Urubyiruko rw’Abayisilamu muri Afurika rwahawe umukoro ku kurwanya Jenoside

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Kamena 2019 saa 05:30
Yasuwe :
0 0

Urubyiruko rw’abanyeshuri bo muri Islam rwo mu bihugu 25 bya Afurika rwasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi rununamira inzirakarengane ibihumbi 259 ziruruhukiyemo.

Ni urubyiruko rwitabiriye amarushanwa yo gufata mu mutwe no gusoma igitabo Gitagatifu cya Korowani.

Nyuma yo kunamira no gushyira indabo ku mva zishyinguyemo inzirakarengane za Jenoside, uru rubyiruko rwatambagijwe ibice bigize urwibutso aho rwasobanuriwe uko umugambi wa Jenoside wacuzwe ukanashyirwa mu bikorwa n’ubutegetsi bubi.

Urwibutso rwa Kigali rugizwe n’inzu y’amateka, agaragaza uko u Rwanda rwari rumeze kuva mu kinyejana cya 11, uko ubutegetsi bwasimburanye n’uburyo amacakubiri yigishijwe kugeza arutuye mu icuraburindi rya Jenoside. Hari kandi n’ibice byerekana ibikoresho by’abazize Jenoside nk’imyambaro n’intwaro abicaga bakoresheje.

Rwaneretswe igice gitanga ihumure cy’urugendo rw’imyaka 25 yo kwiyubaka k’u Rwanda nyuma yo gushegeshwa mu mfuruka zose.

Mu butumwa uru rubyiruko rwahawe ku wa 13 Kamena 2019, rwahamagariwe kubaka amahoro, kunga ubumwe no kwirinda icyatuma rushorwa mu macakubiri nk’ayahembereye Jenoside.

Umuyobozi uhagarariye itsinda rishyira mu bikorwa amarushanwa yo gusoma Korowani, Sheikh Niyitanga Djamidu, yavuze ko bahisemo urwo rubyiruko rwajyanwe gusura Urwibutso rwa Gisozi ngo rusangizwe byimbitse amateka u Rwanda rwanyuzemo.

Yakomeje agira ati “Urwibutso rwa Jenoside rwerekana ahabi Abanyarwanda banyuze bigatuma bagira umurava n’imbaraga zibabwira ko bagomba gutera imbere kugira ngo bahanagure amateka mabi yabayeho.’’

Yavuze ko abanyamahanga na bo baba bakeneye kwereka aho u Rwanda rwanyuze no kugaragarizwa intambwe cyateye mu kubashishikariza kunga ubumwe no kurwanya ibikorwa by’urugomo byakwibasira inyokomuntu.

Hamisman Djuma wo muri Zanzibar yavuze ko yashimishijwe no kugera mu Rwanda akanibonera ibyo yajyaga yumva mu mateka, akanabireba muri film zitandukanye zivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Nigereye ku makuru ya nyayo, burya kubwirwa si nko kwirebera. Aha twabonye ibikorwa biteye agahinda byakorewe inyokomuntu bikwiye gufasha urubyiruko ntiruzongere kwijandika mu bintu nk’ibyo.”

Yavuze ko ibyabaye bibabaje ariko kuba kubibonesha amaso ye byamuteye imbaraga zo kuzajya kubisobanurira abo azasanga mu gihugu cye.

Djuma yashimye Leta y’u Rwanda yashyizeho inzibutso ngo zijye zigisha urubyiruko n’abakiri bato batabashije kubona ibyabaye kandi zikabaha inzira bagomba kunyuramo kandi bikabafasha gushyiraho ingamba zizatuma bidasubira ukundi.

Umunyafurika y’Epfo, Zacharie Muhamadi, yavuze ko isomo bigeye ku rwibutso ryababereye impamba izatuma barwanya ko hari ahandi Jenoside yakongera kuba babigizemo uruhare.

Yashimye uko u Rwanda rwishatsemo ibisubizo mu kunga ubumwe bw’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside, yari yatatanyije abari abaranywanye.

Umuyobozi w’Abayisilamu mu Ntara y’Amajyaruguru ushinzwe Amategeko n’Imiyoborere myiza, Ntaganda Maric, yavuze ko urubyiruko rw’Abayisilamu rutegekwa gukora ibyiza rukanabyigisha abandi narwo rukurikije imyemerere y’idini.

Yavuze ko bikwiye kubakira ku bikorwa by’urukundo, gufasha abandi no kwirinda icyitwa amacakubiri aho cyava hose ahubwo rugaharanira kuba umwe no kubumbatira amahoro.

Urwibutso rwa Gisozi rwubatswe mu 1999. Rushyinguyemo abagera ku bihumbi 259 bavanywe hirya no hino mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo, abavanywe mu nzu biciwemo, abatawe mu myobo n’abaroshywe mu nzuzi ariko amazi akabagarura ku nkombe.

Urubyiruko rw’Abayisilamu muri Afurika rwahawe umukoro ku kurwanya Jenoside
Umuyobozi ushinzwe Amategeko n’Imiyoborere myiza mu Majyaruguru, Ntaganda Maric, yavuze ko urubyiruko rw’Abayisilamu rutegekwa gukora ibyiza
Umuyobozi uhagarariye itsinda rishyira mu bikorwa amarushanwa yo gusoma Korowani, Sheikh Niyitanga Djamidu, yavuze ko bahisemo urubyiruko ngo rusangizwe amateka y'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza