Urubyiruko rwo muri PAM Rwanda rwasabwe kumenya ibibazo Afurika ifite rugatangira kubishakira ibisubizo

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 7 Werurwe 2020 saa 12:53
Yasuwe :
0 0

Urubyiruko rwo mu muryango uharanira ubwigenge, agaciro n’Iterambere by’Umunyafurika, Ishami ry’u Rwanda (Pan African Movement), rwasabwe gukurana umuco wo kumenya ibibazo byugarije Afurika rugashaka umuti w’uko byakemuka.

Urubyiruko rwo mu bice bitandukanye by’Akarere ka Rwamagana, rwabisabwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Werurwe 2020, mu biganiro byaruhuje n’abayobozi batandukanye bo muri Pan African Movement, Guverineri Mufulukye Fred, Gen Maj Mubaraka Muganga n’abandi.

Insanganyamatsiko ikaba yagiraga iti “Afurika twifuza iri mu biganza byacu.”

Nyuma y’ibiganiro bitandukanye rwahawe, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred, yasabye uru rubyiruko guharanira kuba abanyafurika beza bakemura ibibazo bihari birimo ubukene n’ibibazo bijyanye n’uburezi, inzara, imiyoborere, ruswa, indwara n’ibindi byinshi bikeneye ibisubizo.

Yabasabye kwiga bafite intego zigamije gukemura ibi bibazo ati “ Izo nshingano rero mugomba kuzitangira ubungubu ntimuzategereze kubanza kugira imyaka 30 cyangwa 40, mugomba gutangira inshingano zo kuba abanyafurika bazi ibibazo byabo uyu munsi, nimubimenya uyu munsi bizabafasha guhitamo kuba uwo uzaba we mu gukemura bya bibazo dufite.”

Mufulukye yavuze ko kugira ngo bazagire icyo bageraho mu gukemura ibibazo byugarije Afurika basabwa kugira ikinyabupfura bakirinda kunywa ibiyobyabwenge.

Ati “Niba ushaka kuba umuganga uzakemura ikibazo cy’abagore bo muri Afurika bapfa babyara cyangwa abana bapfa bavuka uzahitamo kwiga neza ubuganga utanywa ibiyobyabwenge, ntabwo wahitamo kuzaba igisubizo cyo kuba umuhinzi w’intangarugero uzahindura amateka y’ubuhinzi muri Afurika uri mu macakubiri, ibiyobyabwenge cyangwa uri umunebwe ntabwo byajyana.”

Umuyobozi w’ingabo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburasirazuba Gen Maj Mubaraka Muganga we yabwiye urubyiruko ko Afurika yugarijwe n’abanyamahanga bayoherezamo ibiyobyabwenge byinshi bigatuma urubyiruko rwinshi rubinywa ntirutekereze ku hazaza hayo, yavuze ko bakwiriye kubyirinda ahubwo bakigira ku ntwari za Afurika zabayeho mu myaka mike ishize.

Ati “Ibyo mwakwigira ku banyafurika batubanjirije ni ukumenya ibibazo dufite n’uko byakemurwa, ibyo dushoboye gukora n’amaboko tubikore, ibyo tudashoboye dusabe ubufasha.”

Umuyobozi wa Pan African Movement Rwanda, Musoni Protais, yasabye urubyiruko kwerekana bimwe mu bibazo babona bibangamiye imibereho y’abanyafurika bakanakura biyumvamo umuco wo kubyikemurira, yavuze ko ibyo nibikorwa bizatuma Afurika itekana kandi abanyafurika ubwabo bakikemurira ibibazo.

Bamwe mu rubyiruko rwitabiriye ibi biganiro bavuze ko bagiye kongera umuhate mu kurushaho gukemura ibibazo bihari bahereye aho baherereye.

Teta Karima Shamila yagize ati “Nkatwe urubyiruko ruri mu mashuri kutugezaho ibiganiro nk’ibi bituma turushaho kugira urukundo rwa Afurika duhereye ku gihugu cyacu kuko tuzakura dukundana kandi tunatekereza ibyakemura ibibazo byugarije afurika.”

Habineza Pascal waturutse mu Murenge wa Nyakariro we yavuze ko bagiye kongera imbaraga mu kureba ibibazo biri mu mirenge baturutsemo bakabivuga ari nako bafatanya n’ubuyobozi mu kubikemura.

Umuryango Pan African Movement ishami ry’u Rwanda watangiye ku wa 8 Kanama 2015 n’abanyarwanda bagamije gufatanya n’abandi banyafurika guharanira agaciro no kwigira kw’abatuye uyu mugabane.

Guverineri Mufulukye yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge no kugira ibitekerezo bigamije gushakira ibisubizo ibibazo byugarije aho ruba
Umuyobozi wa Pan African Movement Rwanda, Musoni Protais yasabye urubyiruko kwerekana ibibazo babona bibangamiye Afurika bakanakurana umutima wo kubikemura
Abayobozi batandukanye bitabiriye ibi biganiro
Urubyiruko rwaturutse mu Karere ka Rwamagana nirwo rwitabiriye ibi biganiro
Urubyiruko rwiyemeje kuba umusingi w'impinduka aho rukomoka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .