Urubyiruko rwasabwe gukoresha internet mu guhanga imishinga irubyarira inyungu

Yanditswe na Habimana James
Kuya 20 Nyakanga 2019 saa 02:18
Yasuwe :
0 0

Mu gihe imibare iheruka y’abakoresha internet mu Rwanda barengaga 49.5%, ubu ni uburyo bwizewe bwo kuvomaho ubumenyi bushobora gufasha umuntu mu bikorwa bitandukanye, birimo no kwihangira imirimo.

Ni ingenzi kuko ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, muri Kanama 2018 bwerekanye ko ubushomeri mu Rwanda bwari ku gipimo cya 14,3% buvuye kuri 16% muri Gashyantare uwo mwaka.

Nyamara haracyari umubare munini w’abakoresha internet bashaka gukoresha imbuga nkoranyambaga, kureba imiziki mishya, abakinnyi amakipe yabo yaguze n’ibindi byo kwinezeza, byose bikoreshwamo amafaranga ariko bitayinjiza.

Si bose ariko, kuko Muhoza Rosette afatanyije na mugenzi we Kinzuzi David biga muri Kepler mu Mujyi wa Kigali, bagiye bakoresha internet bashakisha aho bahatanira ibihembo mu mushinga bari batangije, banabona amafaranga yo kuwuteza imbere.

Mu myaka ibiri ishize batangije umushinga witwa ‘My Green Home’, aho bafata ibikoresho bitandukanye bya pulasitiki bakabibyazamo ibikoresho nk’amapave yifashishwa mu kubaka ibipangu, inzu, inzira z’abanyamaguru n’ibindi.

Batangiye nta mikoro bafite, ariko bamaze gutsindira ibihembo bitatu bibarirwa hejuru y’ibihumbi 12 by’amadorali ya amerika, harimo n’icyo baherutse guhemberwa mu Bwongereza n’igikomangoma Harry cya £2500.

Muhoza yabwiye IGIHE ko hari ikibazo cy’ubushomeri bwinshi mu Rwanda ariko ko urubyiruko rukwiye gutekereza uburyo rukoresha igihe cyarwo na internet ndetse bakamenya n’icyabagirira umumaro.

Ati “Ubundi urubyiruko burya ni urubyiruko, usanga dukeneye ibintu bidushimisha by’akanya gato kandi urabizi ko internet nta kintu utasangamo, uramutse ushaka ibintu bikwinjiriza amafaranga irabifite, nushaka ibyo kwishimisha nabyo irabifite, byose biterwa n’intego zawe.”

Avuga ko niba ushaka kuzakorera umuntu ugomba kwiga ugashaka akazi, ariko niba ushaka kuzikorera ugomba gufata umwanya wo gukora ubushakashatsi ku bintu ushaka gukora.

Avuga ko usanga urubyiruko rufite intego zitandukanye, hari abo usanga bashaka kuba ibyamamare, ugasanga bo birirwa bareba indirimo kuri internet.

Ati “Niba Internet ari igikoresho yikoreshe mu byo ushaka, ariko muri bike ufite icya mbere ni ubwenge, koresha internet kandi uhure n’abantu, niba uzi ko ufite ubwenge mu kuvuga egera abantu ubavugishe ubabwire ko wanabakorera ku buntu, ikibazo gihari usanga abantu benshi iyo dutekereza amahirwe duhita dutekereza gukorera amafaranga.”

“Ntabwo navuga ko nutangiza ubucuruzi buzahita butera imbere ariko ugomba kumenya ngo urashaka iki? Ugasura internet ureba ahari amahirwe kuko haba hari inama nyinshi ziri no mu byo urimo gukora, ukamenya ibigezweho, nk’ubu tuzi ko ikoranabuhanga riri imbere ugomba gushaka uko ugendera kuri ibyo bintu bikenewe muri ibyo bihe, bizagorana ariko uzabigeraho nyuma.”

Muhoza avuga ko mu buzima bwe yakuze ari umuntu ukunda gukora ibintu bye, bitari ukwiga azajya gusaba akazi.

Umushinga ‘My Green Home Project’ watangijwe na Kinzuzi na mugenzi we Umuhoza Rosette, wahembwe nk'ufitiye benshi akamaro muri Youth Connekt 2018
Muhoza yasabye urubyiruko gukoresha internet mu gushaka ibirufitiye akamaro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza