Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 5 Kanama 2024, ni bwo Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr. Jean Chrysostome Ngabitsinze, yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’uru ruganda mu ruzinduko barimo mu Rwanda.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yatangaje ko “Iki kigo cy’Abashinwa kizwi cyane mu gukora imodoka zo mu bwoko bwa KENBO, cyitegura kwagurira ibikorwa byacyo mu Rwanda.”
Yinxiang Group ni ikigo cy’ishoramari gifite icyicaro gikuru mu gace ka Chongqing mu Bushinwa. Gikora imirimo itandukanye irimo ubucuruzi bw’inzu, gukora no kugurisha moto n’imodoka ndetse na moteri zitandukanye.
Iki kigo ni cyo gifite uruganda rwa Baic Yinxiang, rukora imodoka zitandukanye ku bufatanye n’urundi ruganda rwo mu Bushinwa rukora imodoka ruzwi nka Beijing Automotive Group (BAIC). Uru ruganda rukora imodoka zimaze kumenyekana cyane mu Bushinwa nka Huansu, Bisu na Kembo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!