Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ku bufatanye na Polisi y’ u Rwanda bwasabye urubyiruko kwirinda ingeso mbi birinda ibigare no kwigana ibibaganisha mu biyobyabwenge n’izindi ngeso mbi kuko bituma batabasha kwiga kandi ari bo Rwanda rw’ejo hazaza.
Ni mu bukangurambaga bwo kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu banyeshuri, bufite insanganyamatsiko igira iti "Wiyobya inzozi zawe”.
Imibare RIB yasesenguye mu myaka ine igaragaza ko ibiyobyabwenge byiganje mu bantu bari hagati y’imyaka 18 na 30, biganjemo urubyiruko ruri mu mashuri.
Mu biyobyabwenge bikunda gukoreshwa mu banyeshuri harimo ibiri mu rwego ruhambaye nka cocaine, heroine, urumogi, mayirungi, shisha, rwiziringa na electronic cigarette, inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge n’ ibindi.
Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe imikoranire n’abaturage n’izindi nzego, Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo avuga ko umubare munini w’abakoresha ibiyobyabwenge usanga ari urubyiruko hafi 60% bityo, ubu bukangurambaga buzarufasha guhindura imyumvire no gufata iya mbere mu kubirwanya batanga amakuru.
Ati "Ubu bukangurambaga bugamije kwigisha abanyeshuri kurwanya ibiyobyabwenge n’ingaruka bigira ku buzima, uko bakwifatanya n’urundi rubyiruko na Polisi y’u Rwanda mu kubirwanya batanga amakuru ku bakora ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge”.
Yakomeje agira ati "Aba ni bo bazavamo Abapolisi cyangwa abayobozi b’ejo hazaza ubwo rero ubuzima bwabo bugomba kurindwa kwangizwa n’abashyira inyungu zabo imbere bashakira amaramuko mu kubagurisha ibibangiriza ubuzima [...] bagomba kubyirinda kugira ngo amasomo yabo azabe meza kugira ngo bazagere ku nshingano zabo zo kwiyubaka no kubaka igihugu."
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage mu Mujyi wa Kigali, Urujeni Martine, yasabye abanyeshuri kumenya inshuti bagendana na zo no kwirinda ibigare bibashora mu biyobyabwenge.
Yagize ati “Urubyiruko usanga akenshi bafatira urugero ku bantu bakoresha ibiyobyabwenge kuko ari abantu bazwi, kuko bakora ibyo babona mu mafilime, Tik Tok, Instagram, ugasanga bashaka kubyigana, akenshi abishoye muri byo iyo batabashije kwiga ahazaza habo haba hangiritse. Bakwiye kuba maso bakirinda ibigare bibi n’ingeso mbi ariko kandi bakamenya gukorana n’inzego za Polisi mu kugaragaza ababicuruza.”
Ku ruhande rw’abanyeshuri, bavuga ko ingaruka ziva mu biyobyabwenge zigira uruhare mu gutsindwa kwa bamwe muri bo nk’uko babibwiwe bityo ngo bagiye kuzajya batanga amakuru ku gihe mu gihe babonye ubikoresha.
Piero Costa wiga muri Ecole Belge de Kigali yagize ati “Guhera ubu tugiye kuzajya dutanga amakuru ku bakoresha ibiyobyabwenge kuko twumvise ko bigira ingaruka nyinshi ku rubyiruko, ikindi nzirinda ibigare by’urubyiruko ndetse no kudakurikiza imico tubona muri filime n’indirimbo.”
Nyuma y’ibiganiro hanabaye umukino w’umupira w’amaboko (Basketball) aho ikigo cya Riviera High School cyatsinze ikigo cya Ecole française de kigali inahabwa igikombe.
Polisi iherutse gutangaza ko kuva ubu bukangurambaga bwatangira buragenda butanga umusaruro kuko hari amakuru ya bamwe mu bacuruza ibiyobyabwenge yagiye atangwa barafatwa ndetse n’amwe mu mayeri bakoresha aratahurwa, aho hari aho byagaragaye ko bimwe mu biyobyabwenge bishyirwa n’abacuruzi mu biribwa nk’imigati n’ibindi.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!