazatangira kubaka mu minsi ya vuba.
Ni izihe nganda ziri mu nzira zitegerejwe mu byanya by’inganda bya Nyagatare, Rwamagana na Bugesera zitezweho kubyaza umusaruro w’ubuhinzi ?
Navuga nko mu Bugesera dufite icyanya cy’inganda gifite ubushobozi bwo kwakira inganda 20 ubu harimo 12 zikora kandi usanga ziri mu bidufasha kongera umusaruro, nka Bugesera hariyo uruganda rukora ifumbire kandi turayikeneye mu kongera umusaruro.
Muri Rwamagana harimo inganda zikora ibiryo by’amatungo, hari uruganda rukora inshinge zikenerwa mu buvuzi hakingirwa abana zimwe zikoreshwa imbere mu gihugu, izindi nshinge zikajyanwa hanze.
Uruganda rw’amata y’ifu rwa Nyagatare na rwo ni umwihariko mu gihugu no mu Karere u Rwanda ruherereyemo kandi ni ibitwereka ko dufite amahirwe yo kongera umusaruro kuko izi nganda ziradufasha cyane.
Icyanya cy’ubuhinzi cya Gabiro Agribusiness Hub hagejejwe ibikorwaremezo byose, twitege ko umusaruro uzaboneka ryari?
Iki cyanya cyatangiye gukora ndetse banatangiye gusarura, ubu mu gihembwe gishize dufite abari bahinze ibigori, soya, urusenda n’ibindi.
Iki cyanya gikeneye kuzakoramo abasore n’inkumi 4000 n’ubu turacyakangurira urubyiruko kujya kwakayo akazi. Ubu igice cya mbere cya hegitari 5600 cyararangiye gutunganywa ariko tuzakomeza tugere kuri hegitari ibihumbi 16.

Imvura yatinze kugwa mu Gihembwe cya 2025B, mwiteguye gute guhangana n’amapfa akunze kwibasira iyi ntara?
Ntabwo navuga ko iyi ntara yibasirwa n’amapfa. Nibyo koko uhereye mu gihembwe dusoje izuba ryabaye rirerire ariko nta kibazo byateje. Umusaruro w’ibigori wageze kuri toni hafi 290, umusaruro w’imyumbati ni toni ibihumbi 105, umusaruro w’ibishyimbo nuko ndetse hari n’abahinze ibijumba no muri Gatsibo twahabonye ibirayi byiza.
Icyo twabonye ni ugukomeza kwagura ibyanya byuhirwa kuko ntabwo twazakomeza guhinga dutegereje imvura kuko hari ubwo itabonekera igihe.
Ibiza cyane cyane umuyaga biri kwibasira iyi ntara, hari gukorwa iki mu gufasha abangirijwe nabyo?
Mu minsi ishize twagize ibiza bizamo umuyaga mwinshi wangije toni 25 z’urutoki mu bice bya Gatsibo na Kirehe. Ubu rero ni ugukomeza gukangurira abahinzi bagashyira imyaka yabo mu bwishingizi kugira ngo badakomeza guhomba.
Ikindi twagize inzu nyinshi ibisenge byatwawe n’uwo muyaga ariko abo bose bafashijwe kubona isakaro cyane cyane ku baturage batishoboye, ubu turanasaba buri wese kuzirika cyane igisenge cy’inzu ye mu kwirinda ko zakongera gutwarwa n’umuyaga.
Hari abantu baherutse kuva i Iwawa ariko abenshi baracyagaragara mu byaha, muri kubitaho mute?
Twe nta n’umwe turagira uragaragara mu byaha kuko baje twariteguye, bose bigishijwe neza ubu abenshi basubiye mu ishuri abandi bahabwa ibikoresho bijyanye n’ibyo bize ku buryo biduha icyizere ko bahindutse.
Ababyeyi turabasaba gukomeza kubakurikirana bafatanyije n’inzego zibanze kugira ngo batazasubira inyuma.
Amakipe yo muri iyi ntara buri mwaka aba arwana no kudasubira mu cyiciro cya kabiri. Nta mpinduka muteganya?
Icya mbere nabanza gushimira abaturage bafana ayo makipe, abayayobora ndetse n’abayakinamo. Kuko kuba dufite amakipe mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri ni byiza cyane kuko hari n’abafite ingimbi n’abakobwa bituma hari impano nyinshi zihazamukira.
Nubwo koko atagaragaza umusaruro mwiza ariko turashaka kubanza kubakundisha iby’iwacu, babanze bakunde uwo mupira bawushyigikire hanyuma kwiyubaka bizagenda biza gahoro gahoro, ubu dufite stade Leta yatwubakiye ahasigaye ni ukubaka ubushonbozi duhereye kuri ba bana bato, nkatwe abayobozi tukegera aya makipe tukayafasha.
Njye kuba aya makipe ari mu cyiciro cya mbere cyangwa icya kabiri aka kanya si byo ndeba ndareba akamaro kayo nuko agira uruhare mu gukundisha abato umupira bigatuma bazamura impano.
Muvuga iki ku mafaranga menshi ashorwa mu makipe ariko ntatange umusaruro ugaragara?
Kuvuga ngo amafaranga ni menshi ni ubivuga atazi uburyo ikipe ihendamo. Iyo uganiriye n’abakinnyi cyangwa abayayobora bazakubwira ko ari make cyane, ntabwo navuga ngo uturere dushoramo amafaranga menshi umusaruro ntuboneke, ahubwo navuga ngo ese abakina, umurava bakinana, ibyo bakenera byose mbibahera ku gihe ? Ese twe abafana turi inyuma y’ayo makipe ku buryo dutanga ibyo dusabwa ?
Rero hari byinshi bikenewe tutari twabona ku buryo zigera aho zihanganira ibikombe, gusa turashimira bamwe mu bitanga bagatanga amafaranga yunganira ayatangwa n’uturere, gusa turabizi kandi turifuza ko aya makipe yacu yajya atanga abakinnyi benshi mu ikipe y’igihu, mureke dufatanye rero.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!