00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubyiruko rwa Kicukiro rwanyuzwe n’ubwitange bw’Inkotanyi zasize byose zikabohora u Rwanda

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 3 July 2022 saa 04:39
Yasuwe :

Urubyiruko 160 rw’abakoranabushake bo mu mirenge itandukanye igize akarere ka Kicukiro rwakoreye urugendoshuri mu bice bitandukanye byatangirijwemo urugamba rwo kubohora igihugu rukuramo inyigisho nyinshi.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu ku ya 2 Nyakanga 2022 aho muri uru rugendoshuri basuye ibice bitandukanye birimo Kagitumba, Nyabwishongwezi aho uwari uyoboye urugamba Maj Gen Gisa Fred Rwigema yarasiwe ku munsi wa kabiri gusa arutangije..

Hari n’agace kamenyekanye nka Santimetero bitewe n’uko leta yakitaga, gakikijwe n’uduce twa Tabagwe, Gishuro, Kaborogota, Gikoba, Shonga, Ndego n’igice gito cya Karama.

Uru rugendo rwari rwitabiriwe kandi n’umutoza w’abakoranabushake ku rwego rw’igihugu, abayobozi b’urubyiruko rw’abakoranabushake mu karere ka Nyagatare na Kicukiro n’ubuyobozi bw’umurenge wa Tababwe.

Rwari urugendo rutari urw’amasaha make kuva mu mujyi wa Kigali ariko wabonaga uru rubyiruko rufite inyota yo gusobanukirwa ibyabaye muri urwo rugamba.

Hagarajwe urukundo n’umurava aba basirikare bari bafitiye igihugu barwanira ubwo ku munsi wa mbere binjira mu gihugu uwari umuyobozi w’urugamba Maj. Gen Gisa Fred Rwigema yasabye abasirikare bose kwiyambura amapeti ya Uganda bari bambaye, bakayajugunya mu Muvumba uri aho ku mupaka ubundi bakarindira kuzambikwa amapeti meza y’igihugu cyabo bakomokamo bari biyemeje kurwanira.

Uru rugendo rwakomereje ku gasozi ka Nyabwishongwezi kari hafi aho ari nako Fred Rwigema yarasiweho ku munsi wa kabiri w’urugamba.

Ahazwi nka Santimetero niho ha gatatu uru rubyiruko rwasuye. Iri ryari izina ryashyizweho na leta y’icyo gihe aka gace kari karimo Inkotanyi gakikijwe n’uduce twavuzwe haruguru.

Aha niho hari indake ya Gikoba ifite metero ebyiri z’ubuhagarike n’ebyiri z’ubugari ibamo ameza n’intebe Maj Gen Paul Kagame yifashishaga mu gupanga neza urugamba, hirya gato uhasanga aho abayobozi b’ingabo bicaraga ubwo babaga bagiye guhabwa amabwiriza y’urugamba.

Nyuma yo kuganirizwa ibyagiye bibera muri utu duce twose mu gihe kitari gito, abari bahasuye batangajwe n’imbaraga, umurava kudacika intege byabaranze.

Umuhuzabikorwa mu kagari ka Ntunga mu murenge wa Gahanga mu karere ka Kicukiro, Benimana Olivier, yavuze ko uru rugendo rwabafashije gusonanukirwa byinshi.

Yagize ati “Hari byinshi umuntu yabaga atazi usibye kubona turi mu gihugu kimeze neza tutazi aho cyavuye ariko uyu munsi byatumye tumenya imvo y’ibi byiza byose tubona.”

Yakomeje avuga kohabayeho kwitanga gukomeye ubwo bataga ibyubahiro byabo bakuye ahandi kubera igihugu cyabo.

Ati “Byatumye nanjye numva ntewe ishema nabo bituma niyemeza gukomeza nkitanga uko nshoboye nitangira igihugu. N’abandi tutabashije kuzana tuzabasangiza aya mateka natwe nk’urubyiruko dukomeze dutange amaboko yacu twubaka igihugu.”

Undi mukoranabushake wo mu murenge wa Gahanga mu karere ka Kicukiro, Kanyama Deborah, yavuze ko yishimiye kubona inkomoko y’amahoro igihugu gifite ubu.

Ati “Twabonye uko Inkotanyi zimanye u Rwanda byatumye ubu tuhaho dutekanye. Nakuyemo isomo ryo gukunda igihugu kandi nyiracyo akitanga atizigamye nk’uko aba basirikare babikoze.”

Yashimiye ubuyobozi bw’u Rwanda muri rusange kubyo bumaze kugeza ku gihugu ndetse nk’urubyiruko yifuza ko rwakomeza rukabyubakiraho.

Umuhuzabikorwa w’abakoranabushake mu karere a Kicukiro, Uwizeyimana Eric, yavuze ko impamvu y’uru rugendo yari ugutuma urubyiruko rumenya amateka rukayubakiraho mu byo bakora.

Yavuze ko nyuma yo kwiga aya mateka urubyiruko rwo muri Kicukiro n’igihugu muri rusange rusabwa kurushaho gukora neza, imbaraga mubyo bakora zikiyongera n’ibikorwa by’ubwitange bikaba byinshi.

Yagize ati “Ubu tugiye kongera umuvuduko mu bikorwa byacu byose byo gushyira umuturage ku isonga. Aba bakoresheje intwaro ariko twe ni ugukora ibikorwa dusigasira ibyo batugejejeho.”

Tariki ya 1 Ukwakira 1990 nibwo ingabo za RPA zatangije urugamba rwo kubohora igihugu zinyuze ku mupaka wa Kagitumba uhuza igihugu cy’u Rwanda na Uganda.

Abahuzabikorwa b'abakoranabushake mu mirenge itandukanye y'akarere ka Kicukiro bishimiye kumenya amateka
Uyu ni musozi wa Nyabwishongwezi Maj Gen Fred Gisa Rwigema yarasiweho ku munsi wa kabiri w'urugamba
Rwari urugendo rw'amasaha menshi ariko urubyiruko rwishimiye kumenya amateka
Iyo uhagaze ku musozi wa Nyabwishongwezi uba witegeye uduce twinshi tuwukikije
Indaki ya Gikoba ifite metero ebyiri z’ubuhagarike n’ebyiri z’ubugari. Ibamo ameza n’intebe Paul Kagame yifashishaga mu gupanga neza urugamba
Basobanuriwe ibyabereye mu mupaka wa Kagitumba ubwo Inkotanyi zinjiraga ziva muri Uganda
Aha niho abayobozi b’ingabo bicaraga ubwo babaga bagiye guhabwa amabwiriza y’urugamba
Bakoze urugendo rwo kuzamuka agasozi ka Nyabwishongwezi
Abakoranabushake bo mu karere ka Kicukiro bakoze urugendo rwo kwigira ku mateka yaranze urugamba rwo kubohora igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .