AVEH Umurerwa (Association des Volontaires pour assistance aux enfants Handicape), ni ikigo giherereye mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba. Cyaturutse ku gitekerezo cya Umunyana Cécile, gishingwa mu 2005 n’itsinda ry’ababyeyi bari biyemeje gufasha abana bafite ubumuga.
Umunyana yasobanuriye urubyiruko rwa WIF ko igitekerezo cyo gushinga ikigo cyakomotse ku buzima bubi yakuriyemo bwo kuba atazi Se no kuba nyina wamubyaye yaramwihakanye ariko akaza gufashwa. Nyuma yo kugira intambwe atera yahise yiyemeza kuzafasha abana nk’uko na we ubwe yafashijwe.
Ati "Muri ubwo buzima naciyemo maze kumenya ubwenge, ndavuga ngo ni iki nakora ngo mfashe umwana ubabaye kurusha abandi, kuko nabonye umubabaro w’umwana, nkubona kandi nari muzima".
Ibi byose ariko binafitanye isano n’akazi yakoraga k’ubuforomo, agakunda guhura n’abana bafite ubumuga bwo mu mutwe babayeho nabi, imiryango itabaha agaciro.
Urubyiruko rwa WIF rwahaye iki kigo ibiribwa, ibikoresho by’isuku n’ibindi bizunganira imibereho y’abana bakirererwamo.
Umuyobozi wa WIF, Alain Shumbusho, yabwiye IGIHE ko gusura aba bana no kubafasha ari intego ya buri wese yo gufasha mugenzi we by’umwihariko muri ibi bihe icyorezo cya Covid-19 cyashegeshe imibereho ya benshi.
Ati "Nkatwe nk’urubyiruko rwibumbiye muri WIF kandi rw’abanyarwanda, twahisemo gutanga umusanzu wacu mu gufasha kiriya kigo tubaha ibikoresho bakeneye no kubafasha kwigobotora ingaruka za Covid-19".
Shumbusho yasabye buri Munyarwanda wese cyane cyane urubyiruko aho ruri hose kumva ko ari inshingano zabo gufasha abandi uko bashoboye mu bushobozi bwabo uko bungana kose bwaba bwiza cyangwa bucye.
AVEH Umurerwa ni ikigo cyita ku bana bafite ubumuga bwo mu mutwe yaba ababa mu kigo ndetse n’ababa hanze yacyo.
Cyita ku bana mu buryo butatu; ku buzima bwabo, imibereho myiza ndetse n’uburezi mu rwego rwo kugerageza guhindura ubuzima bwabo. Mu kwezi iyo nta mwana warwaye cyangwa ngo hagire ikindi kibazo, iki kigo gikoresha 1 389 424Frw ku kwezi, ni ukuvuga 16 673 000 Frw ku mwaka.
Ni ikigo gishingiye ku kwitanga kw’abagishinze hakiyongeraho ubufasha bahabwa n’abagiraneza batandukanye ndetse na Leta ibagenera miliyoni eshatu mu mwaka.
Abana baba mu kigo cya AVEH Umurerwa abenshi ntabwo bavuga, ntabwo bazi kurya ndetse kenshi iyo bashatse kujya mu bwiherero ntabwo bijyanayo. Bivuze ko bakenera umunsi ku wundi abantu babitaho mu buryo bw’isuku, kubagaburira ndetse n’ibindi binyuranye.
Umunyana yavuze ko bafite umwarimu ubigisha ndetse bakagira n’ababitaho mu buryo bw’ubuvuzi cyane ko hari abo ubumuga bwo mu mutwe butera ubundi bw’ingingo.













TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!