Ni umuhigo abagize Afriyan Rwanda bihaye ku wa 27 Ugushyingo 2020 ubwo basozaga umwiherero w’iminsi itatu bakoreye mu Karere ka Musanze.
Uyu mwiherero wabaga ku nshuro ya kane wigiwemo uburyo bwo guteza imbere ubuzima bw’imyororokere ku ngimbi n’abangavu no kurebera hamwe imbogamizi zikiboneka mu Rwanda n’uko zakemurwa.
Mu bawitabiriye harimo imiryango y’urubyiruko itandukanye ifite aho ihurira no kwiga no guteza imbere ubuzima bw’imyororokere ku rubyiruko muri rusange.
Bamwe mu baturutse mu miryango y’urubyiruko itandukanye bavuga ko bawigiyemo ibifite aho bihurira n’ubuzima bw’imyororokere n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse bakaba biteguye kubisobanurira bagenzi babo n’umuryango Nyarwanda bafatanyije n’ubuyobozi.
Ingabire Divine uhagarariye Umuryango w’Ihuriro ry’Urubyiruko ugamije kurwanya ubukene no gutanga ibikoresho by’isuku ku bana b’abakobwa, Matter Initiative, yavuze ko yungutse byinshi kandi agiye kubyigisha abandi.
Yagize ati “Twize byinshi bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere cyane ko ari kimwe mu bibazo byugarije urubyiruko, ubu nize ibijyanye n’isuku y’umukobwa wagiye mu mihango, kubara iminsi y’ukwezi kwe, niga uburyo narinda ubuzima bw’abangavu gusama inda zitateguwe n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina bitsina. Ikiruta byose ni ukwifata ari nabyo nkangurira bagenzi banjye, ariko uwo binaniye ashobora no gukoresha agakingirizo nk’uko twabyize.’’
Safari Philippe uhagarariye Umuryango AIESEC ufasha Urubyiruko kwimenyereza imirimo itandukanye mu bihugu byo hanze yavuze ko mu masomo yungutse harimo ubwumvikane bw’umugabo n’umugore mu kugena abo babyara.
Yakomeje ati “Haracyari abagabo bumva ko aribo bagomba kubifataho umwanzuro, nzatanga umusanzu mu kubigisha ko uburenganzira bwabo bungana.’’
Umuyobozi wungirije wa Afriyan Rwanda, Niyibizi Evode, yatangaje ko uyu mwiherero ugamije gushimangira intego z’iri huriro zo guteza imbere ubuzima bw’imyororokere cyane mu rubyiruko no kureba zimwe mu mbogamizi zirimo n’uko zakemurwa.
Yagize ati “Umwiherero tumazemo iminsi itatu hano ugamije gukomeza kurebera hamwe uko hatezwa imbere ubuzima bw’imyororokere bw’ingimbi n’abangavu n’urubyiruko muri rusange. Duhuriza hamwe imiryango y’urubyiruko ifite aho ihurira n’ibi bikorwa, tukigira hamwe imbogamizi zirimo n’amahirwe dufite yadufasha guteza imbere ubwo buzima bw’imyororokere.’’
Yasobanuye ko mu byi bibandaho harimo inda ziterwa abangavu n’ibibazo urubyiruko ruhura nabyo mu kubona serivisi z’ubuzima bw’imyororokere ndetse rukanafashwa kwirinda ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.
Afriyan Rwanda igizwe n’ihuriro ry’imiryango y’urubyiruko igera kuri 30 ifite aho ihurira no guteza imbere ubuzima bw’imyororokere mu rubyiruko no kubafasha mu bindi bikorwa.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!