00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubyiruko rwasabwe kumenya amakuru y’ukuri ku kibazo cya RDC n’u Rwanda

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 29 Mutarama 2023 saa 08:12
Yasuwe :

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yasabye urubyiruko rw’u Rwanda gushishikarira kumenya amakuru y’ukuri ku miterere y’imizi y’ikibazo gituma Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yijundika u Rwanda.

Hashize iminsi hatutumba umwuka mubi hagati y’u Rwanda na RDC, kugeza n’ubwo hari abatekereza ko iki kibazo gishobora kubyara intambara kubera ibikorwa by’ubushotoranyi bituruka kuri Congo.

RDC yakomeje gushinja u Rwanda kuba intandaro y’umutekano muke urangwayo, uterwa n’imitwe yitwaje intwaro irimo na M23 ivuga ko iterwa inkunga n’u Rwanda.

Mu minsi ishize ni bwo ababyobozi bakomeye ba RDC bize umuvuno wo gushinja u Rwanda aho bageze hose mu nama mpuzamahanga, kuba intandaro y’ibibazo by’umutekano muke ubugarije.

Urugero ni mu Nteko Rusange ya 77 ya Loni, aho Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, yikomye u Rwanda, avuga ko ari rwo ntandaro y’ibibazo byose by’umutekano igihugu cye kimazemo igihe.

Mu Ukwakira 2022, Ambasaderi uhagarariye RDC muri Loni, Georges Nzongola Ntalaja, yashinje u Rwanda ko rutwara ingagi n’inguge zo mu mashyamba ya Congo rukazigira izarwo.

Si ibyo gusa kuko ku wa 24 Mutarama 2023, Guverinoma ya RDC, yasohoye itangazo rivuga ko u Rwanda rugamije kubangamira amatora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka nyuma y’uko rurashe ku ndege yarwo yari yavogereye ikirere cyarwo.

Ibi birego n’ibindi bihora bigerekwa ku Rwanda n’abayobozi bakuru n’abaturage ba RDC bayobotse uwo murongo ni byo Alain Mukuralinda, ashingiraho asaba buri Munyarwanda gutera intambwe yo kugaragaza ukuri ku byo azi.

Yabigarutse mu Kiganiro ‘Urubuga rw’Itangazamakuru’ asubiza niba ibyo Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi, yakoze ubwo yabazaga Perezida Tshisekedi, impamvu igihugu cye cyanze kubahiriza amasezerano ya Luanda yo gushyira iherezo ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bw’igihugu cye.

Mukuralinda yavuze ko bikwiye ko buri Munyarwanda atareberera abaharabika u Rwanda.

Ati “Uyu munsi tugomba gusobanura ukuntu ibintu bimeze, iyo umukuru w’igihugu atagira icyo avuga ku Rwanda ntabwo umuyobozi wa RDB muba mwaramwumvise.”

“Imbere y’umukuru w’ikindi gihugu watangiye avuga u Rwanda ni yo mpamvu yamubajije kuriya, iyo atavuga u Rwanda kuko ari yo ntero bagize ntabwo muba mwamubonye.”

Yakomeje avuga ko buri Munyarwanda wumva bavuga igihugu cye nabi akwiye gufata ijambo akabaza ndetse akagaragaza ukuri nyako.

Ati “Ubu ngubu aho Umunyarwanda wese ari akwiye kumva y’uko igihugu cye barimo bacyataka, bari kugisonga agomba guhaguruka akamubaza ingingo. Ntabwo yigeze amusuzugura, amwubahuka, yaramubwiye ati kuki mudashyira mu bikorwa ibyo muba mwashyizeho umukono.”

Mukuralinda yasabye urubyiruko rw’u Rwanda gushyira imbaraga mu kumenya neza ukuri kuri hagati ya RDC n’u Rwanda kugira ngo ruzabashe guhangana n’abavuga ibyo bishakiye ku gihugu cyabibarutse.

Ati “Ntekereza ko Abanyarwanda cyane cyane b’urubyiruko rugomba kwitonda kuko muri Congo abayobozi barimo barabwira urubyiruko. Niba babishyize mu mutwe atari n’ukuri bazabikurana.”

“Nibabikurana ejo bazahangana n’urubyiruko rwa hano rwo niba rutarashatse amakuru ngo rusobanukirwe, runasobanure bazarugwa hejuru. Ntiwajya ahantu ngo ni uko ari perezida wa Repubulika uvuze, ugize amahirwe ukabona micro ikugeraho niba yavuze ibintu wumva bitari byo utamwubahutse, utamututse mubaze ikibazo.”

Nubwo RDC ikomeza guharabika u Rwanda rwo rwagaragaje ko rwiteguye kubana nay o mu mahoro ariko rushimangira ko rutazigera rwihanganira ko ivogera ubusugire bwarwo.

Ku wa 24 Mutarama 2023, ni bwo Ingabo z’u Rwanda zarashe indege y’intambara ya Sukhoi-25 y’Ingabo za FARDC, yari yavogereye ikirere cyarwo ku ruhande rwa Rubavu.

Urubyiruko rwasabwe kumenya amakuru y’ukuri ku kibazo cya RDC n’u Rwanda
Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukuralinda, yasabye urubyiruko rw’u Rwanda gushishikarira kumenya amakuru y’ukuri ku kibazo cy’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .