Urubyiruko rwasabwe kubyaza umusaruro amahirwe igihugu cyarushyiriyeho

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Ukuboza 2020 saa 06:32
Yasuwe :
0 0

Umuryango ugamije kubaka Ubushobozi bw’Urubyiruko mu bijyanye n’Imiyoborere (CVA Rwanda) wasabye urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe igihugu kirushyiriraho no kugaragaza uruhare mu gufata ibyemezo no kubishyira mu bikorwa aho rutuye.

Umuyobozi wa CVA Rwanda, Hakuzimana Samuel, yabigarutseho mu biganiro ngarukamwaka byahuje urubyiruko rwaturutse mu nzego zitandukanye byari bibaye ku nshuro ya kabiri ku rwego rw’igihugu.

Ni mu gihe uwo muryango usanzwe ufite amatsinda y’urubyiruko (School of dialogue) mu turere ukoreramo, aho rimwe riba rigizwe n’abagera kuri 30 bahuriramo bakaganira ku bibazo bireba urubyiruko, bagasobanurirwa Politiki na Gahunda za Leta ndetse bakaganirizwa ku ruhare rwabo mu itegurwa ry’ingengo y’imari n’imihigo.

Mu biganiro nyunguranabitekerezo ku rwego rw’igihugu, urubyiruko ruganirizwa n’abantu batandukanye barimo abihangiye umurimo, abayobozi mu nzego zitandukanye mu rwego rwo kurukangurira kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu ruhereye aho rutuye narwo rukagaragaza ibitekerezo bitandukanye ku buzima bw’igihugu n’ibibazo ruhura nabyo.

Ku kibazo cy’ubushomeri cyugarije urubyiruko, Hakuzimana Samuel, yarusabye guhera ku mahirwe igihugu gishyiraho rugahanga udushya kandi ko rufite ubushobozi bwo kuba ba rwiyemezamirimo bakomeye.

Ati “Nibyo koko ubushomeri ni bwinshi ariko usanga bose barimo barashaka gukorera leta, kujya gukorera abandi bikorera ariko nabo bavamo ba rwiyemezamirimo beza, abatanga imirimo myinshi.”

“Dukeneye rero ko urubyiruko rwumva ko rwifitemo ubushobozi bwo kuba icyo kibazo aribo bacyikemurira bakabyaza umusaruro amahirwe leta ishyiraho. Nk’ubu mwabonye ko Minisiteri y’Urubyiruko yashyizeho kiriya kigega cyabagoboka muri iki gihe cya Covid-19 aya ni amahirwe urubyiruko rushobora kuba rwabyaza umusaruro.”

Hagaragajwe ko mu bice by’icyaro hari abagifite imvugo igira iti ‘Nta mwana usya aravoma’. Umwe mu rubyiruko rwiga muri Kaminuza y’u Rwanda, Murungi Apophia, yavuze ko mu nzego z’ibanze badaha agaciro imbaraga z’urubyiruko.

Ati “Mu nzego z’ibanze ndavuga mu giturage cyane ntabwo ubuyobozi bwaho buhereza agaciro imbaraga z’urubyiruko, ntibarumva ko urubyiruko rwagira icyo ruvuga cyakorwa kigatanga umusaruro.”

Kuri iyi ngingo urubyiruko rwagiriwe inama yo kwigirira icyizere ndetse rukabigaragaza kugira ngo n’icyizere abandi barugirira kizamuke.

Guverinoma yashyizeho inzego zirimo inama y’igihugu y’urubyiruko, Minisiteri y’Umuco n’Urubyiruko mu rwego rwo guha umwanya uhagije urubyiruko mu buzima bw’igihugu ndetse ishyiraho ibigega nka BDF biruha inguzanyo yo gushyira mu bikorwa imishinga, kuri ubu hakaba hari n’ikigega kizagoboka imishinga y’urubyiruko yazahajwe na COVID-19 giherutse gutangazwa.

Ibiganiro bizwi nka Youth Policy Dialogue bimara iminsi ibiri
Umuyobozi wa CVA Rwanda, Hakuzimana Samuel, yasabye urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe igihugu kirushyiriraho
Umuyobozi ushinzwe Imibereho myiza muri Ambasade ya Amerika mu Rwanda, Janet Deutsch, yasabye urubyiruko gutekereza ku ruhare rwarwo mu iterambere ry'igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .