Urugaga rw’Abenjeniyeri rwakoze ubugenzuzi mu nyubako zubakwa muri Kigali rusiga imwe ihagaritswe burundu

Yanditswe na Habimana James
Kuya 13 Kamena 2020 saa 03:56
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Urugaga rw’abenjeniyeri mu Rwanda, bufatanyije n’inzego zirimo Umujyi wa Kigali, bwakoze igenzura mu nyubako zirimo kubakwa n’izarangiye mu turere dutatu, hagaragara amwe mu makosa arimo ayo gukoresha abakozi batabifitiye ubushobozi.

Urugaga ruvuga ko ibi byasize imwe muri izo nyubako yo mu bwoko bw’izifite amagorofa ‘etage’ ihagaritswe burundu, kubera amakosa akomeye bahabonye.

Iri genzura ryamaze icyumweru rikorerwa mu turere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge, harebwa ubuziranenge bw’inyubako zizamurwa.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibikorwa by’igenzura mu rugaga, Eng. Rwihunda Fred, yavuze ko bafatanyije n’Umujyi wa Kigali, bagiye basura inyubako ngo barebe ko zuzuje ubuziranenge, kandi barebe ko n’abarimo kuzikurikirana bari mu rugaga.

Eng. Rwihunda yabwiye IGIHE ko n’ubundi basanzwe bakora iri genzura, ariko icyo bari bagamije nyamukuru ari ukwigisha abantu ku byo bagombye kuba buzuza no kureba ibibazo biri mu mishinga n’ingamba zafatwa.

Yagize ati “Icyakunze kugaragara ni imyuvire y’abantu n’uburyo usanga badashaka gukoresha abantu bafite ubumenyi. Imwe mu mishinga minini twagenzuye niho twasanze bakoresha abanyamwuga buzuye, ariko ahenshi hari aho usanga bavuga ko bakoresha umuntu kandi atahagera.”

“Ugera ahantu ugasanga umuntu yahawe uburenganzira buvuga ko nihagira umuntu uzaza abaza ibikorerwa aho ku nyubako, ariwe uzavuga ko abikurikirana kandi wagenzura ugasanga atahagera. Nk’urugaga tubona ko iki ari ikibazo gikomeye kuko urumva nabo ubwabo baba bibeshya, kubeshya ko ukurikirana ahantu kandi utabikora kugira ngo gusa baguhembe ibihumbi 100, uba ugomba kumenya ko nihagira ikibazo ari wowe wabibazwa, mu by’ukuri ibyo usanga ari ubujiji.”

Hari abahitamo gukoresha aba make bakirengagiza ibihombo

Eng. Rwihunda avuga ko hari aho usanga imyumvire itanoze, aho bamwe bumva ko gukoresha abantu ba make ari ukugabanya amafaranga, mu gihe ingaruka zishobora kuba ziruta kure ya mafaranga bangaga gutanga ngo bashake abanyamwuga.

Avuga ko “Ibi ni nka magendu aho umuntu yanga kujya kwa muganga aho bamenya icyo arwaye atinya gutanga amafaranga, agahitamo kujya kugura umuti kandi atazi icyo arwaye.”

Hari inyubako yahagaritswe burundu kubera amakosa

Eng. Rwihunda atangaza ko muri ubu bugenzuzi bakoze mu Mujyi wa Kigali, hari inyubako bahagaritse burundu kubera amakosa bakoze ku buryo bugaragarira amaso.

Avuga ko “Hari inyubako twafatiye ibyemezo byo kuba zihagaritswe dufatanyije n’Umujyi wa Kigali, ariko hari n’indi twahagaritse burundu, iki ni ikibazo twabonaga ko cyateza ibibazo bikomeye kandi bigaragarira amaso. Ba nyirayo twabahamagaje gatatu kose banga kwitaba, ibyo bakoraga wabonaga ko biteye isoni kandi ari inzu ya etage.”

Urugaga ruvuga ko ba nyiri inyubako bakwiye kureka kumva ko bashaka gutanga amafaranga make, ngo birengagize ingaruka zikomeye n’ibihombo bashobora guterwa n’abo bantu badafite ubumenyi.

Ati “Abantu bakwiye gukurikiza amategeko kandi bagakoresha abazi ibyo bakora, ntabwo buri muntu wese ufata itafari akarishyira ku rindi rigahagarara aba azi impamvu, hari impamvu abantu bajya mu ishuri, abantu baratekereza ku mafaranga bashobora kudakoresha ariko ntibatekereze ko barimo guha akazi abantu badafite ubwo bumenyi bazanabateza ibihombo by’igihe kirekire.”

Muri 2012 nibwo hashyizweho Itegeko rigenga umwuga w’abenjeniyeri, ririshyiraho n’Urugaga rwabo mu Rwanda, ruhabwa inshingano zo kugenzura, kongerera ubushobozi abakora umwuga no guteza imbere ireme ryawo.

Itegeko rigenga umwuga w’abenjeniyeri mu Rwanda rigena ko ukora umwuga yaba umwenegihugu cyangwa umunyamahanga ari uwiyandikishije mu rugaga akaba abifitiye uruhushya rutangwa n’urugaga rw’abenjeniyeri mu Rwanda.

Imibare itangwa n’Urugaga rw’Abenjeniyeri mu Rwanda igaragaza ko abarenga 1000 ari bo bamaze kwiyandikisha mu rugaga, ariko hari n’abandi batarajya kwiyandikisha.

Urugaga rw'abenjeniyeri rwakoze ubugenzuzi mu nyubako zirimo kubakwa i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .