Ni ubutumwa aherutse gutangira mu muhango wo gutanga ipeti no kwakira indahiro z’abasore n’inkumi 444 basoje amasomo y’ibanze ku bakozi b’umwuga ba RCS, mu Ishuri ry’Amahugurwa ry’Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Igorora (RCS Training School Rwamagana).
Minisitiri Gasana yasabye aba bakozi gukora neza uyu murimo barahiriye, abibutsa ko benshi mu bafungiye mu Rwanda ari urubyiruko, bityo ko bakwiriye kubabera icyitegererezo bakitwara neza.
Ati ‘‘Nimwe cyitegererezo mu mfungwa n’abagororwa kuko ari mwe mubana na bo umunsi ku wundi. Mugomba guhora iteka mwitwararika kuko uko mubafata bigaragaza agaciro igihugu giha abagonganye n’amategeko.’’
Umuvugizi wa RCS, SSP Pelly Gakwaya Uwera, yavuze ko bibabaje kuba urubyiruko rw’u Rwanda ari rwo rwiganje muri gereza, yibutsa ababyeyi kwita ku nshingano zabo.
Ati ‘‘Ababyeyi buri wese akwiriye kugira inshingano akabigira ibye. Ntubone umwana wa mugenzi wawe yiroha mu biyobyabwenge n’ibindi ngo wicecekere.’’
Yasabye inzego zose cyane cyane iz’ibanze, gufatanyiriza hamwe kugira ngo harwanywe ibyaha mu rubyiruko.
Imibare ya RCS igaragaza ko kugeza ku wa 18 Ukuboza 2022, muri gereza zose zo mu Rwanda hari hafungiyemo imfungwa n’abagororwa 85.666. Abagabo ni 80.024 bangana na 93.4%, abagore ni 5642 bangana na 6.6%. Muri bo hejuru ya 60% by’abagororwa bose bafunze ni urubyiruko.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!