Urubyiruko rwafashe ingamba nyuma yo guhura na Perezida Kagame

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 12 Ukuboza 2018 saa 09:23
Yasuwe :
0 0

Urubyiruko rutandukanye rwiyemeje gukora impinduka nyuma yo guhabwa impanuro na Perezida Kagame, zigamije kubafasha kwihangira imirimo bivana mu bushomeri.

Urubyiruko rusaga 2500 kuri uyu wa Gatatu rwahuye na Perezida Kagame mu Ihuriro ngarukamwaka rizwi nka Youth Connect, arusaba kurushaho gutekereza kure kugira ngo rubashe kugeza igihugu aho cyifuza.

Kagame yasabye urwo rubyiruko kutajya mu mashuri rutegereje gukorera abandi, ahubwo ko rukwiriye gushakira ibisubizo ibibazo bihari rwifashishije ubumenyi rwakuye mu mashuri.

Yagize ati “Kwihangira imirimo ntabwo bishaka uwabuze akazi kamuha umushahara, ntabwo umuntu yihangira akazi kuko yabuze akamuha umushahara. Rwiyemezamirimo ntabwo bigendera ku myaka ufite, bitangira kare.”

Yabibukije ko kwihangira umurimo bijyana no gutekereza kure, ukabona ibisubizo by’ibibazo bibangamiye benshi.

Ati “Gutekereza mu buryo bugari bikwereka ko nta kidashoboka. Icyo twakwifuza kugeraho cyose twakigeraho ariko tugomba kubikorera, tugomba kugira uko dutekereza.”

Shema Frank wiga muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’ubumenyi n’Ikoranabuhanga. Ni umwe mu rubyiruko rwari rwitabiriye iri huriro.

Yabwiye IGIHE ko impanuzo za Perezida Kagame zamufashije kwisuzuma, mu byo akora akaba agiye kujya atekereza ibifitiye benshi akamaro.

Yagize ati “Ikintu ntahanye cya mbere ni ugutekereza kure. Nongeye kubyumva ku rwego rurushijeho kandi nzaharanira gukora neza ibyo nshinzwe. Ushobora gutekereza neza ugakora neza ariko iyo nta kinyabupfura ufite byose biba ubusa, ngiye kubyubahiriza.”

Shema yavuze ko kwiga ashaka akazi nabyo bitakimurimo, ahubwo ngo agiye guharanira ko n’abagifite iyo myumvire ihinduka.

Ati “Iyi myumvire ikwiriye guhinduka kuko hari ibibazo bihari mu gihugu kandi nibyo bikwiye kutubera amahirwe ku badafite akazi. Nugerageza gukemura ikibazo, ugakora ubushakashatsi ugatekereza cyane, nizera ko nawe uzabibonamo inyungu.”

Niyonsaba Valentine wo mu Murenge wa Gatumba, mu Karere ka Ngororero yarangije amashuri ariko nta kazi afite.

Yavuze ko nyuma yo kumva inama za Perezida Kagame agiye guhuriza hamwe bagenzi be bahuje ikibazo, bagashaka icyo bakora kibateza imbere.

Ati “Ingamba ntahanye nuko nanjye ngiye kwihangira umurimo mfatanyije na bagenzi banjye tukiteza imbere. Ibyo bizatuma duha akazi n’abandi batagafite, igihugu nacyo kizabyungukiremo.”

Icyakora Niyonsaba yavuze ko urubyiruko rwarushaho gufashwa kubona igishoro, ngo kuko benshi ari cyo kibaca intege.

Minisiteri y’urubyiruko yatangaje ko guhera mu 2012 ubwo Youth Connect yatangizwaga, imirimo 8309 imaze guhangwa biturutse kuri iryo huriro.

Urubyiruko rusaga 2500 rwahuye na Perezida Kagame mu Ihuriro ngarukamwaka rizwi nka Youth Connect

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza