00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubyiruko rw’ubu rwakora byose nk’uko urwabohoye igihugu rwabikoze – Tito Rutaremara

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 13 July 2022 saa 08:22
Yasuwe :

Hashize imyaka 28 igihugu cy’u Rwanda kibohowe ingoyi za leta mbi zari zimaze imyaka itari mike ziruboshye n’abarutuye.

Muri urwo rugendo rwo kwibohora izo ngoyi abantu b’ingeri zitandukanye bagiye babigiramo uruhare rukomeye ngo intsinzi igerweho.

Urubyiruko ni bamwe mu bagize ukwitanga gukomeye ndetse bagira uruhare mu kugera ku ntsinzi yo kwibohora.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, Tito Rutaremara, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa One Nation Radio, yagarutse ku ruhare rw’urubyiruko mu kubohora igihugu.

Ubwo yagarukaga ku gisobanuro cyo kwibohora, Rutaremara yavuze ko kwibohora nyako ari igihe haba hari ingoyi ziba ziboshye umubare munini w’abaturage baba bakeneye kubohoka.

Ati “Ntushobora kuvuga ko ugiye kubohora igihugu kidafite ubukene, ubujiji n’ibindi. Ubukene budahari, ubujiji budahari abantu bishyira bakizana ariko ukaba uri impunzi icyo gihe ntiwavuga ko uje kubohora igihugu ahubwo urwanira gutaha iwanyu.”

“Rero kugira ngo igihugu ukibohore n’uko hari ibyo abaturage benshi ndetse n’igihugu baba bakeneye noneho ukaboneraho ukababohora ibibaboshye.”

Rutaremara yakomeje avuga ko mu rugamba rwo kubohora igihugu urubyiruko uhereye ku bari abayobozi kugeza ku barwanyi, ari bo bakoze byose yaba mu mitekerereze, inshingano n’ibindi by’ingenzi kuko bari bamaze kumva akamaro ko kurwanira igihugu cyabo.

Yagize ati “Urubyiruko ni rwo rwakoze byose, ariko rwarimo ibice bibiri birimo igice cy’urubyiruko rufite inararibonye y’urugamba kubera izindi ntambara n’ikindi gice cyari icy’urubyiruko rwari rurambiwe ubuzima bw’ubujyahabi n’imikorere mibi y’iyo leta. Imirongo ya politiki, kwishyira hamwe kugeza mu gushyira mu bikorwa ni bo babikoze.”

Nk’ibisanzwe iyo ingabo ziri ku rugamba zikenera ibikoresho bitandukanye, imyambaro, imiti, ibiribwa n’ibindi bitandukanye kugira ngo bizishyigikire muri urwo rugamba.

Tito Rutaremara yavuze ko muri ibyo bihe nta bushobozi buhagije bwari buhari kugira ngo bihaze muri ibyo byose ariko bari bafite ikintu cy’ingenzi abandi batari bafite cyanabafashije cyane kugera ku ntsinzi.

Yavuze ko icyo bari bafite ari urubyiruko rwari rumaze kumva neza impamvu yo kubohora igihugu cyabo ndetse rumaze no kugira indangagaciro, ubutwari no gukunda igihugu.

Yagize ati “Ubwo twinjiraga mu Rwanda harimo benshi bari batahazi batanahavukiye bagiye binyanyagizaho ubutaka bw’u Rwanda baruramutsa, ibyo bikakwereka ishyaka n’umurava bari bafite hamwe n’abanyamuryango bacu bari bamaze kwiga bakamenya umwanzi uwo ari we. Ku kijyanye n’ibikoresho byo abandi Banyarwanda babaga hanze n’abanyamuryango bagendaga bitanga bikaboneka.”

Tito Rutaremara, yavuze ko ababohoye igihugu bari bato ariko bakoze ibyo abandi bantu bose [bakuru] bakora. Ibi bikaba bikwiye kubera urugero urundi rubyiruko rugaharanira gusigasira ibyagezweho.

Ati “Nibamenye [urubyiruko] ko bishoboka ko bashobora gukora byose bagashyiraho imirongo ngenderwaho kandi bakabikora neza nk’uko bariya babikoze. Urubyiruko rw’ubu rushobora gufata byose rukabikora atari ukuvuga ngo biriya ni iby’abantu bakuru.”

Yavuze ko hakenewe ubushake cyane ubwa politiki kugira ngo rujye ahafatirwa ibyemezo, n’izindi nzego zose kugeza no ku rwego rw’umudugudu.

Kurangwa n’indangagaciro yo gukunda igihugu n’iy’ubutwari yabigaragaje nk’ibyatuma urubyiruko rugira ubushake bwa politiki ku buryo ibikorwa ubu byose n’urubyiruko rwabikora.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, nawe wari witabiriye iki kiganiro yavuze ko urugendo rwo kwibohora rugikomeje.

Yagize ati “Mu gihugu cyacu iby’ibanze byarakozwe, umusingi warubatswe. Ibyo twashakaga twabigezeho tugomba kubikomeza dutanga umusanzu duharanira amahoro arambye tunagerageza kubikwiza no mu zindi mpande zose z’Isi.”

Hagaragajwe kandi ko nubwo urugamba rw’amasasu rwarangiye mu gihugu hari urusigaye rwo kubaka ibitekerezo bizima, kurandura ubukene no kugera ku iterambere rirambye kandi hakenewe uruhare rwa buri wese cyane abakiri bato.

Tito Rutaremara avuga ko urubyiruko rw'ubu rufite ubushobozi bwo gukora ibyo ababohoye igihugu bakoze ariko rusabwa kugira indangagaciro nk'izabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .