Urugaga rw’Abanjenyeri rugiye guhagurukira ahakiri abafundi n’abayede batagira ibikoresho by’ubwirinzi

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 20 Gashyantare 2019 saa 08:57
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abanjenyeri mu Rwanda bwatangaje ko hakwiye ubukangurambaga n’ingamba ku hakigaragara abakora imirimo yo kubaka barimo abayede n’abafundi usanga batambaye ibikoresho by’ubwirinzi.

Byatangajwe na Eng. John Kalamagye ushinzwe kwandika abinjira mu rugaga ubwo yari mu igenzura ahari kubakwa umushinga wo kugeza amazi ku baturage mu Karere ka Gicumbi.

Ni muri gahunda Urugaga rw’Abanjenyeri rurimo gukora hirya no hino mu gihugu ahakorerwa imirimo y’ubwubatsi bw’ibikorwaremezo birimo inzu, imihanda, amashanyarazi n’amazi.

Eng Kalamagye n’itsinda ry’abenjenyeri yari ahagarariye basuye ahari kubakwa umuyoboro w’amazi uzageza amazi mu Mirenge ya Bukure, Rwamiko, Giti na Miyove.

Nyuma y’iri genzura Kalamagye yabwiye IGIHE ko hirya no hino aho bagiye basura hari aho usanga abakozi badafite ibikoresho by’ubwirinzi birimo inkweto zabugenewe n’uturindantoki twifashishwa n’abafundi n’abayede.

Yagize ati “Twagiye tubona ko ari ikibazo rusange, ariko ni imyumvire haba mu bakozi n’abakoresha babo usanga batagiha agaciro nyamara ntabwo bazi uburemere bwabyo, ni yo mpamvu ubu twabihagurukiye kugira ngo bamenye uburemere bwabyo.”

“Rero ni ikintu tugiye gukorera ubukangurambaga cyane, gashaka uko tukibabwira bakamenya agaciro kabyo, kuko si ibintu bisaba amafaranga menshi ahubwo abenshi barabihabwa ariko ntibitwararike kubyambara. Abakoresha bakomeje gukangurira abakozi guhora bambyambaye, babizirikana.”

Kalamagye avuga kandi ko ibikorwa by’ubwubatsi ari serivisi zikorerwa abaturage kandi zigakorwa n’abaturage, ari nayo mpamvu Urugaga rugomba gukomeza iri genzura kugira ngo koko bikorwe mu nyungu z’abaturage.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo kubakisha uyu muyoboro, Dukundamahoro Fabrice yavuze ko impamvu usanga hari bamwe mu bakozi badafite ibikoresho by’ubwirinzi ahanini biterwa n’imyumvire, kuko usanga babihawe ariko ntibabyambare.

Yagize ati “Ntabwo twavuga ko muri rusange tutabashishikariza kwambara imyenda yabugenewe no kwirinda igihe bari mu kazi ariko akenshi hari igihe tubibaha bakabijyana mu bindi cyangwa ukabona nta bushake bwo kubikoresha icyo byaganewe.”

“Ubu icyo navuga turakora ni ukubibashishikariza, ikindi navuga ni uko iyo birinze natwe tuba twizeye umutekano.”

Ibikorwa by’ubugenzuzi byatangiye muri Mutarama uyu mwaka bigamije kureba niba abakora uyu mwuga bakurikiza amategeko abagenga ndetse no kureba ko abawukora ari ababifitiye uruhushya, kuba ibikoresho byifashishwa mu kubaka izi nyubako byujuje ubuziranenge n’ibindi.

Hagenzurwa kandi niba abakozi bafashwe neza mu buryo bwubahirije amategeko n’umutekano wabo, bahabwa ibikoresho by’ubwirinzi mu kazi, bahemberwa ku gihe, isuku ahari kubakwa n’ibindi.

Mu bindi iri genzura ryagaragaje harimo kuba bamwe mu bakora umwuga w’ubwenjeniyeri batanditse mu rugaga. Ibi bikaba bihanwa n’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Babanza gukorana inama bakarebera hamwe uko amategeko agenga umwuga yubahirizwa
Bagenzuye ubuziranenge bw'ibigenga bizajya bibika amazi azajya habwa abaturage bo mu mirenge ine yo mu karere ka Gicumbi
Dukundamahoro asobanura iby'imashini zizajya zizamura amazi mu misozi
Dukundamahoro Fabrice (hagati) asobanura uko amategeko agenga umwuga w'ubwenjenyeri yubahirizwa aho ayobora
Eng. John Kalamagye (ufite telefoni) yereka Dukundamahoro uko ashobora kwiyandikisha mu rugaga akoresheje telefoni
Eng. John Kalamagye ushinzwe ibikorwa byo kwandika abinjira mu rugaga rw'abenjenyeri mu Rwanda
Eng. Uhagaze Charles, umwe mu bari mu itsinda rigenzura muri IER asobanuza Dukundamahoro Fabrice ushinzwe ibikorwa byo kubakisha uyu muyoboro w'amazi
Itsinda riturutse mu rugaga rw'abenjyenyeri ryeretswe aho ibikorwa byo kubaka ibigega bizafata amazi bigeze
Itsinda ry'abenjenyeri rigenzura buri gikorwa cyose gikorerwa ahari kubakwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza