Yabigarutseho ku wa 3 Ukuboza 2024, ubwo Unity Club Intwararumuri yatangizaga icyiciro cya Kane cy’ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda bikorwa mu mashuri makuru na Kaminuza byatangirijwe muri Kaminuza ya Kigali.
Uwacu Julienne yagaragaje ko Ndi Umunyarwanda ari umuti Abanyarwanda bagomba kunywa nyuma y’amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Ubwo bunyarwanda twahisemo ni umuti ariko usharira kubera ko harimo n’ibikomere. Bajya bavuga ngo ahagukomerekeje iyo hataguheranye haragukomeza. Nta habi habaho hari imbere haruta aho twabaye. Ubumwe bwacu tubukomereho, ntiduheranwe, dutere intambwe ijya mbere u Rwanda turwubake muri cya cyerekezo 2050.”
Yagaragaje ko urubyiruko rukwiye kurwanya ibikibangamira ubumwe bw’Abanyarwanda no guharanira kugaragaza ukuri ku bashaka kugoreka amateka.
Ati “Urugamba turwana rwo guhangana n’abagishaka gusenya igihugu, bahindura amayeri ariko ntabwo barabireka. Ababibye amacakubiri mu Banyarwanda, abayoboye bakanashyira mu bikorwa Jenoside, n’uyu munsi baracyakongeza ingengabitekerezo yayo.”
Yongeyeho ko “Urubyiruko rusobanukiwe bituma rwumva ko urwo rugamba ari urwarwo, ntibibarangaze ngo bituma bashobora kwibona nk’aho nta sano bafitanye ahubwo bakareba cyane icyo basangiye nk’isano y’ubunyarwanda, bakacyubakiraho ngo bakumire.”
Umukozi muri Minisiteri y’Uburezi, Niyongabo Eric, yagaragaje ko urubyiruko rwigishwa gahunda ya Ndi Umunyarwanda nk’uburyo bwo kurufasha gutegura ahazaza.
Ati “Kugena u Rwanda rw’ejo ntabwo byagenwa gusa n’amasomo twiga guhera mu gitondo kugera nimugoroba. Amasomo akomeye ni aya turi kuganiraho ya Ndi Umunyarwanda. Ndagira ngo twongere dusubize amaso inyuma, tunarebe ejo hazaza.”
Yemeje ko ama-club y’ubumwe n’ubudaheranwa muri Kaminuza yashyizweho muri gahunda yo kubaka ubushobozi n’ubumenyi bw’urubyiruko ku mateka y’igihugu, kwimakaza ubumwe binyuze mu biganiro, kwifashisha ubuhamya bw’abagize Club mu kwigisha urubyiruko, kuba umusemburo w’ibikorwa byimakaza Ndi Umunyarwanda, no kugira uruhare mu gutanga ubutumwa bunyomoza abagoreka amateka y’Igihugu n’abagiharabika.
Urubyiruko rwatinyuwe na rugenzi rwarwo
Muri gahunda yo gutangiza ibi biganiro, urubyiruko rutandukanye rwatanze ubuhamya bw’uko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yarugizeho ingaruka ndetse n’uko rwabashije gukira ibikomere.
Uwamahoro Claudine wakuze atazi inkomoko ye yagaragaje ko yakuriye mu buzima bushaririye bwo kutagira umuryango ariko nyuma y’imyaka 28 akaza kubona bamwe mu bo mu muryango.
Yagaragaje ko nyuma yo guhura n’ibikomere, yashinze umuryango uhuriwemo n’abana batazi inkomoko yabo yise MC Foundation kandi ugira uruhare rukomeye mu komora ibikomere.
Yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ingaruka ku rubyiruko rw’u Rwanda bityo ko rukwiye gushyira imbaraga mu bikorwa by’ubumwe n’ubudaheranwa.
Mukamana Speciose we ntiyegeze amenya se umubyara kuko yavutse ku mubyeyi wafashwe ku ngufu muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nyuma yo kubimenya ngo yagize ibikomere birimo no kwanga umuryango we ariko nyuma kuganirizwa, akira ibikomere ari nacyo gituma asaba urundi rubyiruko kudaheranwa n’agahinda.
Umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Ubumenyi n’ikoranabuhanga wavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi akaba n’Umuyobozi wa Club y’Ubumwe n’Ubudaheranwa, Frank, yasabye bagenzi be kugira umwete wo kwiga amateka y’u Rwanda.
Ati “Nimudashaka kumva ubumwe n’ubudaheranwa igihugu cyacu kizasubira aho cyavuye, nk’urubyiruko dukwiye kumva ko aya mateka yacu tugomba kuyiga nk’uko twiga bibiliya.”
Umurinzi w’Igihango, akaba n’umuyobozi washinze Umuryango wa Mizero Care Organization, Mizero Irené, yagaragaje ko ibikomere yatewe n’ababyeyi be bagize uruhare muri Jenoside byatumye ashinga uwo muryango agamije gufasha abandi bagifite ibikomere binyuranye.
Yasabye urubyiruko kurushaho guharanira kumenya amateka y’u Rwanda no kuyavuga kuko bizafasha mu kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa.
Ati “Uyu munsi turi guhangana n’ibibazo by’ihererekanya ry’ibikomere mu rubyiruko. Amateka yacu nubwo aremereye kandi ashaririye ariko tugomba kuyavuga,”
"Duhorane u Rwanda rwemye, rwemera abarwo bose uko bari, rubabarira abarubabaje. Nk’umurinzi w’igihango mbibutse ko isano y’ icyo dupfana iruta icyo dupfa. Ibi nabyo ni imbuto z’Umuyobozi w’ikirenga watumye Abanyarwanda turiho mu ishema ryo guhobera ubuzima."
Karemera Isaac uyobora Club y’ubumwe n’ubudaheranwa muri Kaminuza ya Kigali yagaragaje ko atewe ishema no gukorera igihugu kandi ko bazaharanira ko urubyiruko rwiga muri iyo Kaminuza kumenya amateka y’u Rwanda no kugira uruhare mu kuyamenyekanisha.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!