Ni filime mbarankuru yerekaniwe ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ku wa 8 Mata 2025, igaruka ku mateka y’u Rwanda cyane cyane aya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ishimwe Albine Noella, yabwiye IGIHE ko hari bimwe bikubiye mu mateka ya Jenoside bigoye kubyiyumvisha ariko byose bibaha isomo.
Yagize ati “Hari aho batweretse muri gacaca uwarokotse Jenoside yicaranye n’uwamwiciye, nabwiye bagenzi banjye ngo biriya njye sinabikora, gusa kuba ababyeyi bacu barabikoze ni kimenyetso cyo gukomera no kudaheranwa n’amateka, kandi iryo ni isomo rikomeye.”
Mutabazi Erick we yavuze ko kubona filime mbarankuru zivuga ku mateka y’u Rwanda ari amahirwe ku rubyiruko, kuko uba ari umwanya wo kwiga bakamenya amateka n’uburyo bwo kuyarinda.
Yagize ati “Nk’ubyiruko mu buryo bwo kubaka amahoro dukwiye guhura na bagenzi bacu tukigishanya tugasura ibigo, inzibutso, n’ahandi tukarushaho kumenya amateka. Aha turi umubare munini ariko abatabonetse nibo benshi, niba naje aha n’undi wese wahaje dufite inshingano zo kujya gusangiza abandi ibyo twabonye uyu munsi.”
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss, yavuze ko ibyabaye mu Rwanda bibabaje ariko atungurwa no kubona urubyiruko rw’u Rwanda ruba rushishikajwe no kumenya amateka ndetse kuyasigasira.
Avuga ko igihugu cye na cyo kiri mu byabayemo Jenoside yakorewe Abayahudi, gusa icyo urubyiruko rw’u Rwanda rurusha urw’ahandi ari gufata amateka nk’ayabo aho kuba amateka y’ibintu byabaye ku babyeyi babo.
Yagize ati “Kuva ejo nahoze ndeba ukuntu abantu bakozwe ku mutima n’inkuru ziri kuvugwa, kandi abenshi ni abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Icyantangaje ni uko Jenoside atari inkuru babwiwe n’ababyeyi gusa ahubwo ni ibintu bameze nk’abanyuzemo, ni ikintu bagendana.”
Uwakoze iyi Filime, Zion Mukasa Matovu Sulaiman, avuga ko igitekerezo cyo gukora iyi filime cyavuye ku kureba ibyabaye mu myaka 31 ishize, n’aho u Rwanda rugeze rwiyubaka, yumva ari isomo n’amahanga akwiye kwiga.
Yagize ati “Aba bantu nta mafaranga bari bafite, Inkotanyi zitabara ntizaje zizanye amafaranga, bivuze ko bafashe inshingano bakiyibagiza umubabaro baciyemo bakavuga bati ubu dufite inshingano zo kubaka iki gihugu.”








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!