Ni igikorwa bagiyemo ku wa 22 Gashyantare 2025, aho bagiye gusura iyi Ngoro kugira ngo bige amateka bahibereye atari ukuyabwirwa gusa ahubwo bimenyere n’ibikorwa by’ingenzi byaranze urugamba rwo kwibohora.
Ingoro ndangamateka yo kubohora igihugu iri ku Mulindi w’Intwari mu Ntara y’Amajyaruguru, Akarere ka Gicumbi, Umurenge wa Kaniga, Akagari ka Mukindi, Umudugudu wa Nyakabungo.
Ni Ingoro iherereye ahahoze ibiro bya FPR Inkotanyi, irimo n’indaki Perezida Paul Kagame yakoreshaga mu gutanga amabwiriza igihe yari ayoboye urugamba rwo kubohora igihugu hagati ya 1990-1994.
Uru rubyiruko rwasobanuriwe uburyo urugamba rwo kubohora igihugu rwagenze, imvano yarwo, n’uruhare rw’abayobozi bakuru ba RPA mu gufata ibyemezo bikomeye.
Basobanuriwe byinshi ku mateka yo mu 1959, mbere yaho gato na nyuma yaho. Babwirwa byinshi ku bitero byo gushaka kubohora u Rwanda byatangiye mu myaka ya za 1970 ariko bikaburizwamo, n’impamvu nyamukuru tariki ya 1 Ukwakira ari ingenzi mu mateka y’u Rwanda, nk’umunsi urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiriye.
Abanyeshuri bagaragaje ko basanze hari byinshi batari bazi ku mateka y’u Rwanda, byatumye bavuga ko bafite inyota yo kumenya amateka byimbitse.
Umuyobozi w’abanyeshuri bo muri FPR-Inkotanyi muri AUCA, Chris Bebeto Kayiranga, yavuze ko ibi babyifuje kuva cyera ariko bishimiye kuba byagezweho, bakaba basonukiwe neza amateka yo kubohora iguhugu kuva urugamba rutangiye kugeza rurangiye.
Yagize ati “Nahakuye umukoro wo kuba ingenzi ku gihugu cyacu cyane nko muri ibi bihe twugarijwe n’abatatwifuriza ineza, nubwo tutasabwa urugamba rw’amasasu ariko hari umusanzu twatanga, twari tuzi ko tuzi amateka ahagije, ariko byose wagira ngo byari bishya mu matwi yacu.”
Yavuze ko bagikeneye kwiga byinshi byisumbyuyeho, banasaba bagenzi babo, cyane cyane abanyamahanga bigana, gusura iyo ngoro kugira ngo basobanukirwe n’amateka y’igihugu cy’u Rwanda baje gushakamo ubumenyi.
Umukozi muri iyi ngoro ndangamurage, Hakuzimana Valens, yavuze ko abize ikoranabuhanga muri iki kiragano gishya ari bo bakwiye kurwana urwo rugamba, avuga ko batashobora kururwana ayo mateka batayazi.
Ati “Uwageze hano ahavana ubumenyi buhagije, aho igihugu cyari kiri, aho intwari zakibohoye zagikuye, ubwitange zagize, ibyo byose uhava ufite ishusho rusange ukamenya aho igihugu cyavuye ukamenya naho cyerekeza.”
Abanyeshuru basuye Ingoro Ndangamateka yo ku Mulindi w’Intwari bavuze ko bahavuye bafite amatsiko yo gusangiza abatabashije kuhagera ibyo bahigiye ndetse no gukomeza gusura izindi ngoro zibumbatiye amateka y’u Rwanda.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!