00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubyiruko rweretswe ibibangamiye ubumwe n’ubudaheranwa ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 1 November 2024 saa 11:19
Yasuwe :

Urubyiruko rwasobanuriwe ko kumira bunguri ibitangazwa ku mbuga nkoranyambaga ari kimwe mu byuho birugaragaramo bikibangamiye ubumwe n’ubudaheranwa byuzuye.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho ubwo Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu yasozaga Ukwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa muri uyu mwaka.

Ni igikorwa cyabereye muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) Ishami rya Rukara habarizwa College y’Uburezi mu Karere ka Kayonza ku itariki 30 Ukwakira 2024.

Urubyiruko rubarizwa muri iryo shami rya kaminuza rwari rwitabiriye icyo gikorwa ku bwinshi rwunguranye ibitekerezo n’ubuyozi ku buryo indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda byagira uruhare mu kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa.

Urwo rubyiruko ibitekerezo rwatanze byagaragaje ko na rwo rwumva ubumwe n’ubudaheranwa ndetse n’imbuto zabyo by’umwihariko impinduka nziza zaranze imyaka 30 ishize harimo n’uburezi kuri bose.

Gusa byanagaragaye ko hakiri icyuho kuri rwo aho hari makuru acishwa ku mbuga nkoranyambaga n’abantu batagamije ineza ku Banyarwanda, hakaba urubyiruko ruhita ruyamira bunguri rutabanje gusesengura.

Umuyobozi wa Koleji y’Uburezi muri UR, Dr. Nsanganwimana Florien yavuze ko nk’abarera abarezi bishimiye kuba bahawe ibiganiro ku bumwe n’ubudaheranwa kandi bikabereka ahagikenewe gushyirwa ingufu mu kubugeraho byuzuye.

Ati “Twari dusanzwe dufite gahunda dufatanya na Aegis Trust y’uburezi bwimakaza indangagaciro n’amahoro ariko guhera mu 2021 ni bwo twateye indi ntambwe dukorana na Unity Club Intwararumuri idufasha gushinga Club y’Ubumwe n’Ubudaheranwa mu 2022. Abanyeshuri bayirimo rero bafasha bagenzi babo kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa ariko bakanabigisha ku mateka ya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo”.

Agaruka ku byuho bigihari yagize ati “Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside hari urubwirwa ibintu ntirubisome ngo rubashe gusesengura harimo n’amateka agoretse y’u Rwanda n’aya Jenoside. Ibyo biduha umukoro nk’abarezi mu gukora ibiganiro bihoraho no kwita ku masomo y’uburere mboneragihugu dutanga ariko dukwiye no kujya tujya kureba abarangije amasomo bigisha abana niba ibyo babigisha bihuje n’ibyo twabatoje”.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Uwitonze Mahoro Eric, yavuze ko ukwezi iyo Minisiteri ishoje kwerekanye ko mu turere twose hari intambwe ifatika yatewe mu kwimakaza ubumwe mu mibanire y’Abanyarwanda.

Yavuze ko hakiri imbogamizi ku bumwe n’ubudaheranwa.

Ati “Hari bamwe bagikwirakwiza ingengebitekerezo ya Jenoside ku mbuga nkoranyambaga ndetse na hamwe hari kugaragara amacakubiri mu rubyiruko”.

Yongeyeho ko ibyo bigaragaza ahakwiye gushyirwa ingufu mu rwego rwo kutirara mu nzira yo kubaka ubumwe ndetse asaba urubyiruko guhagarara rwemye rugakoresha uburezi rwahawe mu kumva neza abashaka gusenya Igihugu no kubarwanya mu buryo ubwo ari bwo bwose bakoresha.

Kuva mu 2008 buri kwezi k’Ukwakira guharirwa ubumwe n’ubudaheranwa aho hakorwa ibiganiro binyuranye mu gihugu ngo hasuzumwe uko buhagaze, imbogamizi zigihari ndetse n’icyakorwa.

Imibare y’iyahoze ari Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu 2020, yagaragaje ko igipimo cy’ubwiyunge mu Banyarwanda cyageze kuri 94,7%; bisobanuye ko hakiri icyuho cya 5,3% kibura kugira ngo bugerweho 100

Uwitonze Mahoro Eric yavuze ko ukwezi k’ubumwe n’Ubudaheranwa kwerekanye ko mu turere twose hari intambwe ifatika yatewe mu kwimakaza ubumwe mu mibanire y’Abanyarwanda
Urubyiruko rwiga muri UR ishami rya Rukara, rwitabiriye ibyo biganiro ku bwinshi
Iki gikorwa cyitabiriwe n'inzego z'ubuyobozi zitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .