Urubyiruko rwakanguriwe kugira amahitamo akwiye ku hazaza harwo

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 24 Kanama 2019 saa 04:04
Yasuwe :
0 0

Urubyiruko rutandukanye rwakanguriwe kugira uruhare mu guhitamo aho rwifuza kugana, hagamijwe iterambere ryarwo ndetse n’iry’igihugu by’umwihariko.

Ni ubutumwa bwatanzwe ku wa Kane, mu biganiro byateguwe n’Umuryango Rwanda We Want, bibera mu isomero ry’igihugu ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali, mu gikorwa cyahujwe no kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko.

Urubyiruko rwitabiriye rwabanje kugira ibiganiro mu matsinda, aho rwasangiye ibitekerezo n’abantu batandukanye bakiri urubyiruko, bakora mu nzego zinyuranye barimo Umuyobozi Mukuru wa Carl Group Regis Umugiraneza, Umupilote mu ngabo z’u Rwanda Lieutenant Fernand Ruzigana, Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Cooperation Initiative Louis Antoine Muhire; Umuyobozi Mukuru wa Iriba Water Group Yvette Ishimwe; Umunyamideli Lauraine Rwema wanashinze Uzi Collection na Israel Bimpe ushinzwe ibikorwa muri Zipline.

Mu biganiro mu matsinda byahuje urubyiruko rwiganjemo abo muri kaminuza, urubyiruko rwikorera n’urubyiruko rwiga mu mahanga, Lt. Ruzigana w’imyaka 21 yashishikarije urubyiruko gukora ibishoboka rukuzuza inshingano zarwo, kandi rugaharanira kugera ku cyo rwiyemeje.

Muhire Antoine we yasabye urubyiruko usanga rutekereza ko ruzagira ubuzima bwiza ari uko rugiye kuba mu bihugu nk’ibyo mu Burayi, abumvisha ko igihugu cyabo gifite amahirwe menshi bashobora kubyaza umusaruro bagatera imbere.

Ati “U Rwanda rufite amahirwe menshi agenewe urubyiruko, nimuyabyaze umusaruro.”

Bimpe w’imyaka 26 we yashishikarije urubyiruko ko rutagomba kwishyiriraho umupaka ku byo rwiga mu mashuli, kandi rukabasha kubyaza umusaruro ubumenyi rwakuye mu mashuri.

Ishimwe w’imyaka 23 uheruka no guhabwa igihembo n’umwamikazi Elisabeth w’u Bwongereza kubera umushinga afite wo gukwirakwiza amazi meza, yasabye urubyiruko kutagira ubwoba bwo gutera intambwe ya mbere irwinjiza mu bikorwa birubyarira inyungu.

Mu ijambo yavuze ritangiza ibi biganiro, Umuyobozi wa Rwanda we Want, Tristan Murenzi, yasabye urubyiruko kugaragaza ibitekerezo rufite, ku buryo nibura buri muntu agira impamba y’ibitekerezo atahana.

Muri ibi biganiro, buri mutumirwa yegendaga asangiza buri tsinda ibitekerezo, nyuma habaho umwanya wo kungurana ibitekerezo mu bibazo n’ibisubizo.

Urubyiruko rukora mu nzego zitandukanye rwakanguriye bagenzi barwo guharanira kugira amahitamo mazima
Ambasaderi w'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi, Nicola Bellomo, (iburyo) ni umwe mu bitabiriye ibi biganiro
Umuyobozi wa Rwanda We Want, Murenzi Tristan, yasabye urubyiruko kugira ubutumwa ruvana muri ibi biganiro
Urubyiruko rwabanje kugira ibiganiro mu matsinda
Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'Urubyiruko, Geoffrey Bizimungu, atanga ikiganiro
Urubyiruko rwafashe ifoto y'urwibutso nyuma y'ibiganiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza